Digiqole ad

Polisi ya Zambia yashimwe uko yitwaye mu kibazo cy’Abanyarwanda

 Polisi ya Zambia yashimwe uko yitwaye mu kibazo cy’Abanyarwanda

Umwe mu batawe muri yombi na Polisi ya Zambiza mu bantu basahuraga amaduka y’abanyamahanga

*Hatwitswe abantu babiri ari bazima barapfa ku wa mbere.

Hari hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’Abanyarwanda batuye muri Zambia bahohotewe na bamwe mu baturage basahura amaduka yabo, gusa ubuyobozi na Polisi by’iki gihugu byashimiwe uko byitwaye mu kibazo.

Umwe mu batawe muri yombi na Polisi ya Zambiza mu bantu basahuraga amaduka y'abanyamahanga
Umwe mu batawe muri yombi na Polisi ya Zambiza mu bantu basahuraga amaduka y’abanyamahanga

Mu gitondo cyo kuri uyu gatatu tariki 20 Mata 2016, Abel Buhungu, Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia (Charge d’affaires) yavuze ko Polisi ya Zambia ari iyo gushimirwa.

Aganira n’Ikinyamakuru The Times  i Lusaka yagize ati “Twishimiye uburyo Polisi ya Zambia yitwaye ku bitero byasaga n’ibigambiriye abantu bacu.”

Buhungu yagize ati “Twishimiye ko hongerewe umubare w’abapolisi mu duce tutari twagerwamo n’icyo kibazo ejo.”

Polisi ya Zambia yavuze ko imaze gufata abantu 250 bagize uruhare mu gusahura amaduka y’Abanyarwanda, ndetse itangaza ko ayasahuwe agera kuri 62.

Kuva kuwa mbere abaturage bo muri Zambia basahuye amaduka yiganjemo ay’Abanyarwanda bahatuye.

Uyu munsi ngo i Lusaka hiriwe umutuzo nk’uko Meluse Kapatamoyo ukorera BBC abivuga.

Umuvugizi wa Polisi muri Zambia, Charity Chanda yavuze ko abantu baba baraguye mu myigaragambyo n’ubusahuzi byakozwe n’abaturage bataramenyekana, gusa ngo hari abantu babiri batwitswe ari bazima barapfa ku wa mbere tariki 18 Mata, gusa ngo ubwenegihugu bwabo ntiburamenyekana.

Polisi ya Zambia iri gukora iperereza ku rupfu rw’abantu barindwi baheruka gupfa, amakuru adafite aho ashingiye agasakara avuga ko bishwe n’Abanyarwanda.

Abanyarwanda baba muri Zambia bo bavuga ko bari babanye neza n’abaturage kandi ko nta ruhare bagize muri ubwo bwicanyi.

BBC

Josiane uwanyirigira
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Aba baplisi ko basa n’ingegera ra? mu rwanda turarenze

    • Harya igitekerezo kidatukana ni ikimeze gite? Kwita abantu ingegera nta kinyabupfura kirimo rwose.

      • Ntakinyabupfura kirimo kwita abantu ingegera ariko urabonako abo bapolice bari bizarre kabisa. No uniform wagirango ntabwo ari abaprofessionel

    • urumva udatukanye wowe. urabona no police ifite uniform 2 zitandukanye.undi urabonako yambaye civilian ariko ari we,ikindi bari bazibdukiye guhosha abantu basaze ntago bari baje kurimba.kwiruka ku muntu ushaka kwica mugenzi we,ugomba kumufata ngo umushyikirize ubutabera urabona wazana iby’ubusirimu mu kazi???.
      ikindi reba uko igihugu gisa wasanga hahora amavumbi. ujye ugira umuco wo kwiyubaga abanyarwanda ntidutukana uradusebeje

  • police y’u Rwanda, igisirikare biri smart kabisa. ndebera nawe police ya Zambia uko yiyambarira!!!!

  • hhhhh sha alatukanye kbs akwiye ibiboko

  • Mureke gutukana, Police ifite uruhushya rwo gukora yambay civil, kugira ngo bagwe gitumo inkozi z’ibibi! Iyo bose baje bambaye uniforms, abagizi ba nabi bamenya ko Police yaje, bagahunga. Ariko iyo bamwe mu bapolisi bambaye civil, abanyabyaha bibwira ko bari kumwe, bityo bikorohera babandi bambaye uniforms gukora intervention! Dushimire rero Police ya Zambia kuri interventions yakoze. Tanashimire kandi Ambassade yacu i Lusaka, ko yahagurukiye gutabara Abanyarwanda! Aka niko kamaro ka Politiki ya “Ndi Umunyarwanda” bamwe baturumva icyo imaze. Ubu bariya bavandimwe bacu batuye muri Zambia (ari abahunze, ari n’abimukiyeyo) nibwo bazumva ko ntakiruta kugira Igihugu cyawe kikwitaho, kikakuvuganira, byaba ngombwa kikagutabara nkuko byagenze muri Libye niba mubyibuka, aho U Rwanda rwakodesheje indege zikajya gucyura Abanyarwanda bari babuze uko bataha kubera intambara!

  • IYI NKURU IPFUYE KUNDUHURA UMUTIMA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish