Digiqole ad

Somalia: Minisitiri yarashwe n’ingabo za Leta zamwitiranyije n’ibyihebe

 Somalia: Minisitiri yarashwe n’ingabo za Leta zamwitiranyije n’ibyihebe

Abdullahi Sheikh Abas wishwe arashwe n’ingabo za Leta ya Somalia

Ingabo za Leta ya Somalia zarashe Minisitiri w’Imirimo ya Leta arapfa nyuma yo kumwitiranya n’ibyihebe byo mu mutwe wa al-Shabab.

Abdullahi Sheikh Abas wishwe arashwe n’ingabo za Leta ya Somalia

Abdullahi Sheikh Abas w’imyaka 31 y’amavuko yarasiwe mu modoka hafi y’ibiro bya Perezida mu murwa mukuru, Mogadishu ku mugoroba wo ku wa gatatu.

 

Mohamed Abdullahi Farmajo, Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Somalia yasubitse urugendo yagomba kugirira muri Ethiopia kubera impamvu y’urupfu rwa Abdullahi Sheikh Abas.

 

Ingabo za Somalia zarimo zirwana n’inyeshyamba zagabye igitero cy’ubwiyahuzi ndetse zikarasa n’abantu mu mujyi wa Mogadishu.

Perezida Farmajo kuri twitter yihanganishije umuryango wa nyakwigendera asaba ko abamurashe bagezwa imbere y’ubutabera.

Abantu benshi bihanganishije umuryango wa Abdullahi Sheikh Abas wakuriye mu nkambi nini y’Abasomali iba muri Kenya yitwa Dadaab, akaba yaratsinze amatora nk’Umudepite ukiri muto atsinze uwigeze kuba Minisitiri mbere yo kujyirwa na we Minisitiri na Perezida Farmajo.

 

Hassan Sheikh Mohamud na we wabaye Perezida wa Somalia yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish