Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo yari mu rugendo ajya muri Cameroun kuganira n’abayobozi ku kuntu bakomeza guca intege umutwe wa Boko Haram, imodoka ya gatandatu muri rukurikirane rw’izari zirinze Ambasaderi wa USA muri UN, Samantha Power yagonze umwana w’umuhungu arapfa. Uyu muyobozi yahise yihutira gusaba imbabazi ababyeyi b’umwana kandi avuga ko ababajwe […]Irambuye
Intumwa ya UN ishinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko “kwiyongera” kw’ibikorwa by’iyicarubozo mu Burundi biteye inkeke. Umuyobozi wa UN ushinzwe uburenganzira bwa muntu yavuze ko biteye ubwoba uko iyicarubozo ryiyongera mu Burundi, aho ngo abantu 400 bamenyekanye muri uyu mwaka gusa ko bakorewe iyicarubozo nk’uko yabitangarije AFP. Itsinda ry’intumwa za UN mu Burundi zabonye nibura […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere nibwo Riek Machar urwanya Leta ya Salva Kiir yari ategerejwe i Juba mu murwa mukuru ariko byahindutse, ku cyumweru Umunyamabanga mukuru wa UN Ban Ki-moon yahamagaye aba bombi abasaba kumvikana bagakora Leta imwe bagahagarika amakimbirane amaze imyaka ibiri yahitanye benshi. Muri Sudan y’Epfo ibihumbi by’abantu byishwe n’intambara ikomoka ku bushyamirane bushingiye […]Irambuye
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO ziratangaza ko zicuza ifungwa ry’inkambi eshatu ryakozwe n’inzego z’iki gihugu. MONUSCO ivuga kandi ko itari ifatanyije n’Igisirikare cya FARDC mu bitero byo kurwanya umutwe wa FDLR. MONUSCO ivuga ko mu cyumweru gishize impunzi zibarirwa mu bihumbi 35 zameneshejwe zikirukanwa mu nkambi eshatu ari […]Irambuye
*Umwana muto wakoreshejwe afite imyaka umunani, *3/4 by’aba bana bakoreshwa mu bitero by’iterabwoba ni abakobwa. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana; UNICEF ryasohoye icyegeranyo kigaragaza ko umubare w’abana bakoreshwa mu kugaba ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram wiyongereye ku kigero cyo hejuru mu myaka ibiri ishize. UNICEF ivuga ko abana bakoreshejwe mu bitero by’iterabwoba mu […]Irambuye
Leta y’u Burundi yatangaje ko mu gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana mu isoko riherereye mu ntara ya Ruyigi muri Komine Gisuri, kuri uyu wa mbere cyahitanye abantu batanu abandi 7 barakomereka. Umuyobozi wa komini Gisuri Aloys Ngenzirabona yavuze ko mu masaha ya saa moya z’umugoroba ubwo abantu benshi bari mu isoko, riherereya hafi y’umupaka wa Tanzaniya, […]Irambuye
Itsinda ry’abarashi bishe umunyamakuru wo muri Somalia witwa Hassan Hanafi mu murwa mukuru Mogadishu nk’uko bitangazwa na BBC. Uyu musore w’imyaka 30 akaba yari aherutse gukatirwa urwo gupfa mu kwezi gishize kubera gufatanya na Al Shabab kwica abanyamakuru batanu. Abanyamakuru benshi ngo batumiwe ngo baze kureba uko uyu yicwa, bavuga ko Hanafi yashatse kurwana ubwo […]Irambuye
Hafi y’umurwa mukuru Bujumbura mu ijoror yo kuwa gatandatu imodoka itwara abagenzi yaguye mu manga ivuye mu muhanda ihitana abantu bagera kuri 16 nk’uko umuvugizi wa Police i Burundi yabitangarije DPA. Umuvugizi wa Police Moise Nkurunziza yavuze ko usibye aba 16 bapfuye abandi 54 bakomeretse mu modoka yari itwaye abantu 80 yataye umuhanda ikagwa mu […]Irambuye
Igipolisi cya Uganda cyatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize cyafashe umwe mu bakomando bakomeye nyeshyamba za FDLR, mu mujyi wa Kampala. Mu nkuru dukesha ikinyamakuru ‘Chimpreports’ ifite umutwe ugira uti ‘Umukomando ukomeye wa FDLR yafatiwe muri Uganda’, kigaragaza aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’igipolisi; Fred Enanga watangaje ko uyu musirikare ufite amazina ya Maj Barrack Anan […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Umuryango w’abibumbye bwatangaje ko harimo gukorwa iperereza ryimbitse ku birego bishya bishinja ingabo za UN zikomoka mu Bufaransa zikorera muri Centrafrica guhohotera abana b’abakobwa bakabahatira gusambana n’imbwa. Si ubwa mbere ingabo z’u Bufaransa zikorera muri Centrafrica zishinjwe guhohotera abana. Mu mwaka ushize zavugwagaho gufata abana 69 ku ngufu kandi bagakorerwa n’ibindi bikorwa by’ihohotera bikozwe […]Irambuye