Digiqole ad

Uganda: Dr Stella Nyanzi yongeye gusubizwa muri gereza

 Uganda: Dr Stella Nyanzi yongeye gusubizwa muri gereza

Dr Stella Nyanzi usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza ya Makerere

Umwarimu wa Kaminuza ya Makerere, Dr Stella Nyanzi kuri uyu wa kabiri yongeye gusubizwa muri gereza ya Luzira, aho ategereje ko ku wa gatatu azasubira mu rukiko kugira ngo aburane ku cyemezo cyo gutanga ingwate ngo abe yarekurwa by’agateganyo.

Dr Stella Nyanzi usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza ya Makerere

Nyanzi yagejejwe ku rukiko ruyobowe na James Ereemye, rwumva ibyifuzo bye.

Muri gereza ya Luzira, aho Dr. Nyanzi afungiye ngo yabujijwe gusoma ikindi kintu cyose uretse Bibiliya nk’uko umwunganira mu mategeko Nicholas Opio abivuga.

Ati “Umukiliya wanjye arakorerwa ivangura, ku buryo yabujijwe no kugira inyandiko yose asoma, ntiyemerewe gusoma igitabo nta nubwo yemerewe kugirana ikiganiro n’umwunganira mu mategeko.”

Umushinjacyaha witwa Jonathan Muwaganya yavuze ko gereza ari urwego rufite amategeko yarwo, ko ibyo kubuza imfungwa gusoma ibitabo cyangwa izindi nyandiko ari rwo rwabishyizeho.

Umucamanza Ereemye yavuze ko nta cyemezo yabifataho kuko ngo urwego rwa gereza rufite ububasha bwo gukora akazi karwo, bityo ngo urukiko ruzabanza gutegereza icyo gereza ivuga.

Dr. Nyanzi ashinjwa ibyaha byo gukoresha mudasobwa nabi, no gukoresha itumanaho rigambiriye inabi kuri Perezida.

Ubushinjacyaha buvuga ko tariki ya 28 Mutarama, Dr. Nyanzi yakoresheje mudasobwa yandika kuri Facbook amagambo atuka Perezida Museveni ngo ni “a pair of buttocks”, bukavuga ko yari agambiriye kumutuka.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dr Nyanzi hagati ya Mutarama na Werurwe muri uyu mwaka, abigambiriye, yakomeje kwandika amagambo y’ibitutsi kuri Facebook agamije kubuza umutekano usesuye Perezida wa Uganda.

Redpepper

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ariko sugufunga nukwinca,

  • Hhhhh mbega Dr wangiwe gusoma ibindi bitabo bitari bible azava muri gereza aba umuvugabutumwa kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish