Digiqole ad

Burundi: Kenya irakurikirana ibibera mu Burundi mbere y’uko yakoherezayo ingabo

 Burundi: Kenya irakurikirana ibibera mu Burundi mbere y’uko yakoherezayo ingabo

Igihugu cya Kenya gitegereje ibiganiro mbere y’uko cyakohereza ingabo mu Burundi

Kenya ngo izabanza itegereze ibizava mu biganiro hagati y’intumwa zoherejwe na Perezida Kenyatta mu Burundi, kugira ngo ibone kohereza ingabo zayo mu kugarura amahoro mu Burundi.

Igihugu cya Kenya gitegereje ibiganiro mbere y'uko cyakohereza ingabo mu Burundi
Igihugu cya Kenya gitegereje ibiganiro mbere y’uko cyakohereza ingabo mu Burundi

Kuwa kabiri Kenyatta yohereje intumwa ye idasanzwe mu gihugu cy’U Burundi kugirana ibiganiro n’impande zitumvikana mu Burundi.

Ambasaderi w’U Bushinwa Xianfa Liu ubwo yabazaga uko igihugu cya Kenya kibona umwanzuro w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wo kohereza ingabo mu Burundi, Unyambanga ushinzwe ibikorwa by’imbere mu gihugu Dr. Monica JUMA yamusubije ko igihugu cye kizabanza kigategereza ibizava mu biganiro biri kuba hagati y’intumwa za Kenya n’impande zihanganye mu Burundi.

Hari mu muhango wo kwakira inkunga z’amahema yo gutuza impunzi igihugu cy’U Bushinwa cyageneye Kenya.

Amb. Xianfa Liu muri Kenya yavuze kandi ko igihuge cy’U Bushinwa na cyo cyemeye gutanga inkunga ya miliyoni 200 z’Amadorali y’Amerika yo gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano mu Burundi.

Mu mpera z’icyumweru gishize ibihugu 54 byo mu muryango w’Afurika yunze ubumwe byafashe umwanzuro wo kohereza ingabo 5000 z’uyu muryango mu gihugu cy’U Burundi kugira ngo zihagarike ubwicanyi bukomeje gufata intera muri iki gihugu.

Icyi cyemezo Leta y’U Burundi yacyamaganiye kure ivuga ko mu Burundi nta ngabo zo kugarura amahoro zihakenewe ko ngo amahoro ahari.

Kenya yakiriye amahema 5800 yatanzwe n’U Bushinwa kugira ngo izabashe gutuza impunzi zituruka muri Somalia no mu bindi bihugu. Igihugu cya Kenya ngo cyashoboye gutuza impunzi 6000 mu gihe izigera ku 15000 zasubiye muri Somalia kandi zari zikeneye ubuhungiro.

Dr. Juma yavuze ko impamvu igihugu cya Kenya cyahaye ubuhungiro impunzi nke ari ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije birimo amahema yo kubamo, amazi meza, amashuri n’amavuriro, ngo ni cyo cyatumye benshi basubira muri Somalia.

Ku bijyanye no kohereza ingabo mu Burundi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko nta musirikare w’igihugu uzajya mu Burundi kuko nta bufasha u Rwanda rwasabwe.

Igihugu cya Tanzania cyo cyatangaje ko mu Burundi nta ngabo zo kugarura amahoro zikenewe yo. Perezida John Pombe Joseph Magufuli yasabye Minisitiri we ushinzwe umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Augustine Mahiga gukora ibishoboka byose mu Burundi hagatangira ibiganiro by’amahoro kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish