Digiqole ad

Nigeria: Umugore wa Perezida Buhari yavuze ko uburwayi bw’umugabo we babukabiriza

 Nigeria: Umugore wa Perezida Buhari yavuze ko uburwayi bw’umugabo we babukabiriza

Aisha Buhari umugore wa Perezida Buhari wa Nigeria yavuze ko umugabo we atarembye nk’uko bivugwa

Umugore wa Perezida wa Nigeria, Aisha Buhari  yavuze ko Perezida Buhari atarwaye cyane nk’uko abantu babyumva.

Aisha Buhari umugore wa Perezida Buhari wa Nigeria yavuze ko umugabo we atarembye nk’uko bivugwa

Kuri twitter yanditse ko Perezida Muhammadu Buhari, w’imyaka 74, yakomeje inshingano ze kandi ngo yahuye n’Abaminisitiri.

Hari itsinda ry’abantu bakomeye muri Nigeria basabye Perezida Buhari kuba yafata ikindi kiruhuko cya muganga mu gihe ubuzima bwe bukomeza kwibazwaho byinshi.

Muri Werurwe, Buhari yamaze ibyumweru ndwi mu bitaro byo mu Bwongereza, yari arwaye indwara na n’ubu yagizwe ubwiru.

Akigaruka muri Nigeria, yatangaje ko mu buzima bwe atigeze arwara.

Buhari ngo amaze gusiba Inama z’Abaminisitiri ebyiri, ndetse no ku wa gatanu w’icyumweru gishize ntiyagaragaye mu masengesho yo mu musigiti nk’Umuyisilamu.

Aisha Buhari yavuzwe cyane anenga ubutegetsi bw’umugabo we mu kiganiro yahaye BBC, avuga ko atazatora umugabo we aramutse yongeye kwiyamamaza kubera ko ngo ubutegetsi bwe bwigaruriwe n’agatsiko k’abantu bake.

Buhari yaje gusubiza ibyavuzwe n’umugore we, avuga ko ari uwo mu gikoni.

Minisitiri w’Itangazamakuru, Lai Mohammed yatangarije BBC ko ubuzima bwa Perezida ari amakuru bwite y’ubuzima bwa Perezida kandi ko bikomeza kumenyeshwa abaturage ba Nigeria.

Nubwo hari aburirira ku kuba Perezida adaheruka kugaragara mu ruhame bakamusaba gufata ikindi kiruhuko cya muganga, umwe mu bakozi mu Biro bya Perezida, Bashir Ahmed yatangaje ko Buhari yahuye na Minisitiri w’Ubutabera, Abubakar Malami n’abandi bayobozi ku wa kabiri nka kimwe mu biri mu nshingano ze.

Umuvugizi wa Perezida, Garba Shehu mu cyumweru gishize yatangaje ko Buhari arimo akora ibintu yitonze mu guhe akirimo kugarura agatege nyuma yo kuva mu Bwongereza kwivuza.

UM– USEKE.RW

 

4 Comments

  • N’umugoire wa Robert Mugabe niko avuga. N’uwa Paul Biya niko avuga. N’uwa Peter Mutharika wa Malawi niko avuga. N’uwa Bouteflika uba mu kagare niko avuga. Baba bakeneye gukomeza kuba ba First Lady n’iyo abagabo babo baba batagifite ingufu zo gukorera igihugu. Kuri 38% by’abaprezida ba Afrika barengeje imyaka 70, hafi icya kabiri cyabo bafite uburwayi budatuma barangiza inshingano zabo. Ariko usibye Eduardo Dos Santos wavuze ko azava ku butegetsi muri 2018, abandi bose bakomeye ku ngoma zabo.

    Dore abaprezida 21 bagejeje ku myaka 70 cyangwa bayirengeje 70:

    1)Isaias Afewerki wa Erythreya (70), 2)Ismael Omar Guele wa Djibouti (70), 3)Ibrahim Boubacar Keita wa Mali (71), 4)Omar Al Bashir wa Sudan (72), 5)Pakalita Mosisili wa Lesotho (72), 6)Yoweri Museveni wa Uganda (72), 7)Akufo Ado wa Ghana (72), 8)Denis Sassou Nguesso wa Kongo (73), 9)Muhammadou Buhari wa Nigeria (73), 10)Jacob Zouma wa South Africa (74), 11)Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire (74), 12)Jose Eduardo Dos Santos wa Angola (74), 13)Theodoro Obiang Mbassogo (74), 14)Hage Geingob wa Namibiya (75), 15)Peter Mutarika wa Malawi (76), 16)Alpha Conde wa Guineya (78), 17) Elen Johnson Sirleaf wa Liberiya (78), 18)Abdelaziz Bouteflika wa Algeriya (80), 19)Paul Biya wa Cameroun (83), 20)Beji Caid Essebsi wa Tuniziya (90), 21)Robert Mugabe wa Zimbabwe (93). Ngabo abaprezida bagiye kuvana urubyiruko rw’ibihugu byabo mu bibazo. Tubihange amaso

  • Bouteflika afite 79.

  • kbs wasoma tu bose urabazi n’imyaka yabo? uri uwa danger

  • Eh, Kumbe Museveni nu mwana ugereranyije na bandi, Ingoma aracyazirya ndabarahiye.

Comments are closed.

en_USEnglish