Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi yitabye Imana
Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi kuva mu 1976 kugeza mu 1987 ubu wari umusenateri yitabye Imana mu Bubiligi kuri uyu wa gatatu mu gitondo nk’uko byemejwe n’inzego zinyuranye mu Burundi.
Col Bagaza uvuka mu Ntara ya Bururi yitabya Imana afite imyaka 69 aguye mu bitaro by’i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi arwariye bikomeye.
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo yari akiri i Burundi hari abamubitse ko yapfuye, byari nyuma gato yo kwicwa kwa Col Jean Bikomagu, Bagaza yavugiye kuri Radio BBC ko igihe cye cyo gupfa kizagera ariko abantu baba baretse kumubika kandi akiriho.
Icyo gihe yagize ati “Ntibagire ubwoba nzopfa… nzopfa mu minsi iza ariko ubu ndakomeye ndi muhira.”
Urupfu rwa Col Bagaza urupfu rwemejwe kandi na Willy Nyamitwe umujyanama mu by’itumanaho mu biro bya Perezida w’u Burundi.
Col Bagaza yagiye ku butegetsi mu 1976 ahiritse Michel Micombero nyuma nawe yavanywe ku butegetsi ubwo yari yagiye mu mahanga kuri Coup d’etat yakozwe na Pierre Buyoya, maze ahungira muri Uganda nyuma ajya kuba muri Libya aho yavuye mu 1993 agaruka mu Burundi mu 1994 ashinga ishyaka yise PARENA.
Yitabye Imana yari yaragizwe umusenateri ubuzima bwe bwose.
UM– USEKE.RW
28 Comments
Uyu Mukambwe Imana imwakire mu bayo kandi yiruhukire mu mahoro. N’ubundi ko Nkurunziza yarikuzamwirenza se, niyigendere amahoro. Umuryango we n’Inshuti ze ndetse n’Abarundi bose bihangane. Imana ibahe gukomera niko bimera ntauzaramba. Ariko ntacyo agiye neza.
Iyaba na NKURUNZIZA yamenyaga ko iy’Isi twese tur’abagenzi, buri wese afite igihe cye agacaho,aho gukomeza kwica abantu kandi n’ubundi bazaba bazapfa. Iyo utinye ko abantu bakwica ukagirango ubatange ubice batarakwica, aho uba ukoze icyaha kibi yewe burya n’Imana kukibabarira ntibishoboka, uba wiciriye inzira yo muri wamuriro utazima igihe cyose.
Twihanganishije umuryangowe wose hamwe n’aBarundi bose bamukundaga,Imana imuhe iruhukoridashira.
@umulisa jya wirira wigaramire politike uyirekere abayikina coz u don’t know nothing.
Na Nkurunziza azapfa.
Nawe uzopfa
Nawe uzapfa
Nagende ahure nabo yishe abaziza uko bavutse. Ariko ubundi baba barushywa Niki kubu nawe apfuye
Azogira ate@Peter? azomeswa nawe nkabo amesura abandi
Hagire udushyiriraho C.V. yuzuye ya Bagaza, yibande cyane kuri génocide yakoreye abahutu. Abantu bajye boroherana bamenye ko buri wese afite iherezo.
Iyo Genocide uvuga ngo yakoreye abahutu ko numva itazwi mu ma Genocide azwi kandi yemewe kwisi. Uvane ubutagondwa bwawe rero aho. Cyangwa uzamusange aho agiye ubimubaze neza
Genocide ntabwo ari ngombwa ko yemerwa n’isi cg na bya bindi byitwa ngo ni Loni.
None se ugirango jenocide yitwe jenocide ari uko iba yanditse.Uri mubi nawe kuburyo ushobora kuba uri umujonocideri
Wowe wiyise “turwanye ingengabitekerezo” none se wibwirako kuba amerika yarishe abahindi barenga miiyoni ijana( JENOSIDE YAMBERE YABAHEHO KURUSHA IZINDI ZOSE,) kuba iterigeze yemerwa na LONI ntibivanaho ko ari jenoside yakorewe abahinde ikozwe na amerika, singombwa ko byemerwako loni kuko iyo loni urata ntabwo izura abapfuye.
