Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubufatanye mu karere, Philemon Mateke yasabye Leta ya Nkurunziza mu Burundi ko yakora ibishoboka byose igashyiraho indi Guverinoma ihuriwemo n’impande zose kugira ngo imidugararo ihavugwa ihagarare. Mateke yavuze ko ibiganiro bigamije kunga Abarundi byabera ahandi hatari mu Burundi. Ibi Uganda ibivuze nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi […]Irambuye
UPDATE: Imibare y’abaguye mu ntambara yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishije, yageze ku bantu 87 muri rusange. Ku cyumweru ubuyobozi bw’ingabo z’U Burundi byatangaje ko abantu 79 ku ruhande rw’abadashyigikiye Leta bagabye igitero bishwe, abasirikare umunani b’igihugu na bo bahasiga ubuzima. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuvugizi w’Ingabo z’U Burundi, Col Gaspard Baratuza, ku wa gatandatu yavuze […]Irambuye
Perezida wa Tanzania John Magufuli yashyize ahagaragara amazina y’Abaminisitiri bashya, kuri uyu wa kane tariki 10 Ukuboza, muri Minisiteri 18 yashyizeho Abaminisitiri 19 muri bo abagore ni batandatu. Dr. Magufuli yavuze ko Minisiteri enye zitarabona Abaminisitiri bashya kuko ngo agishakisha abantu bashobora kuziyobora. Amazina menshi mu yatangajwe ni abantu batari bamenyerewe mu bitangazamakuru nk’abakomeye. Muri […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ubwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga rwatangazaga abemerewe kziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, François Bozizé ntayemererwe, abamushyigikiya bahise bajya mu mihanda bahashinga za bariyeri ndetse humvikana amasasu mu duce umunani twa Bangui umurwa mukuru. Ambasade y’u Bufaransa ikoresheje ubutumwa bugufi yasabye abaturagekwirinda gupfa gutemberera aho babonye, ahubwo bakarushaho kuba maso kuko ngo umutekano […]Irambuye
Aba bantu bane bishwe ku wa mbere mu gitondo muri Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, umuryango uharanira Demokarasi n’Uburenganzira bwa muntu, (CEPADHO), washinje inyeshyamba za FDLR kuba arizo zabishe. Itangazo ryasohowe na CEPADHO, rivuga ko icyo gitero cya FDLR cyabereye mu gace ka Lubero izi nyeshyamba ngo zarimo zishakisha ibizitunga mu baturage. Rivuga […]Irambuye
Umukinnyi Oscar Pistorius wamamaye mu gusiganwa ku maguru mu mikino y’abamugaye, yemerewe kurekurwa atanze ingwate mu gihe agitegereje gusomerwa umwanzuro w’urukiko ku cyaha yahamijwe cyo kwica uwari umukunzi we mu 2013. Urukiko ruzasoma imikirize y’urubanza mu mwaka utaha tariki 18 Mata. Pistorius yasabwe gutanga ama Rand 10,000 ($700, £450, angana na Frw450 000) nk’ingwate. Uyu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida Thomas Boni Yayi wa Benin yari kwerekeza mu Burundi. Uru ruzinduko rwe yari yarusabwe na Perezidante wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe, kugira ngo agire icyo yafasha mu bibazo biri mu Burundi kuko ngo avuga igifaransa kandi asanzwe ahuriye na Perezida Nkurunziza ku kuba bombi ari abavugabutumwa. Radio […]Irambuye
UN iremeza ko yari imaze igihe isaba Leta y’u Burundi kugirana ibiganiro bigamije kuyumvisha ko kwirukana abakozi bayo i Bujumbura bidakwiriye. Ambasaderi wa USA muri UN Samantha Power yemeza ko hari hashize igihe bumvisha ubutegetsi bw’i Bujumbura ko mu bihe bigoye igihugu kirimo, bidakwiye ko bakwirukana abahagarariye Umuryango w’Abibumbye. Yavuze ko ubutegetsi bwa Nkurunziza bwirukanye […]Irambuye
Perezida w’U Bushinwa Xi Jinping yavuze ko igihugu cye kizatanga miliyari 60 z’Amadolari ya America (£40bn) agenewe gufasha uyu mugabane. Mu nama arimo muri Africa y’Epfo, mu muyi wa Johannesburg niho iyi nama ibera. Xi Jinping yavuze ko iyi nkunga ya miliyari 60 z’amadolari harimo n’inguzanyo zitazakwaho inyungu, ndetse harimo n’ubufatanye mu masomo (scholarships) no […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Minisiteri y’ingabo ya Cameroun yatangaje ko mu bikorwa byo kurwanya intagondwa zo muri Nigeria zo mu mutwe wa Boko Haram ngo Ingabo za leta zishe abarwanyi 100 b’uyu mutwe, banabohoza abantu 900 bari barafashwe bugwate na Boko Haram. Byatangajwe na Joseph Beti Assomo Minisitiri w’ingabo wa Cameroun kuri radiyo y’igihugu kuri […]Irambuye