Hagendewe ku byatangajwe mu ibarura ry’amajwi ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nyuma y’amatora ya Perezida wa Republika muri Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré niwe watsinze n’amanota 53,49% akaba akurikiwe na Zéphirin Diabré bari bahanganye we ufite amanota 29,65 %. Aya majwi atangajwe akaba ari ay’agateganyo. Christian Kaboré yari yarakunze gutangaza […]Irambuye
Umusirikare mukuru mu ngabo z’U Burundi, Major Salvator Katihabwa ku mugoroba wo kuri iki cyumweru cyashize yarasiwe mu kabari n’abantu bataramenyekana ahita ahisaga ubuzima. Iki gikorwa cyabereye mu kabari k’umugabo wa Visi Perezidante wa Sena y’U Burundi, nyirakbari na we akaba yakomerekejwe n’isasu nk’uko BBC Afrique ibitangaza. Urupfu rw’uyu musirikare rukurikiye igitero cyagabwe ku modoka […]Irambuye
Kuri iki Cyumweru abaturage ba Burkina Faso bazindukiye mu matora y’Umukuru w’igihugu n’abagize Inteko ishinga amategeko agamije kurangiza inzibacyuho yatangiye kuva Blaise Compaoré yeguzwa n’abaturage batifuzaga ko ahindura itegeko nshinga. Blaise Compaoré ubu ari mu buhungiro muri Cote d’Ivoire. Guhera ku wa Gatandatu, abaturage bari bagiterefona abandi bakoresha mudasobwa kugira ngo bamenye neza uko ibintu […]Irambuye
Umushumba wa kiliziya gatolika kw’isi Papa Francis mu rugendo rwe akomeje gukorera ku mugabane w’Afurika, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu yageze mu gihugu cya Uganda. Aho agiye gukomereza urugendo rwe mu gihe cy’iminsi ibiri. Yakirwa na Perezida Museveni mu biro bye yahavugiye ko umugabane w’Afurika isi iwubona nk’umugabane w’icyizere. Mu gihugu cya Uganda […]Irambuye
Umwe mu bajyanama ba Perezida Pierre Nkurunziza witwa Zenon Ndaruvukanye yari arashwe n’abantu bataramenyekana mu gitondo cy’uyu munsi Imana ikinga akaboko. Ikinyamakuru Koaci kivuga ko abantu batatu bafite imbunda bateze igico uriya mugbo wahoze ari Guverineri w’Umujyi wa Bujumbura rural akaba n’umujyanama wa Pierre Nkurunziza ubwo yari avuye iwe hitwa mu Kajaga ariko ararusimbuka. Umwe […]Irambuye
Kuva ku cyumweru tariki 22 Ugushyingo, imiryango 6 500 mu gace ka Ikobo, i Walikale mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri DR Congo bahunze ibyabo kubera imirwano ikomeye ihanganishije umutwe wa FDLR n’Aba Maï-Maï. Iyi miryango yahungiye mu bice byo hafi y’aho batuye muri Miriki, Luofu, Kimaka, Kirumba na Kanyabayonga, muri Lubero. Abari hafi […]Irambuye
Ubwo yaganiraga n’abayobozi b’amadini ya Gikirisitu na Islam kuri uyu wa Kane, Papa Francis yabasabye kurenga amwe mu mahame abagenga mu myemerere yabo rimwe na rimwe atuma bashyamirana, ahubwo bagasenyera umugozi umwe bagamije amahoro arambye. Kuri Papa Francis ngo ibiganiro bidaheza kandi bigamije kubaka nibyo byatuma amacakubiri agaragara mu madini ya Gikirisitu no muri Islam […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri mu Murwa mukuru wa Tunisia, Tunis haraye haturikiye igisasu ku muhanda witiriwe Umwami Mohammed V gihitana ingabo zirinda mukuru w’igihugu na bamwe mu bagenzi bari hafi aho bose. Imibare yerekana ko igisasu cyahitanye abantu 12 hakomereka abandi 20. Umukuru w’igihugu Béji Caid Essebssi yahise ashyiraho ibihe bidasanzwe bizamara […]Irambuye
Mu ijambo yaraye agejeje ku Banyamerika, Perezida Barack Obama wa USA yavuze ko igihugu cye cyafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi birimo kutabemerera gutembera mu mahanga no gufatira imitungo yabo. Muri bo harimo Gen Niyombare wari uyoboye Coup d’etat yapfubye na Guillaume Bunyoni, Minisitiri w’umutekano i Burundi ubu ufatwa nka nimero ya kabiri […]Irambuye
Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EALA) Hon Dan Kidega yatangaje ko mbere y’uko imirimo y’iyi Nteko itangirira i Kigali, yakiriye ibaruwa y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi imumenyesha ko abari bayihagarariye batakiri intumwa za Bujumbura. Abadepite bahagarariye u Burundi mu Nteko ya EALA ni Jeremie Ngendakumana, Martin Nduwimana, Yves Nsabimana na Frederique Ngenzebuhoro. […]Irambuye