Digiqole ad

FDLR yatangiye gushimuta abantu.Yatwaye 30 i Rwindi

 FDLR yatangiye gushimuta abantu.Yatwaye 30 i Rwindi

Abarwanyi ba FDLR (photo:internet)

Abantu bagera kuri 30 kuwa gatatu tariki 15 Mata bashimutiwe ahitwa Rwindi muri Rutshuru mu Ntara Kivu ya Ruguru. Abashimuswe bari mu modoka abantu ivuye ahitwa Kibirizi igana Goma. Abarwanyi ba FDLR nibo abatuye aho bavuga ko babatwaye aba bantu nkuko bitangazwa na Radio Okapi.

Abarwanyi ba FDLR ngo batangiye gushimuta abantu
Abarwanyi ba FDLR ngo batangiye gushimuta abantu

Ibi ngo byabaye mu gitondo ahagana saa yine aho abarwanyi bafite imbunda bavuye muri Pariki ya Virunga bahagaritse ikamyo yari itwaye abantu n’ibintu. Abatuye hafi aho bavuga ko ari abarwanyi ba FDLR b’abanyarwanda bakoze iki gikorwa batarashe kuko nta masasu yumvikanye.

Abagera kuri 30 bari muri iyi modoka n’umushoferi bose bajyanywe mu mashyamba yo muri Pariki, ndetse n’ibyari mu modoka byose barabitwara basiga aho imodoka ntakirimo.

Ingabo za Congo zivuga ko zamenye iki gikorwa kibi ariko kugeza ubu ngo ntakirakorwa ngo abatwawe bunyago bagarurwe.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu ingabo zari zafashe umwanzuro ko imodoka zose zitwara abagenzi hagati ya Goma na Kanyabayonga zizajya ziherekezwa n’ingabo kubera gushimuta abantu kwavugwaga. Nyamara uwo mwanzuro ngo ntiwigeze ushyirwa mu ngiro.

Umutwe wa FDLR uvuga ko urwanya Leta y’u Rwanda, ibikorwa byawo ibikorera mu burasirazuba bwa Congo, Leta y’u Rwanda ishinja abagize uyu mutwe kuba barasize bakoze Jenoside mu Rwanda ndetse bakaba bagifite ingengabitekerezo yayo.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • INGABO ZAKONGO ZAKOJEJE AGATI MU NTOZI NIZISABE UBUFASHA MUZEHE WACU.

  • Bari babona iki se ???
    Babonye ibyo baha icumbi reka bibereke.

  • ISENGA NTICUMBIKIRWA MUNZU Y’INTAMA KABILA OZOYOKA!

  • Bageze kandi mu birunga!Mzehe urabe wumva!!!!

  • Babandi bavugira FDLR bagaruye abo bantu se? Bace kwa GIKWETE abababwira bagarure abo banyazwe. Ibyanyazwe byo babimaze ariko yabibishyura. Njye ntinyishwa n’umuntu uvugira inkora maraso. Mubona nkabo rwose. Erega na letat nayo nukubura uko igira nahubundi FDLR sinzi da erega isi nireke kurerega ifate bariya bantu nkabateje umutekano mucye badafite ubumuntu nagato rwose ntabubabamo.

  • FDLR yorowe na Kongo none igiye kujya ibereka ko ibyo bayigishije yabimenye

Comments are closed.

en_USEnglish