Digiqole ad

Museveni ati “Niba ndi umunyagitugu ndi umunyagitugu mwiza”

 Museveni ati “Niba ndi umunyagitugu ndi umunyagitugu mwiza”

Perezida Yoweri Museveni ati niba ndi umunyagitugu ndi we mwiza

Mu kiganiro yagiranye na Television y’Abarabu Aljazeera, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko abamwita ko ari umunyagitugu bakwiye kubanza kureba inshuro yiyamamarije kuyobora iki gihugu kandi agatsinda ku majwi yo hejuru.

Perezida Yoweri Museveni ati niba ndi umunyagitugu ndi we mwiza
Perezida Yoweri Museveni ati niba ndi umunyagitugu ndi we mwiza

Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamakuru wa Aljazeera yagiranye ikiganiro na Museveni imubaza icyo atekere ku murage azaba asize nyuma yo kumara imyaka isaga 30 ku butegetsi kandi abamurwanya bakomeje kumwita umunyagitugu.

Museveni wahise asubiza uyu munyamakuru, yagize ati “ Umunyagitugu umaze gutorwa inshuro eshanu, uwo aba ari umunyagitugu mwiza, uwo ni we uba ukenewe. Uwo utorwa inshuro eshanu kandi ku bwiganze buri hejuru, uwo ashobora kuba ari umunyagitugu mwiza.”

Perezida Museveni aheruka gutsindira kuyobora Abagande mu matora yo muri 2016 ubwo yagiraga amajwi 61 mu gihe Kizza Besigye wakunze guhangana na we mu matora, yari yagize amajwi 35.

Nyuma y’aya matora Kizza Besigye wakunze kugaragaza ko atajya imbizi na Museveni, yavuze ko yibwe amajwi ndetse atangaza ko ari we watowe anirahiza kuyobora Uganda.

Uyu mugabo kandi akunze kuvuga ko Perezida Museveni ari umunyagitugu ndetse ko uburyo ayoboyemo abagande atari bwo bukenewe mu iki gihe.

Muri iki kiganiro Museveni yagiranye na Television y’Abarabu, yongeye kubazwa ku itabwa muri yombi ryakunze gukorerwa Kizza Besigye, Museveni avuga ko uyu bahanganye mu matora yagiye afungwa kuko yabaga yanyuranyije n’ibyo amategeko ateganya birimo gutegura imyigaragambyo itasabiwe uruhusa.

Mu Ugushyingo umwaka ushize abashinzwe umutekano muri Uganda bakozanyijeho n’abashinzwe kurinda umwami Rwenzururu, imirwano yahitanye ubuzima bwa benshi.

Igipolisi cya Uganda cyavugaga ko muri iyi mirwano haguyemo abantu 87 mu gihe umuryango w’Abanyamerika urengera uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch (HRW) wavuze ko iyi mirwano yahitanye abasaga 150.

Muri iki kiganiro na Aljazeera, Museveni yirinze kuvuga byinshi kuri iki kibazo, avuga ko kiri mu nkiko gusa ahakana ibyavuzwe ko uyu mwami yaba yari agiye kugirirwa nabi kubera ko yari ashyigikiye abatavuha rumwe na leta ya Museveni.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Yabuzwa n’iki kwivuga imyato se. Ntawumubaza ubuzima bw’abagande ibihumbi 300 baguye mu ntambara ye yo gufata ubutegetsi, ntawumubaza ibindi byabaye muri aka karere, icyo yikanga n’iki? Uhagarikiwe n’ingwe aravoma.

    • MU7 ashobora gukomeza akayobora kandi Uganda igatekana, ndetse ntihagire n’undi wamusimbura. Ikibazo mbona ni uko mu bo ayoboye harimo urubyiruko ruba rufite imitekerereze mva-burayi bitewe na education system rwigamo, ruba rutumva uburemere bw’umutekano.

  • Yavuze ko muri iyi manda amaze gutorerwa ibihugu bya EAC agiye kubivunjamo igihugu kimwe. Ndabona abadukanye ibakwe. Aho umunyamerika amutegeye niwe uhazi. Azabaze Mobutu uko byamugendekeye bamaze kumurambirwa.

    • Yeba museveni yasomaga comment yawe yari kugenda ashyiramo akariro gake na feri.Yibukako atarushije abandi ubumenyi ba Sadamu Hussein cyangwa Mubarak na Mobutu uvuze.

  • Ahubwo abagande nababwira ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera,nibamukomereho uko bashoboye kuko niwe muntu mwiza ushoboka,njye ntwara remorque ariko iyo nyuze mu bugande,nkareba uburyo bafite ibiryo,nkareba ukuntu bemererwa gukora no gucuruza byose,traffic police yaho tutabeshyanye nicyo kintu cyiza cyigeze kuba ku bashoferi muri aka karere kose,uva gatuna ukagera Malaba,uretse speed ntakindi kintu na kimwe mwapfa,bacunga umutekano gusa kumuhanda,ariko nta stress nimwe batera abashoferi.ubwo rero njye nabwira abagande ngo ntimuzabure ubwenge mutazifuza impundu nk’imbwa

  • Ariko kuki abantu b’iki gihe bigira Indashima ubwo muyobewe abantu babanjirije Mzee Museveni barimo ba idi amin dada ibyo uyu wiyise Akumiro avuga ngo yishe Abagande mu ntambara ntekereza ko arabamfuye mu ntambara yo kubohoza igihugu ariko ntiyari umugambi we wo kwica abantu nk’uko no muzindi ntambara zose zitabura abazigwamo, ibijyanye n’iby’uko Abanyamerika nibamurambirwa bazamugira nk’uko bagize abandi, ntimugatege abantu Iminsi ibyo ndatekereza ko ari gahunda y’Imana kuko n’ubwo nta “byera ngo de” ibyo yakoze byiza byinshi birahari nk’uko namwe mutari ba Miseke igoroye namwe kandi ibyo mudakora ntimukibwire ko biba byoroshye bamwe munavuga amagambo gusa mufobya abayobozi bayobora za miliyoni nyinshi z’abantu barara badasinziriye mwe murimo mugona kandi wasanga namwe ubwanyu mutabasha no kwiyobora mu ngo zanyu.Agahwa kari ku wundi karahandurika vuga numve iruta kora ndebe amagambo make mukore ibikorwa byanyu bizivugira niba mufite inyota y’Ubutegetsi muzabugeraho ariko amagambo yo wapi . Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish