Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Joseph Magufuli ku cyumweru yatangaje icyemezo gikarishye ngo kigamije kurengera ubukungu bw’igihugu cy’uko kuva ubwo nta muyobozi wa Leta uzongera kujya mu ngendo mu mahanga. Yatangaje kandi ko agiye gutangira gukora ibyo yemeye yiyamamaza by’uko uburezi bw’ibanze buzagirwa ubuntu guhera umwaka utaha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania […]Irambuye
Mu mpera z’uku kwezi hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, muri iyi nama nibwo hari hateganyijwe guhererekanya ubuyobozi bigenda bw’uyu muryango bugenda busimburana hagati y’abanyamuryango, u Burundi nibwo bwari butahiwe gufata inkoni y’ubuyobozi, gusa kugeza ubu ntibiramenyekana niba na Perezida Nkurunziza azitabira inama y’iri hererekanya. U Burundi kandi nibwo butahiwe gutanga umukandida ku […]Irambuye
Amakuru yari yiriwe acicikana ko uyu muhungu wa Claver Mbonimpa, umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (APRODH), yatawe muri yombi na Polisi y’i Burundi mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa gatanu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, umurambo wa Welly Nzitonda, watoraguwe mu gace ka Mutakura, mu majyaruguru ya Bujumbura, ahazwi nko […]Irambuye
Umuto mu bantu 224 baguye mu mpanuka y’ingede yabereye muri Sinai mu Misiri kuwa gatandatu ushize, yari afite amezi 10, ni umwana w’umukobwa Darina Gromova ubu umurambo we wabonetse muri 32Km uvuye aho indege yaguye. Uyu mwana ubu ngo yaba ari we ufite urufunguzo rwo kumenya neza icyateye impanuka y’iyi ndege. Kugeza ubu haracyari gukeka, […]Irambuye
Ku rutonde rwakozwe na Forbes Magazine Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin niwe muntu ngo ukomeye kurusha abandi mu Isi akurikirwa na Mme Angel Merkel w’Ubudage naho Obama akaza inyuma yabo. Forbes ishingira ku kuba Putin abasha gucecekesha abamurwanya nk’igihe yafataga agace ka Crimea kari aka Ukraine akakongera ku gihugu cye ibihugu bikomeye bitabishaka. Chancelière w’u Budage […]Irambuye
Imbere y’imbaga y’abatanzania n’abashyitsi muri Uhuru Stadium i Dar es Salaam, Perezida mushya wa Tanzania, ubaye uwa gatanu uyoboye iki gihugu nyuma y’uwa mbere Julius Nyerere, yarahiye. Nyuma yo kurahira amagambo basubiramo yateguwe, yavuze ijambo, maze aritangira aritsa ati “Amatora yarangiye, ubu Perezida ni njye John Pombe Magufuli, igikurikiyeho ni akazi.” Yavuze ijambo ryumvikanyemo gushimira […]Irambuye
Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Uganda yaraye yemeye ‘candidature’ ya Dr Kizza Besigye utavuga rumwe na leta ya Uganda. Ni ku nshuro ya Kane agiye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu. Iyi candidature ya Kizza Besigye yemewe na komisiyo y’amatora muri Uganda nyuma yo kwemera indi ya Amama Mbabazi na we ukomeje kuvuga ko Museveni akwiye […]Irambuye
Amakuru yatangajwe na Radio Miraya yo mu Sudani y’Epfo aravuga ko imibiri y’abantu 40 ariyo imaze kuboneka nyuma y’impanuka y’indege yaguye hafi y’umugezi wa Nile nyuma gato y’uko ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Juba. Abantu batatu barimo n’umwana ngo nibo barokotse iyi mpanuka nk’uko umuyobozi w’ikibuga cy’indege cya Juba yabitangarije Reuters. Iyi ndege y’abarusiya y’ubwikorezi […]Irambuye
Mu ijambo rye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kuri Radio y’igihugu, Perezida Pierre Nkurunziza yasezeranyije abari bashatse kumuhirika kubera mandat ya gatatu gushyira intwaro hasi mu gihe kitarenze iminsi itanu ubundi nawe akabaha imbabazi. Ubu ngo ni ubwa nyuma abasaba abamurwanya bafashe intwaro kuzishyira hasi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Burundi-iwacu. Ati “Guverinoma ni umubyeyi […]Irambuye
Police muri Kenya iri gukora iperereza ku bwicanyi bumaze gukorerwa abacuruza imibiri yabo bagera ku 10 b’abagore, biracyekwa ko hari umwicanyi kabombo waba ari kwibasira aba bacuruza imibiri yabo. Iyi mibare nta bundi ngo yigeze ingana gutya muri Kenya. Kubera ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’indaya ku mihanda, abantu bamwe bakomeje gusaba ko aka kazi ngo […]Irambuye