Digiqole ad

DRC: Ingabo za Congo zirashinjwa kwica abantu benshi zikabahamba mu byobo

 DRC: Ingabo za Congo zirashinjwa kwica abantu benshi zikabahamba mu byobo

Zeid Ra’ad Al Hussein ukuriye abakoze iperereza ku bwicanyi bwabaye muri Kasai

Umuryango w’abibumbye wita ku burenganzira bwa muntu, watangaje kuri uyu wa gatatu ko batahuye ibyobo 17 bishya mu Ntara ya Kasaï-Central. Umubare w’ibyobo, UN imaze kubona bigera kuri 40 muri Kasaï-Central no muri Kasaï-Oriental kuva muri Kanama 2016.

Zeid Ra’ad Al Hussein ukuriye abakoze iperereza ku bwicanyi bwabaye muri Kasai

Zeid avuga ko imvururu ziri muri Kasaï zigaragaza ko hari icyihuturwa kigomba gukorwa. Zeid avuga ko hatagize iperereza ku byaha byabaye nyuma y’imvururu, hagomba kwitabazwa umuryango mpuzamahanga.

Ati “Mu gihe haba hatabayeho iperereza ku rwego rw’igihugu, sinzashidikanya ku gusaba umuryango mpuzamahanga gushyigikira iperereza ryakorwa n’urwego mpuzamahanga harimo n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.”

Mu itangazo ryasohowe na Zeid, rigaragaza ko ibyobo bishya byatahuwe mu iperereza ryakozwe muri Kasaï-Central hagati ya tariki 5 – 7 Mata 2017 n’urwego rwa UN rushinzwe uburenganzira bwa muntu (Bureau Conjoint des Nations Unies aux Droits de l’Homme, BCNUDH) n’Abapolisi na UN (Police des Nations Unies, UNPOL).

Raporo ishinja ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) kuba ari zo zacukuye ibyo byobo mu irimbi ry’ahitwa Tshimbulu.

Rigira riti “Itsinda rya UN ryabonye amakuru yemeza ko ingabo za Congo Kinshasa zacukuye ibyobo nyuma y’imirwano n’inyeshyamba zikekwa ko ari iza Kamuina Nsapu hagati ya tariki ya 26 na 28 Werurwe. Nibura abantu 74 barimo abana 30 bashobora kuba barishwe n’ingabo za Congo muri iyo mirwano.”

Raporo ikomeza igira iti “Hagati ya tariki ya 28 na 30 Werurwe, ingabo za FARDC zarashe abantu 40 barimo abana 11 n’abagore 12 muri Komine ya Nganza mu mujyi wa Kananga, abagera kuri 21 barakomeretse.”

UN ivuga ko muri bariya 40 bapfuye, 38 bashyinguwe mu byobo rusange, naho babiri baguye kwa muganga. Ingabo za FARDC ngo zishobora kuba hari umubare utazwi w’abo zishe zashyinguye mu cyobo cya kane mu irimbi ry’ahitwa Nganza.

Inyeshyamba zivuga ko zegamiye kuri Kamuina Nsapu wishwe muri Kanama 2016, zikaba zivugwaho kwibasira ibikorwa bya Leta no kurwanya ingabo za Leta, na zo zivugwaho amabi.

UN muri raporo ivuga ko “Zinjiza mu gisirikare abana zikanabashora ku rugamba, zikibasira abayobozi muri Leta n’ibirango by’igihugu harimo gutera inyubako zikorerwamo na Leta, amashuri, ibitaro n’ibiro bya Polisi n’insengero.”

Tariki ya 30 Werurwe, inyeshyamba zigera kuri 30 z’uyu mutwe wa Kamuina Nsapa zateye kiliziya, zifata bugwate ababikira batatu n’UmuPadiri zibabwira ko zigiye kubica.

Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Lambert Mende, avuga ko Leta ya Congo Kinshasa izi ibirimo kuba. Yavuze ko Leta yatangije iperereza ku byabaye bityo ngo bagomba gutegereza ibizavamo, hakamenyekana ababigizemo uruhare.

RadioOkapi

UM– USEKE.RW

en_USEnglish