Agiye atabajijwe amabi yakoze.
Uzabimubaze
burya izina niryo muntu koko “Imbwamuzindi”.
Niwigendere mutama warakoze vraiement, amajambere bafise mu brurundi niwewe vyose wabikoze, eka na Buyoya ntaco yamariye igihugu, igihugu giheruka umutekano kubwa wewe none ubu ntiworaba imbga zabirwaniyemwo RIP mutama ntituzokwibagirwa
Udashaka kuzagira icyo abazwa, azajye abyuka akarabe, arye yongere aryame! Ariko nabwo azabazwa ko ari umunebwe akaba arya ntabyo yakoreye! I Burundi bavuga ngo ” Utarima ntamira”. Ntabwo ushobora kuyobora Igihugu ngo ushimishe buri wese! Igendere Mutama, ibyawe wabirangije, abagusimbuye nabo ni bashyireho akabo! RIP.
@ Rusagara
Kudashimisha Bose nibusanzwe kandi bitandundakenye no kumena amaraso. Urense kudashimisha ariko ukabarekera ubuzima ntangorane. So wikwitiranya Ibintu muvandimwe. Akataramagara karahahwa, ubuyobozi agukandamije ariko akakurekera amagara atandukanye nawundi umena amaraso.
Cyakora ngo yakoze ibikorwa remezo byinshi bya leta nka Habyarimana Juvenal. Umenye ari uko bategetse igihe kimwe.
Ubwo baraje bavuge ko Nkurunziza yamuhaye uburozi dore ko nawe yagowe
“Umuntu wabyawe n’umugore Abaho igihe gito cyuzuye impagarara. Abumbura nk’uburabyo hanyuma agacibwa, Agahunga nk’igicucu ntakomeze kubaho.(Yobu 14: 1-2)
Sigaho udashinjwa kwibasira igitsina(gore)! none se ubundi umuntu azabyarwa nande wundi utari umugore?! Izi nyigisho zanyu zagombye kwamaganwa kuko zitagendanye n’ibihe tugezemo. Naho BAGAZA we niyigendere ntacunagujwe nk’uko bamwe muri bagenzi be byabagendekeye! ubamba isi ntakurura. ngo muri za 73 yajyaga muri kajugujugu agatwika amazu y’abaturage… agiye ntawe ubimubajije! Nyamara ntazagaruka!
buyoya yamukubise coup d’etat,museveni amwiba umugore.
Wowe wiyise Gabiro, Ngo nkurumbi yaragowe!!!! Mujye mureka amarangamutima
Umushingantahe Col.Bagaza aruhuke mu mahoro.Yakoze byinshi biteze imbere abaturage bi burundi
Rip mon colonel.iyo umuntu yapfuye atishwe aba yitabye imana. Mumuhe amahoro niba hari ibyaha yakoze ari kwisi yabazima imana yonyine niyo izabimubaza.iyo jenoside mumushinja ko yatashye mu burundi ko mutamuciriye imanza akibarimo ? Ruriye abandi namwe rutabibagiwe.
yoooo nshuti bavandimwe barundi banyarwanda njye iyo nsomye bible imbwira ko nta butegetsi butashyizweho n’Imana,ese kuki mwiyumva ko muri beza kuruta ababayobora? ese ninde mwashimye iteka ngo tumuyoboke? na muzehe muramubeshya mumukurikuyeho imitsima si ubugingo gusa numva mwajya mureka guca imanza kuko ntimuri Imana ahubwo musenge yo izi ukuri ijye ibakorera ibyo ibona bibakwiriye mureke kwikoma abayobozi ntacyo mwishoboreye. Apr fc na Rayon sport zijya mukibuga itsinze igahembwa nitsinzwe igahembwa abafana abazwi nabatazwi uretse gutanga ayabo basinda barwana abakinnyi baba bahembwe ntibabimenya nuko na politique imeze mumenye ibibareba mwiturize. murakoze
Comments are closed.