Digiqole ad

Theodor Obiang Nguema yongeye gutorerwa kuyobora Guinnée

 Theodor Obiang Nguema yongeye gutorerwa kuyobora Guinnée

Theodor Obiang Nguema umaze imyaka myinshi ayoboye igihugu cye.

Komisiyo  y’igihugu y’amatora muri Guinée Equatoriale yemeje ko ibyavuye mu matora byerekana ko Theodor Obiang Nguema wari usanzwe ayobora kiriya gihugu ariwe watsindiye kongera kukiyobora. Kugeza ubu uyu muyobozi niwe ufatwa nk’umuyobozi umaze igihe kirekire ayobora igihugu muri Africa.

Theodor Obiang Nguema umaze imyaka myinshi ayoboye igihugu cye.
Theodor Obiang Nguema umaze imyaka myinshi ayoboye igihugu cye.

Amatora yerekana ko uyu mugabo yatsinze ku manota angana na 94% akaba yari ahanganye n’abandi ba  kandida batandatu.

Amashyaka akomeye atavuga rumwe na Leta yanze kwitabira ariya matora avuga ko yagombaga kuzagaragaramo uburinganya bityo bahitamo kutayitabira.

Obiang ubu ufite imyaka 73 y’amavuko yagiye k’ubutegetsi muri 1979 ahiritse ubutegetsi bwa se wabo.ubu akaba amaze imyaka 37  ayobora kiriya gihugu.

Guinée Equatoriale  akaba ari kimwe mu bihugu bya Afurika bikize cyane kuri peteroli ariko abaturage ngo babayeho nabi kubera ubukene.

Jeune Afrique yanditse  ko Guinée Equatoriale iri mu buhugu byamunzwe na ruswa ku Isi kandi uburenganzira bwa muntu bukaba  butubahirizwa.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nink’u RWANDA kabisa

    • Uri icyohe gusa ntakindi Matayo we!!Ubundi watahutse kweli.

  • Muzi amafaranga umuhungu we atunze mubufaransa? ahindura imodoka ziparitse iwe nkuhindura amasogisi.Ibi byose umunsi numwe.Agasigara abura numusuhuza muri gereza.

Comments are closed.

en_USEnglish