Umunyamabanga Mukuruwa UN Ban Ki-moon yasabye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrica gukora ibishoboka zigakumira abashobora gutuma umutekano uhungabana mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu yo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza. Aya matora yitezweho kwerekana niba iki gihugu kimaze imyaka ibiri mu makimbirane hagati y’Abakirisitu n’Abasilamu cyaramaze gusubirana umutuzo urambye. […]Irambuye
Ingabo za Burkina Faso ziremeza ko mu mugoroba wo kuri uyu wa mbere zataye muri yombi abasirikare 20 bari mu bahoze bagize Itsinda ririnda Umukuru w’igihugu kuko ngo bari mu mugambi wo gucikisha Gen Gilbert Diendéré uherutse guhirika ubutegetsi bwa Perezida Michel Kafando, ariko ubu akaba afungiye mu kigo cya gisirikare cya Camp Guillaume Ouédraogo. […]Irambuye
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku biro by’umukuru w’igihugu i Entebbe muri Uganda Perezida Museveni yatangije ibiganiro byo gushaka amahoro hagati y’Abarundi, abitangiza yavuze ko we yumvaga atanashaka kubibamo umuhuza kubera ibyabaye ku kibazo cyo muri Congo, yavuze ko Uganda itazivanga mu kibazo cy’Abarundi kuko ngo ari igihugu kigenga. Gusa asaba ko […]Irambuye
Abaturage benshi mu bice bya Lubero bavuye mu byayo bahunga imirwano hagati y’umutwe wa Maï-Maï UPDI(Union des patriotes pour la défense des innocents) hamwe n’igice cyawo gikorana na FDLR kitwa FDLR-Maï-Maï Lafontaine. Ubu ngo imirwano igiye kumara iminsi ibiri. Abaturage bahunze babwiye Radio Okapi ko mu mugoroba wo ku cyumweru bumvise amasasu aremereye ku misozi […]Irambuye
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 28, i Entebbe muri Uganda haratangizwa ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ibibazo byo mu Burundi, abitabira ibi biganiro baraza kuvuga ku cyakorwa ko amahoro agaruke mu Burundi.Ibi biganiro birahuza abatavuga rumwe na Leta, abagize Sosiyeti sivile hamwe n’intumwaza Guverinoma y’u Burundi kandi biraba bihagarariwe na Perezida Museveni wa Uganda ubwe. […]Irambuye
Mu ruzinduko yarimo mu gihugu cya Tanzania, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda n’ubutwererane Louis Mushikiwabo yaganiriye na Perezida wa Tanzania Dr John Magufuli ku kibazo cy’u Burundi, abayobozi bombi basabye Abarundi gushakira umuti w’ibibazo byabo mu bibiganiro bya Politiki. Itangazo ryasohowe n’ibiro by’itumanaho bya Perezida wa Tanzania riravuga ko abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye […]Irambuye
Luhaga Mpina, umuyobozi wungirije mu biro by’Umukuru w’igihugu yabwiye abanyamakuru ko Leta ya Tanzania yategetse ko guhera muri Mutarama 2016, abaturage bose ba Tanzania bazajya bakora umuganda kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi. Ni nyuma y’igikorwa nk’iki cyakozwe ku munsi wizihizwaho Ubwingenge kikishimirwa cyane n’Abatanzania benshi. Ikinyamakuru The citizen kivuga abatuye kiriya gihugu bagomba gukora umuganda […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu ubwo ingabo za Cameroun zahanganaga n’Umutwe wa Boko Haram mu gace ka Borno uyu mutwe washinzemo ibirindiro, abaturage bagera kuri 70 baguye muri iyo mirwano. Ababonye ibyabaye bavuga ko abapfuye bishwe n’ingabo za Cameroun zibitiranije n’abarwanyi ba Boko Haram. Iki cyari igitero cyateguwe n’ingabo za Cameroun zashakaga kwirukana Boko Haram mu […]Irambuye
Kuri uyu wa 23 Ukuboza; umwe mu bari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi watorotse igisirikare yatangaje ku mugaragaro umutwe w’abarwanyi bise “les Force républicaines du Burundi” (Forebu) bishyize hamwe ngo barwanye Perezida Nkurunziza bamukure ku butegetsi. Mu butumwa bw’amajwi bwatanzwe na Lt Col Eduard Nshimirimana wahoze mu ngabo z’U Burundi yagize ati “Mu rwego […]Irambuye
Kenya ngo izabanza itegereze ibizava mu biganiro hagati y’intumwa zoherejwe na Perezida Kenyatta mu Burundi, kugira ngo ibone kohereza ingabo zayo mu kugarura amahoro mu Burundi. Kuwa kabiri Kenyatta yohereje intumwa ye idasanzwe mu gihugu cy’U Burundi kugirana ibiganiro n’impande zitumvikana mu Burundi. Ambasaderi w’U Bushinwa Xianfa Liu ubwo yabazaga uko igihugu cya Kenya kibona […]Irambuye