S.Sudan: Indege ya Riek Machar wari utegerejwe igihe kinini yageze i Juba
Riek Machar ukuriye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Salva Kiir yageze ku murwa mukuru Juba mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro aheruka gusinywa.
Indege ye yageze ku kibuga cy’i Juba ku gicamunsi, ku isaha ya saa 3h47 p.m kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2016.
Machar yari ategerejwe i Juba ku wa Mbere w’iki cyumweru cyashize, ariko ntiyaje kubera ibyo batumvikanyeho n’abayobozi ba Sudan y’Epfo.
Kuwa kane w’icyumweru gishize na bwo yiriwe ategerejwe ariko ntiyaje kuko indege zari gutwara abasirikare be n’intwaro zabo zabujijwe kugwa i Juba, bityo ziguma Addis Ababa muri Ethiopia.
Kuri uyu wa mbere Lt. Gen. Simon Gatwech Dual umugaba mukuru w’ingabo za SPLA za Riek Machar yageje i Juba n’abasirikare 100, cyabaye ikimenyetso gikomeye ko na Riek Machar ari mu nzira agaruka ku murwa mukuru.
Kuza kwa Riek Machar ni ikimenyetso ko intambara yari imaze imyaka ibiri umuhuje na Salva Kiir yanabereye Visi Perezida, igiye kurangira.
Amasezerano y’Amahoro aheruka gusinyirwa Addis Abeba yagennye ko Riek Machar azaba Visi Perezida mu nzibacyuho, Salva Kiir agakomeza kuba Perezida, hanabayeho kugabana zimwe muri minisiteri z’igihugu.
BBC
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ubu nibwo urugamba muri Politiki rugiye gukomera. Gucengana hagati y’impande zombi bigiye gutangira, uko bizarangira ntawe ukuzi, buriya ba Mpatse-ibihugu bafite umupango wabo w’ibanga, kandi uwo bashaka kwimika niwe uzatsinda amatora (niba koko ayo matora azaba).
Dusenge Imana bizarangire mu mahoro, nta yandi maraso amenetse.
Ba mpatsibihugu bahageze kera kuko Kiir ashyigikiwe na Uganda kuba ataratsinze intambara rero bifite icyo bisobanuye.Ahubwo Kiir arye arimenge ibye byarangiye.Yibuke uko Habyarimana byamugendekeye.
Aha urarengereye HABYARIMANA yabivugaga ariko ntabikore, naho Kirr ibyo yasinyiye nibyo akoze ndumva nta kidasanzwe, Kirr ni Preesident naho Riek ni Vice president ndumva igisigaye ari ugukorana bakareba igifitiye abaturage bose inyungu naho ibyo kubigereranya na kinani nta sano bifitanye, Kinani yarasinyaga yagera Kigali Rusizi bagatema abatutsi, hari ibyo ibisa nabyo wigeze wumva i Juba?
Comments are closed.