Mu rugendo yakoreye muri Komini ya Makamba, Perezida w’u Burundi yahavugiye ijambo riha umuburo abaturage batunze imbunda mu ngo zabo mu buryo budakurikije amategeko kuba bazisubije mbere y’iminsi 15 bitaba ibyo bagafatirwa ingamba zidasanzwe. Hashize igihe agace ka Makamba karahindutse indiri y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bwakorwaga n’abantu bitwaje intwaro, ibi bikaba bihangayikishije abategetsi b’u Burundi. […]Irambuye
Hissene Habre wigeze kuyobora Chad yakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kwica abaturage batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe. Urubanza rwasomewe i Dakar muri Senegal mu rukiko rwihariye rw’Africa rwo kumuburanisha kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2016. Urukiko rwamuhamije ibyaha byo gufata abagore ku ngufu, gushyira abantu mu bucakara bw’ibitsina, kwica abigambiriye, […]Irambuye
Perezida Yahya Jammeh wa Gambia yabwiye Jeune Afrique ko yemera ko ari umutegetsi ukoresha igitugu agamije guteza imbere igihugu cye kuko ngo bifitiye abaturage be akamaro. Yavuze ko mu byo bamunenga kandi adashobora guteshukaho ari ukwemerera abatinganyi kwidegembya mu gihugu cye. Kuri we ngo ubutinganyi ntabwo buri mu mico gakondo y’Abanyafurika bityo agasaba abanyaburayi kwirinda […]Irambuye
Umukuru w’igihugu cya Koreya y’Epfo Park Geun-Hye ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Uganda, akazaganira n’abayobozi ba Uganda ku bijyanye n’iterambere mu ikoranabuhanga n’ingufu z’amashanyarazi. Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kahamba Kutesa. Park Geun-Hye uyobora Koreya y’Epfo, kimwe mu bihugu bifite ikaranabuhanga riteye imbere […]Irambuye
Minster w’Ubutabera Tambwe Alexis Mwamba yabwiye bagenzi be b’Abaministeri n’abahagarariye ibihugu byabo i Kinshasa ko Itegeko Nshinga uko ryavuguruwe bidaha Perezida Kabila amahirwe yo kuobora igihugu muri manda ya gatatu. Mu misni ishize mu itegeko nshinga rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubusanzwe rivuga ko Perezida atorerwa manda ebyiri gusa, habayemo kuvugururwa. Hongewemo ingingo ivuga […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yababariye imfungwa 2000, ndetse 800 muri bo bari muri gereza 46 bahita barekurwa barataha. Izi mbabazi zari zatangajwe mu igazeti ya Leta yasohotse tariki 23 Gicurasi. Izi mbabazi ngo zahawe cyane cyane abagore bari begereje gusoza ibihano byabo, gusa ngo abakatiwe gufungwa burundu ntabwo bareba n’izi […]Irambuye
Muri Quartier 2 mu Ngagagara mu majyaruguru y’umujyi wa Bujumbura humvikanye urusaku rw’amasasu kuri uyu wa gatatu ku gasusuruko. Bari abagizi ba nabi bataramenyekana barashe uwahoze ari umusirikare ku ipeti rya Colonel wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Amakuru aravuga ko Col Lucien Rufyiri yari arasiwe imbere y’urugo rwe agahita apfa. Umuhungu wa Rufyiri nawe ngo akaba […]Irambuye
Ku nshuro ya mbere mu mateka urugendo nk’uru rw’umuyobozi mukuru mu idini ya Islam yarugiriye i Vatican kwa Paapa. Kuri uyu wa mbere Paapa Francis yakiriye cheikh Ahmed al-Tayeb, Imam mukuru w’umusigisi uzwi cyane ku isi wa Al-Azhar, uyu niwo ufatwa nk’ukomeye cyane mu basilamu b’abaSunni wubatswe mu mwaka wa 970 i Cairo mu Misiri. […]Irambuye
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko cyabonye undi mukobwa wa kabiri muri 219 bigaga ku ishuri rya Chibok bashimuswe mu myaka ibiri ishize. Ni nyuma y’iminsi micye Amina Ali wari mu bashimuswe nawo abonetse ari muzima mu ishyamba rya Sambisa hafi y’umupaka wa Cameroun. Colonel Sani Usman umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria avuga ko umukobwa wa kabiri […]Irambuye
Umwe mu bakobwa b’i Chibok bashimuswe n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram muri Nigeria yabonetse nk’uko bitangazwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Uyu wari mukobwa bamusanze ari umugore ufite umwana. Hashize imyaka ibiri abakobwa bari mu ishuri rya Chibok bashimuswe. Uwabonetse yitwa Amina Ali Nkeki bamusanze mu ishyamba rinini rya Sambisa hafi y’umupaka wa Cameroun. Abakobwa bose […]Irambuye