Digiqole ad

Burundi: Col Buzobona yishwe n’abataramenyekana

 Burundi: Col Buzobona yishwe n’abataramenyekana

Col Buzubona yakuriye ingabo z’U Burundi ziri muri Somalia

Umusirikare mu ngabo z’U Burundi wari ufite ipeti rya Colonel yaraye arasiwe mu murwa mukuru Bujumbura n’abantu barataramenyekana nk’uko amakuru BBC ikesha SOS Medias Burundi abivuga, ngo byabereye muri Zone ya Kinama mu majyaruguru y’uyu mujyi.

Col Buzobona yakuriye ingabo z'U Burundi ziri muri Somalia
Col Buzobona yakuriye ingabo z’U Burundi ziri muri Somalia

Col Emmanuel Buzobona yaraye yishwe, kimwe n’umumotari wari umuhetse kuri moto.

Abaturage bo muri Avenue 5 muri Zone ya Kinama mu Majyaruguru ya Bujumbura, bavuze ko ahagana mu masaha ya saa moya na saa mbiri z’umugoroba bumvise urusaku rw’amasasu, mu bantu batanu bapfuye ngo harimo n’uyu musirikare.

Mu gihe cy’umwaka mu Burundi hagiye havugwa imfu z’aka kagene ku basirikare bakuru, abandi bakarusimbuka.

Ubwicanyi nk’ubu bwatangiriye kuri Gen Adolphe Nshimirimana wari inkoramutima ya Perezida Pierre Nkurunziza, hakurikiraho Col Jean Bikomagu wari mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Uburundi Brig Gen Prime Niyongabo yaje guterwa n’abantu bitwaje intwaro ariko abasha kurusimbuka.

Hagiye havugwa abasirikare bafite amapeti makuru bapfuye mu buryo bw’urujijo barasiwe mu kabari, haherukaga urupfu rwa Lt Col Ikurakure Darius warasiwe mu biro bya Etat Major n’abantu batazwi.

Muri Mata 2015 nibwo mu Burundi hatangiye imvururu zishingiye kuri politiki ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yavugaga ko aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri manda ya gatatu itaravuzweho rumwe, ndetse nyuma aza gutsinda amatora.

Nibura abantu 400 bamaze gupfa mu gihe kingana n’umwaka havutse icyo kibazo, Abarundi bagera ku 250 000 bahungiye mu bihugu bituranye n’U Burundi.

Buzobona ni umwe mu basirikare bakuru mu Burundi bishwe n'abantu batazwi
Buzobona ni umwe mu basirikare bakuru mu Burundi bishwe n’abantu batazwi

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • muburundi hakenewe impinduka za politic,ubundi uwo nkurunziza ugundira ubutegetsi niki yamariye abaturage mumyaka yaramaze ndabona nawe azaraswa nabo bantu bavugako batazwi

  • None se senior officers ba Nkurunziza bagenda kuri motos? Niba atari ugusebanya barebe neza icyo Colonel nk’uyu, umwe mu nkoramutimaza za Perezida, wayoboye ingabo muri Somalia ndetse n’ubu bishoboka ko yari military attaché w’igihugu cye, yakoraga kuri moto mu masaha y’ijoro! Nyuma ngo bafite umutekano, ngo ni Kagame n’andi matakirangoyi!

    • Ibyo uvuze ni ukuri pe! Colonel kuri moto koko!.

  • ibintu by’ iburundi ni hatari kabisa senior officer agenda kuri moto koko? vnoneho avuye no muri mission ya AU yananiwe no kwigurira ka TI koko ?? Mana fasha uburundi na Abarundi peee kuko bafite imyumvire ikiri inyuma bahugiye mu moko no kwicana gusa ariko iterambere wapi rwose niho rero abanyarwanda dutandukaniye na anbarundi peetwihesha agaciro tukanagahesha igihugu cyacu ndakurahiye nta Colonel wo mu Rwanda ukiri muri service wabona agenda kuri Moto rwose kirazira

    • Oya ntibishoboka! Colonel? Kuri moto? Oya Oya!

      • Murasekeje peeee! Nonese moto si moyen de transport? Nonese ahantu batagira na stade ili ku rwego rwa stade régional y’i Nyamirambo, urumva atali hatari raaaa?
        Mumbwire namwe, niba officier ashobora kwicirwa muli État Major “n’abantu batazwi” , ubwo abantu basanzwe bo mu quartier urumva ibyabo bitarenze iby’i Matimba raaa?

  • Hahahahah colonel kuri moto ndumiwe koko Imana itabare uburundi

  • Amadolari yakoreye muri African Mission akaba akigenda kuri moto yayashyize he?Wenda umushahara ni muto ariko se yananiwe no kugura gikumi ya make? Cyanfwa yahisemo moto kubera kujijisha akwepa none byanze

  • OYA , ABA SI ABASIRIKARE NI IBIKINISHO , COLONEL MUZIMA HEJURU YA MOTO KOKO, IKI NI IGISIKARE CYANGWA NI IBINDI

  • ubwo se ni colnel wo muzihe ngabo utega moto?hhhhh abababababba niyo yaba ari colnel mu ishyamba ntiyatega ipikipiki

  • Noneho ndumiwe kabisa Colonel muzima yicaye kuri Moto? Niba Colonel atega moto ubwo ba Major, Lt nabandi bari munsi ye bagenda kumagare noneho? Niba ntakindi kibyihishe inyuma u Burundi bufite imyaka myinshi yo kwikura mubukene bwo mumutwe.

Comments are closed.

en_USEnglish