Umuryango mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu, Amnesty International wasohoye reporo ishinja Leta y’U Burundi kwica abaturage binzirakarengane ku itariki ya 11 Ukuboza ubwo ibigo bya gisirikare bitatu byagabwaho ibitero. Uyu muryango uvuga ko ubu bwicanyi ndengakamere bwakozwe tariki ya 11 Ukuboza 2015 ubwo ibigo bitatu bya gisirikare mu murwa mukuru Bujumbura byagabwagaho ibitero n’abantu […]Irambuye
*Amashuri 2 000 yafunze imiryango kubera Boko Haram Umutwe wa Boko Haram ukomeje gukora ibikorwa by’iterabwoba byugarije abatuye Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Nigeria no mu bihugu bihana imbibi n’iki gihugu. Umuryango w’Abibumbye, ishami ryita ku bana (UNICEF) uvuga ko abana bagera kuri miliyoni imwe bamaze kuva mu ishuri kubera ibikorwa by’uyu mutwe. Ibi byatangajwe kuri uyu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere; Leta ya Burkina Faso yasohoye impapuro zo guta muri yombi uwahoze ayobora iki gihugu; Blaise Compaoré bitewe no kumukekaho kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara na we wahoze ayobora iki gihugu ndetse ufatwa nk’intwari muri Burkina Faso no muri Afrika yose. Abacamanza Nadoun Coulibaly na Mathieu Bonkougou bo muri Burkina […]Irambuye
Kenya – Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, imodoka itwara abagenzi yagabweho igitero n’abarwanyi bo mu mutwe wa Al-shabab, Abayisilamu bari muri iyo modoka banga kwitandukanya n’Abakilisitu ngo kuko babonaga ko bagiye kwicwa, maze wicamo abantu babiri, batatu barakomereka cyane. Abarwanyibinjiye muri Bus itwara abagenzi yavaga mu murwa mukuru Nairobi yerekeza mu Mujyi wa […]Irambuye
Akanama gashinzwe amahoro mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) kemeje umushinga wo kohereza ingabo 5000 mu Burundi kugerageza kugarura amahoro nyuma y’ibibazo bihari byatewe n’uko Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuyobora muri manda ya gatatu akanatsinda amatora. Uyu mushinga bawugezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nyuma y’inama yari yahuje ibihugu bigize uyu muryango. Ibihugu byageze […]Irambuye
Perezida Kabila kuva kuwa 16 Ukuboza ari mu mujyi wa Goma, biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu aza gusura agace ka Beni kamaze iminsi gashegeshwe n’imitwe y’abitwaje intwaro cyane cyane inyeshyamba z’Abanya-Uganda za ADF-Nalu zishe abantu bagera kuri 300 kuva mu 2014 kugeza ubu muri Beni. Beni iherereye muri 350Km mu majyaruguru ya Goma Kabila […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatatu muri Afurika y’Epfo abantu babarirwa mu bihumbi bazindukiye mu mihanda basaba Perezida Jacob Zuma ko yava ku butegetsi. Baramushinja gutuma ubukungu bw’igihugu cyabo buzahara kubera ko ngo yirukanye uwari Minisitiri w’imari. Abantu bari benshi mu mihanda yo mu mijyi ya Pretoria, Johannesburg, Cape Town na Port Elizabeth n’indi mijyi minini bitwaje […]Irambuye
Muri week end ishize mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Borno, abarwanyi bo mu mutwe wa Boko Haram bateye uduce dutatu bitwaje imipanga n’ibyuma, bica abagera kuri 3o abandi 20 barakomereka bikomeye, ndetse basiga batwitse ingo. Amakuru aturuka aha amenyekana atinze kubera ubushobozi bucye bwo kuyatangaza buriyo no kuhagera bikomeye ku batabayo. Aba […]Irambuye
Ubushimusi bw’abantu burafata intera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, abantu 175 nibura barashimuswe muri uyu mwaka, nk’uko bikubiye mu cyegeranyo cyasohowe n’Umuryango Human Rights Watch (HRW). Imitwe yitwaje intwaro ikorera iyica rubozo, ikanakubita abo yashimuse, kandi isaba amafaranga ngo barekurwe. Nibura amadolari ya Amerika hagati ya 200 n 30,000, niyo yakwa nubwo hari bamwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere mu gihugu cy’U Burundi, bwa mbere abantu 28 bashinjwe kugerageze guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, barimo na Gen Cyrille Ndayirukiye bagejejwe mu Rukiko rw’Ikirenga ngo rubaburanishe ku byaha bakurikiranyweho. Aba bantu bose bazaburanishwa n’urukiko rw’ikirenga ariko baburanishirizwe i Gitega kuko ariho bafungiye. Muri bo harimo abasirikare bafite ipeti rya General n’abandi bafite […]Irambuye