Umuvugizi wa Polisi, Jimmy Anthony Oyuku, yavuze ko umugabo wigeze no kuba umuplisi w’imyaka 35 witwa John Robert Elau, yishe umugore we n’umwana w’amezi abiri mu busitani bw’urugo rwe na we ahita yiyahura. Oyuku yavuze ko umugore wishwe yitwa Salume Akiteng akaba yari afite imyaka 30 ndetse n’umwana we Atai w’amezi abiri. Abaturanyi babo […]Irambuye
Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi kuva mu 1976 kugeza mu 1987 ubu wari umusenateri yitabye Imana mu Bubiligi kuri uyu wa gatatu mu gitondo nk’uko byemejwe n’inzego zinyuranye mu Burundi. Col Bagaza uvuka mu Ntara ya Bururi yitabya Imana afite imyaka 69 aguye mu bitaro by’i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi […]Irambuye
Imvura ikomeye yateje imyuzure mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi kugeza ubu amakuru akaba avuga ko abantu bane bamaze kuhasiga ubuzima. Iyi mvura ikaze yaguye mu bice binyuranye bya Kenya, ariko iteza imvuzure yahitanye abantu ndetse ikangiza byinshi muri Nairobi. Abantu bane bavugwa bamaze gupfa, ngo bagwiriwe n’igikuta cy’inzu cyasenyutse kikabagwaho. Umuryango mpuzamahanga urengera imbabare […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Guinée Equatoriale yemeje ko ibyavuye mu matora byerekana ko Theodor Obiang Nguema wari usanzwe ayobora kiriya gihugu ariwe watsindiye kongera kukiyobora. Kugeza ubu uyu muyobozi niwe ufatwa nk’umuyobozi umaze igihe kirekire ayobora igihugu muri Africa. Amatora yerekana ko uyu mugabo yatsinze ku manota angana na 94% akaba yari ahanganye n’abandi ba […]Irambuye
Riek Machar ukuriye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Salva Kiir yageze ku murwa mukuru Juba mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro aheruka gusinywa. Indege ye yageze ku kibuga cy’i Juba ku gicamunsi, ku isaha ya saa 3h47 p.m kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2016. Machar yari ategerejwe i Juba ku wa Mbere w’iki cyumweru […]Irambuye
Umugore wa Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana aguye mu bitaro bya Bupa Cromwell i Londres mu Bwongereza, ku myaka 75. Daily Nation yanditse ko Lucy Muthoni Kibaki avugwaho ko yabaye intangarugero mu mirimo ye, yafashije byinshi mu mirimo y’igihugu, ubwo umugabo we yayoboraga Kenya kuva mu 2002 kugeza 2013. We na Mwai […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abantu bataramenyekana bishe Brig.Gen. Athanase Kararuza wari umujyanama mubya gisirikare wa Vice-Perezida wa mbere w’u Burundi akaba n’umuyobozi wungirije w’ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique. Brig.Gen. Athanase Kararuza yiciwe mu mu gace atuyemo hitwa Gihosha, mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bujumbura; Bikavugwa ko yicanywe n’umugore we n’umusirikare […]Irambuye
Riek Machar yari ategerejwe Juba ku wa Mbere w’iki cyumweru ariko ntiyaje kubera ibyo batumvikanyeho n’abayobozi i Juba. Kuwa kane w’iki cyumweru nabwo ntiyaje kuko indege zari gutwara abasirikare be barenga ibihumbi 3 000 n’intwaro zabo zabujijwe kugwa i Juba bityo ziguma Addis Ababa muri Ethiopia. Ubu yaje kubyemererwa. Uyu muyobozi w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa […]Irambuye
Umusirikare mu ngabo z’U Burundi wari ufite ipeti rya Colonel yaraye arasiwe mu murwa mukuru Bujumbura n’abantu barataramenyekana nk’uko amakuru BBC ikesha SOS Medias Burundi abivuga, ngo byabereye muri Zone ya Kinama mu majyaruguru y’uyu mujyi. Col Emmanuel Buzobona yaraye yishwe, kimwe n’umumotari wari umuhetse kuri moto. Abaturage bo muri Avenue 5 muri Zone ya […]Irambuye
*Hatwitswe abantu babiri ari bazima barapfa ku wa mbere. Hari hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’Abanyarwanda batuye muri Zambia bahohotewe na bamwe mu baturage basahura amaduka yabo, gusa ubuyobozi na Polisi by’iki gihugu byashimiwe uko byitwaye mu kibazo. Mu gitondo cyo kuri uyu gatatu tariki 20 Mata 2016, Abel Buhungu, Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda […]Irambuye