Digiqole ad

Kenya: Bane bahitanywe n’imvura ikaze

 Kenya: Bane bahitanywe n’imvura ikaze

Imyuzure mu mihanda ya Kenya.

Imvura ikomeye yateje imyuzure mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi kugeza ubu amakuru akaba avuga ko abantu bane bamaze kuhasiga ubuzima.

Imyuzure mu mihanda ya Kenya.
Imyuzure mu mihanda ya Kenya.

Iyi mvura ikaze yaguye mu bice binyuranye bya Kenya, ariko iteza imvuzure yahitanye abantu ndetse ikangiza byinshi muri Nairobi.

Abantu bane bavugwa bamaze gupfa, ngo bagwiriwe n’igikuta cy’inzu cyasenyutse kikabagwaho.

Umuryango mpuzamahanga urengera imbabare “Red Cross” muri kiriya gihugu uratangaza ko hari abandi bantu benshi bakomerekejwe n’ibi biza.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko Leta muri Kenya irimo kugerageza gutunganya imihanda, n’ibindi byangijwe n’iyi mvura yaguye kuva kuwa kane.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish