Digiqole ad

Burundi: Abantu bitwaje intwaro bishe Brig.Gen. Athanase Kararuza

 Burundi: Abantu bitwaje intwaro bishe Brig.Gen. Athanase Kararuza

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, abantu bataramenyekana bishe Brig.Gen. Athanase Kararuza wari umujyanama mubya gisirikare wa Vice-Perezida wa mbere w’u Burundi akaba n’umuyobozi wungirije w’ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

Brig.Gen. Athanase Kararuza wishwe.
Brig.Gen. Athanase Kararuza wishwe.

Brig.Gen. Athanase Kararuza yiciwe mu mu gace atuyemo hitwa Gihosha, mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bujumbura; Bikavugwa ko yicanywe n’umugore we n’umusirikare wamurindaga. Amakuru aravuga ko yaguye mu gico (embuscade) yari yatezwe n’abitwaje intwaro.

Kararuza ngo abonye ko bikomeye yagerageje guhungira mu kigo cy’amashuri cyitwa “Lycée du Saint Esprit” yari ajyanyeho umukobwa we kwiga, ariko imodoka bari barimo iterwaho grenade yamuhitanye, ihitana umugore we, umusirikare umurinda, ndetse umwana wabo w’umukobwa bari kumwe mu modoka arakomereka cyane, ajyanwa mu bitaro bitaro ari naho ngo yaguye.

Imodoka Gen. yari arimo.
Imodoka Gen. yari arimo.
Imodoka yangiritse cyane.
Imodoka yangiritse cyane.

 

Uyu Brig.Gen. Kararuza yari mu nshuti zikomeye za Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza dore ko ari no mubaburijemo umugambi wo kumuhirika ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2015.

Urupfu rwa Brig.Gen. Kararuza rwemejwe n’abayobozi bakomeye mu Burundi barimo ibiro bya Vice-Perezida wa mbere w’u Burundi banakoranaga.

Undi muyobozi wemeje aya makuru ni Willy Nyamitwe, Umujyanama mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho wa Perezida Pierre Nkurunziza nawe wahinyujije kuri Twitter.

Ibinyamakuru binyuranye byo mu Burundi biravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu Gihosha humvikanye urusaku rw’amasasu rwinshi.

Mu ijoro ryakeye kandi, undi musirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi, Colonel Donatien Ndabigeze yatewe iwe murugo n’abantu bataramenyekana. Iki gitero cyasize Col. Ndabigeze acitse akaguru, ndetse gihitana umugorewe n’umushyitsi bari bafite murugo.

Ku cyumweru kandi, abantu bataramenyekana bateye igisasu ku modoka ya Minisitiri w’uburenganzira bwa muntu mu Burundi Martin Nivyabandi, ariko kubw’amahirwe we n’umugore we bari bavuye mu misa gusenga bararusimbuka.

Abanyapolitiki mu Burundi baravuga ko ibi bitero birimo kugabwa ku bayobozi mu nzego za Leta n’iza gisirikare bigamije gukomeza kubangamira ubumwe bw’Abarundi.

UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Ariko ubu Pierre NKURUNZIZA iyo abona atakaza Senior commanders umusubizo aba atekereza ko bizarangira gute? ejo ngo Col yapfuye yishwe n’abantu batazwi, none ngo Brg Gen yapfuye yishwe n’abantu batazwi, ubundi azi iki? Ubu se kuba ari President bimumariye iki?

  • Abatutsi muremeye babice urusorongo?Kweli munakufa kama umbwa?

    • yewowe… ingengabitekerezo yamoko yabataye kugasi kbs …ni nayo manvu nanze kwitwa umunyarwanda kandi niyo navukiye….abandi ba nyafrika bageze kure muri development y’ibihugu byabo mwe muracyari muri za umututsi,umuhutu. Rwanda is a disgraced country. njye nibereye umunyamahanga andi’m very proud not to be referred to as a rwandan.

      • URAGAPFA UTABAYE UMUNYARWANDA NGOMA BIHUMBI WA MUCANSHURO WE. UBONA aBANYARWANDA ARI WOWE BAKENEYE KOKO. PUUUUUH, NURWO SI RUTO JYANIRAHO. BAGUHE UBUHUNGIRO NTA KIBAZO. URUMVA IYO MVUGO YAWE KWELI?

        • uragapfe utabyaye wenyine kuko jye narabyaye.

      • wowe ubanza uri ni igicucu ntuzi gutandukanya i bibera i burundi no mu Rwanda ?? ariko ntawakurenganya erega amaraso ya abantu mwishe yatumye muta umutwe ubwo ntiwamaze guta umutwe ??? sha kuba umunyarwanda cg kutamuba kwawe ntacyo bizahindura ku gihugu cyacu kandi ntibizatubuza gukomeza gutera imbere namwe mubungera iyo mu mahanga

        • @NKOTANYI WEHO UFITE AMASHURI ANGAHE KOKO AKWEMERERA KWITA UMUNTU UTAZI NKANJYE IGICUCU?….YO MBA IGICUCU MAGO MBA PFITE AMASHURI AHAMBAYE….NUKITE UMU WUMU ENGINEER IGICUCU…NFITE MASTER’S DEGREE MURI MATHEMATICS NIKORANA BUHANGA KANDI PFITE 26 ANS GUSA NKABA NIGISHA IMIBARE!. WEHO HARICYO UZI BURETSE GUHUBUKIRA MUBITUTSI GUSA?. COGITATE BEFORE SPEWING OUT NONSENSE.

    • Burundi kugez’ubu ntabwo ari igihugu umuututsi akwiye kubarizwamo! barabamara rwose burya abahutu b’i Burundi ni abagome kurusha abo mu Rwanda.

      • MUREKE ABARUNDI BIKEMURIRE IBYABO….VANA IBYAMOKO IMBERE ….NABIRABURA BOSE.

  • ubiboneyehe ko ari abatusti?

    • mumbarize JOJO, @Eric NAWE NTAHO ATANDUKANIYE NA PETER NKURUNZIZA.
      Abanyafrica ninde wabaroze amako? ubu igihe mwigiye mukabona za internet mukabona itsembatutsi 1994, mukamenya Imana ko yaremye Adam na Eva, nanubu koko ntimurahinduka?
      Ndababaye kabisa

    • Mu mategeko y’u Burundi yashizweho na Mandela muri Arusha intwazangabo zose zitegerezwa kuvuga ubwoko bwazo. Ivyo kuvuga ngo “Hutsi” canke “Tutu” ntivyemewe. Uwo ari we wese abwirizwa guhita mwo ubwoko akabwandikisha.

  • Ibi ntibishobora kuba mu gihugu icyo aricyo cyose, bidakozwe n’ubutegetsi bwacyo ubwabwo. Uko wabibona kose, uruhande wabyerekezaho rwose, ntaho wakura proof ibikura ku butegetsi bw’u Burundi.

  • Iyi ni jenoside yitwa “Kamwe Kamwe”. Ariko hari aho iba “Tune Tune”, cyangwa “Ijana Ijana”!

  • Phil ; ibyo avuga nibyo ubutegetsi buri m’ UBURUNDI NIBYO BURIMO BUKORA.nibatareba kure ziriya nkoramaraso zirabamara urusorongo.

    Nzaba mbarirwa.

  • Imana yo mwijuru izahorera aho Bose barengana!

  • Ahaaaa!!

  • Namwe nimumbwire ninde waba uzi uyu musomyi witwa Eric? afite ikibazo cyo mumutwe PE!!Mumubwure acungane nakarimi ke ! !

  • ERIC ahari nimyumvire yawe sinkurenganya gusa
    IBURUNDI bafite ikibazo gikomeye ahubwo basabire kuri Allah
    aho kubumvisha ko arubwoko bwibasiye abundi
    anabumvishe ko ibyo barimo bishobora kuzabangiriza igihugu.urakoze

  • Nukuri birababaje kugeza kw’iyi saha kuba hari abagifite ingengabitekerezo nk’iya Eric! Abo nibo bakomeje kwangiza isi.

  • ariko ibyo mubwira ERIC nibiki? muburundi bafite uburenganzira bwo gukoresha ubwoko bwabo hutu tutsi ndetse na twa kuko nubugetsi iyo babushiraho bafite imibare ntarengwa kubwoko bumwe njyewe ndumva atari ingenga bitekerezo. ahubwo uwo ufite ikibazo nuwihakanye ubunyarwanda akaba umunyamahanga iwe rwose ntazi ibyarimo akwiye ingando.

    • Ubwo nyine nawe ushyigikiye imvugo ya Eric nta soni!? Kuba mu Burundi bakoresha amoko yabo ntabwo ariyo mpamvu wavuga imvugo zimeze nk’iza KANGURA kiretse ni ba Eric atari umunyarwanda ngo abe atazi aho imvugo nka ziriya zihembera urwango hagati y’amoko zarugejeje. Ntabwo imvugo nkiriya ikwiye ku mwana w’u Rwanda wabonye Génocide yakorewe abatutsi. Nyuma ya Génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda abanyarwanda dukwiye kuba abarimu b’amahoro aho kuba ab’amahano! Naho abarundi bibuke ko bisenya kandi bizabagora kwiyubaka. Bashatse barekeraho kuko ibyo bakora byose aribo bikora munda. Nyabuna barundi bavandimwe nimuhane ikiganza muvuga muti “SINZIBAGIRWA KO URI UMUVANDIMWE WANJYE!” Njye rwose ndahamya ko kuba Nkurunziza ari Perezida bidasobanura impamvu y’ubwicanyi bugeze aha kuko ubukora uwo ariwe wese nta nyungu nimwe yabubonamo.

      Ubundi Nkurunziza aba intandaro y’imfu zingana gutya abarundi bose bashora kuyobora kiriya gihugu icyarimwe?

  • wewe muginga wize siki ibyo bibare byawe bipfuye bihuriyehe na political iri kuvugwa hano bijyane iyo wabyigiye ntukabihuze nabfite akababaro babamaze kubura ababo mumaherere wa kiginga we

  • @Udakangwa, Abahanga bose babaye nkawe isi ntabahanga yaba ifite, byaba binteye gahinda numubabaro mwinshi ubaye urumunyarwanda, icyiza nuko nawe ubihakana nuko wasanze utabikwiriye, nta munyarwanda ugitekereza nkawe kuko urenze kuba ikigoryi ahubwo uri debile. Reba n’amakosa ari mubinu wandika warangiza ngo wize Masters ese ubwo wayigiyehe ra? Uzarinda usaza utaramenya ubwenge. Burya ngo utazi ubwenge ashima ubwe!!!

  • Yezu ati, ” Babarire kuko batazi icyo bakora”
    Abandi baratera imbere batahiriza umugozi umwe, natwe twibeshye ngo tuzatera imbere twigabanya?
    Abahutu, batutsi abatwa, abeza, ababi, abana, abakuru n’abato tube benshi ndetse dufatanye Urwanda n’Uburundi muri “Federation”, tugire ijambo , n’umubare ukwiriye. Kugihe cya Globalisation aho kwongera ; tureke kugabanya, ngo usenya urwe bamutiza umuhoro!

    Musabane imbabazi tujye mbere kuko ba Rusarurira mu nduru nubwo bihahira , batwoshya ndetse, baraduseka mu cyayenge. Bati bakomeze barwane duhahe ibya make!

    Tureke kwireba amano twegure umutwe turebe imbere.
    Dusabire abapfuye , tutibagiwemo abapfuye bahagaze uko tuvuga magambo yerekana ibishaririye mu mutima kandi nyamara kuri iyi si turi abagenzi!

    umukunzi wa Great Lacs na Afrika nzima.

  • @ Jojo: “ubiboneyehe ko ari abatusti?” Egome niko, wewe ushobora kuba utazi ko ari Umututsi. Ariko abamwishe barabizi. Ni co gituma bamwicanye n’umuryango wiwe. Umugore wiwe n’umukobwa wabo nta kindi caha bari bakoze kiretse kuba Abatutsikazi. Abo bicanyi bari babipanze, bari bazi aho uyo mukobwa yiga, bakamenya ko abavyeyi biwe bama kamujana kw’ishule mu gitondo kuri iyo saha buri munsi. Ni ho bacaguye kubategera, kugira ngo babamare bose.
    Nico gituma bishe Christophe Nkezabahizi (cameraman RTNB) hamwe n’abana biwe n’umugore wiwe n’umwishwa wiwe. Nico gituma bagandaguye Pantaleon Hakizimana hamwe n’abana biwe. Nico gituma bagiye kwica Col. Bikomagu hamwe n’umukobwa wiwe. Co kimwe n’abandi isinzi vyagenze uko.
    Ni ihonyabwoko.

Comments are closed.

en_USEnglish