Nyuma y’uko abujijwe na Police ya Uganda gusura ibitaro n’ahandi hatandukanye hari ibikorwa bya Leta, atunguranye, Kizza Besigye umukandida wiyamamariza kuzayobora Uganda mu batavuga rumwe na Perezida Yoweri Museveni, yasuye ibiro bya Police biri ahitwa Bakatube asanga bakorera muri nyakatsi kandi bafite intebe z’urubazo, arumirwa! Uyu mugabo wahoze ari umuganga wihariye wa Perezida Museveni akaba […]Irambuye
Ingabo za Leta ya Kenya zatangije ibikorwa byo gushakisha no kubohoza abasirikare bafashwe mpiri ku wa gatanu mu gitero gikomeye cyagabwe na al-Shabab ku birindiro by’izo ngabo ahitwa el Ade, muri Somalia. Ingabo za Kenya ziri mu zigize umutwe w’ingabo z’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (African Union Amisom force) zagiye gufasha Leta ya Somalia kugarura […]Irambuye
Nibura abantu 27 bafite ubwenegihugu 18 butandukanye bamenyekanye ko bishwe mu gitero cy’Umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (Islamic State) muri hotel ku murwa mukuru wa Burkina Faso. Iki gitero cyagabwe kuri Hotel ikomeye cyane i Ouagadougou, Splendid Hotel, mu kabari no ku yindi hatel byegeranye n’iyo. Abantu bane mu byihebe byagabye icyo gitero, bishwe […]Irambuye
Abantu batandatu bo mu muryango umwe bose bahiriye mu nzu barapfa nyuma y’aho inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro, mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’igihugu cya Nigeria, mu mujyi wa Gombe. Umugabo witwa Tajuddeen Badamasi, umugore we wari utwite n’abana babo bane (4) muri batanu bari bafite bapfiriye mu nzu mu gace bari batuyemo kitwa Alkahira, nyuma y’aho […]Irambuye
Mu Burundi kuri uyu wa gatatu inzego z’umutekano ngo zishe Capt. Bahenda Iddi Omar n’uwahoze ari umupolisi Brigadier Niyongabo Claude, ngo batorotse izi nzego mu minsi ishize. Umuvugizi wa polisi y’Uburudi Pierre Nkurikiye yavuze ko uyu Capt Bahenda yashakishwaga kubera gushaka (recruit) inyeshyamba zo kurwanya ubutegetsi. Mu murwa mukuru Bujumbura muri zone Jabe kandi ngo […]Irambuye
Amakuru atangazwa na Reuters aravuga ko umutwe w’inyeshyamba wa Lord’s Resistance Army ukorera muri Repubulika ya Centrafrique ariko urwanya Leta ya Uganda wishe umuntu umwe ushimuta n’abandi 30 mu ijoro ryakeye. Ibi ngo byabereye ahitwa Diya kari mu duce dukize ku mabuye y’agaciro ya diyama mu bilometero 600 uturutse mu murwa mukuru Bangui. Ibiro ntaramakuru […]Irambuye
Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje ko hari abakozi bayo bacunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centrafrica bishyuye abana b’abakobwa ibice by’Amadolari (cent) 50 kugira ngo babasambanye. Iki gikorwa cyakozwe n’abasirikare ba UN, Umunyamabanga mukuru wa UN, Ban Ki Moon aherutse kukita “Kanseri mu mikorere y’umuryango w’Abibumbye.” Iperereza rishye rya UN ryagaragaje ko abasirikare bane (4) b’umuryango […]Irambuye
Mu gace ka Kisumu muri Kenya, abaturage bo mu bwoko bw’aba Nandi n’abo mu bwoko bw’aba Luo baraye bashyamiranye hapfa umuntu umwe hakomereka abandi batanu. Uwapfuye ngo yaguye ahitwa Miwani. Amakuru aravuga ko bashobora kuba bapfuye amazi kuko ngo aba Luo batifuza ko aba Nandi baza kuhira inka zabo ku iriba ry’abaLuo. Uwapfuye ngo yari […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere muri Tanzania hatangiye gahunda yo kwigira ubuntu mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu mashuri ya Leta. Iyi gahunda ngo bizasaba kuyigaho neza mu mashuri yigenga, iki ni kimwe mu bikorwa by’impinduka zizanywe na Perezida Joseph Pombe Magufuli. Ministiri w’Uburezi, Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri iki gihugu Prof. Joyce Ndalichako yavuze ko amafaranga yagenewe iyi […]Irambuye
Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh yemeye kuzahagararira ishyaka rye UMP (l’Union pour la majorité présidentielle) mu matora azaba muri Mata uyu mwaka, akaba azaba yiyamamarije manda ya kane. Uyu mugabo umaze imyaka 17 ku butegetsi ngo azaba ashyigikiwe n’andi mashyaka atanu yihurije hamwe mu Ihuriro ry’abaturage baharanira iterambere (Rassemblement populaire pour le progrès (RPP). […]Irambuye