FOREBU, umutwe w’inyeshyamba ziyemeje kurwanya Nkurunziza
Kuri uyu wa 23 Ukuboza; umwe mu bari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Burundi watorotse igisirikare yatangaje ku mugaragaro umutwe w’abarwanyi bise “les Force républicaines du Burundi” (Forebu) bishyize hamwe ngo barwanye Perezida Nkurunziza bamukure ku butegetsi.
Mu butumwa bw’amajwi bwatanzwe na Lt Col Eduard Nshimirimana wahoze mu ngabo z’U Burundi yagize ati “Mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, nyuma yo kubitekerezaho bihagije twemeje gushyiraho umutwe w’abarwanyi twise les Forces republicaines du Burundi (Forebu).”
Biyemeje gusubiza icyubahiro amasezerano y’I Arusha no kuzahura Demokarasi
Lt Col Nshimirimana yakomeje agira ati “Intego yacu ni ukwambura ubutegetsi Nkurunziza kugira ngo hasubizwe agaciro amasezerano y’Arusha na demokarasi mu Burundi.”
Uyu mutwe usa nk’ukiri mu ivuka witandukanyije na Leta y’u Burundi mu mezi atari macye ariko wari hari hataratangazwa ivuka ryawo mu buryo bweruye ndetse n’izina ritaramenyekana.
Lt Col Nshimirimana yahoze ari umusirikare wo ku rwego rwo hejuru (officier) yari ashinzwe itumanaho rya gisirikare mu ngabo z’u Burundi aza kwitandukanya na Leta ya Nkurunziza ku wa 26 Nzeri 2015, bikekwa ko yahungiye mu Ntara ya Bujumbura-Rural aho yajyanye na bamwe mu ngabo zakoranaga na we.
Uyu mugabo wahoze ari umwe ma basirikare bakomeye mu Burundi, akimara gutotka igisirikare cya Leta yashinze umutwe uhuriyemo n’abasirikare n’abari abapolisi.
Nta yandi mahitamo yari ahari ku biri kubera mu Burundi
Uyu musirikare uyoboye umutwe wiyemeje kuvanaho Nkurunziza ku butegetsi avuga ko Leta y’u Burundi yakomeje kwanga kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo ahubwo ikaba ikomeje gukora ibikorwa bihohotera abenegihugu bityo ko andi mahitamo yari asigaye ari ukurinda aba baturage bakomeje kwicwa.
Nshimirimana avuga ko Perezida Nkurunziza yatakaje icyizere n’ishema yagirirwaga n’inzego z’umutekano kubera kutubahiriza amasezerano y’Arusha yo gusaranganya ubutegetsi hagati y’Abahutu n’Abatutsi; agashyirwaho umukono nyuma y’intambara yabaye mu gihugu mu myaka ya 1993-2006.
Uyu musirikare avuga ko kuri ubu Nkurunziza adakwiye kongera gufatwa nk’umuntu w’ikirenga mu Burundi.
Ati “Kubera kurangwa no kutubahiriza inshingano ze, Pierre Nkurunziza yatumye ingufu za gisirikare n’iza Police zicikamo ibice, ibintu bisa nk’ubushyamirane bwabaye hagati y’Abahutu n’Abatutsi.”
UA ivuga ko ibibera mu Burundi bica amarenga ya Jenoside
Kuwa 18 Ukuboza; Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika uherutse kwemeza kohereza ingabo mu Burundi kujya gutabara ubuzima bw’abakomeje kwicwa, uyu muryango uvuga ko ubu bwicanyi bushobora kuzabyara jenoside.
Abanyamuryango b’uyu muryango bahurije hamwe bagira bati “Afurika ntishobora kwemera ko hagira indi jenoside yongera kuba ku butaka bwayo.”
Guverinoma y’u Burundi; inteko Ishinga amategeko n’akanama gashinzwe umutekano mu Burundi baherutse gutera utwatsi iki cyemezo cy’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika bavuga ko igihugu cyabo gitekanye ndetse ko nta jenoside ishobora kuhaba.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri; mu kiganiro n’abanyamakuru; Perezida Paul Kagame yaraye avuze ko n’ubwo u Rwanda rwasabwa gutanga ingabo zizajya mu Burundi kugarura amahoro rutazitanga kuko iki gihugu ubwacyo kivugira ko kidakeneye ubufasha mu bya gisirikare ko niyo rwatanga ubufasha ubw’ingabo butarimo.
Kagame yavuze ko ibibazo by’U Burundi bikeneye gukemurwa mu buryo bwa politiki aho gukoresha ingufu za gisirikare.
Jeuneafrique
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bamukureho