Digiqole ad

Uganda igiye gucyura ingabo zayo zahigaga Kony ngo kuko atagiteye ubwoba

 Uganda igiye gucyura ingabo zayo zahigaga Kony ngo kuko atagiteye ubwoba

Joseph Kony wahizwe bukware ngo ubu ntagiteye ubwoba Uganda

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko kigiye gukura ingabo zacyo muri Repubulika ya Centrafrica zari mu butumwa bwo guhiga Joseph Kony n’abarwanyi be bo mu mutwe wa LRA ngo kuko uyu mugabo wafatwaga nk’uhangayikishije umutekano w’Isi atagiteye ubwoba. Iki gikorwa kizarangirana n’ukwezi kwa Gicurasi 2018.

Joseph Kony wahizwe bukware ngo ubu ntagiteye ubwoba Uganda
Joseph Kony wahizwe bukware ngo ubu ntagiteye ubwoba Uganda

Uyu mwanzuro wa Uganda wo kuvana ingabo muri Repubulika ya Centrafrica uje nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na yo ivanye abakomando bayo bari muri iki gihugu bahiga Kony.

Aba basirikare ba US batashye bemeza ko basize baciye intege uyu mugabo umaze igihe ahigwa bukware, bakemeza ko asigaranye abarwanyi bake kuko abenshi mu bari ibyegera bye bamanitse amaboko bakitanga.

Joseph Kony ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC kubera ibyaha by’intambara bitandukanye akurikiranyweho.

Kony n’umutwe wa LRA bashinjwa gukora ibikorwa byibasira inyokomuntu birimo gukata abantu iminwa, kwinjiza abana mu gisirikare, gusambanya abana no gufata abagore ku ngufu.

Abarwanyi ba LRA babanje kwihisha mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma baza guhungira mu gihugu cya Centrafrica aho bamaze iminsi barashinze ibirindiro.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye inyandiko zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2005.

Muri 2012 imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo muri Amerika yashyize kuri internet amashusho yamamaye cyane yahamagariraga itabwa muri yombi rya Kony.

Ingabo za Uganda zigiye guhagarika ibikorwa byo gushakisha Kony nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika na bo bacyuye ingabo zabo zari zaragiye gushakisha uyu mugabo ufatwa nk’ikihebe.

Bamwe mu basirikare bakomeye b’umutwe wa LRA bari mu buyobozi bw’uyu mutwe bimeye kwishyira mu maboko y’inzego zabahigaga nka Dominic Ongwen ubu wanamaze gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kugira ngo aburanishwe ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho.

Itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Uganda rivuga intego yari yarazijyanye muri Centre Africa yo guca intege abarwanyi ba LRA yagezweho bityo ingabo zabo nazo zikaba zigomba gutaha.

Iri tangazo rivuga ko Kony n’abandi barwanyi batageze ku 100 ubu nta ntege bagifite ku buryo bashobora kubura umutwe ngo bahungabanye umutekano wa Uganda.

Umutwe wa LRA washinzwe mu myaka isaga 20 aho bavugaga ko bashaka gushinga leta ishingiye ku mategeko 10 yo muri Bibiliya.

Uyu mutwe wabanje gukorera mu majyaruguru ya Uganda aho abaturage babarirwa mu bihumbi amaganga bataye ibyabo kubera ibikorwa bitandukanye by’uyu mutwe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Cashi za USA baryaga zirarangiye none nabo basubiye mubigo..niko bimera nta kundi.

Comments are closed.

en_USEnglish