Igisirikare cya Nigeria kiratangaza ko kuri iki cyumweru cyagaruye abantu ibihumbi bitanu bari barafashwe bugwate na Boko Haram, ndetse kinahitana abarwanyi 10 b’uyu mutwe w’iterabwoba. Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria, Col Sani Usman yavuze ko imirwano yo kugarura aba baturage yabereye mu duce dutandukanye turimo Zangebe, Maiwa, Algaiti na Mainari. Col Sani avuga […]Irambuye
Aba bantu 19 bapfuye bazira kubura umwuka, basanzwe muri kontineri y’ikamyo mu gihugu cya Congo Kinshasa mu cyumweru gishize, imirambo yabo yagejeje muri Ethiopia mu gicuku cyo ku cyumweru. Abayobozi muri Leta n’abo mu miryango ya banyakwigendera baje kwakira imirambo y’abo bagabo, mbere byari byaketswe ko bakomoka muri Somalia, bakigezwa ku kibuga cy’indege Bole International […]Irambuye
Abantu batandukanye batanze ubutumwa bw’akababaro ku muryngo wa Minisitiri wiciwe mu gitero cya al-Shabab cyagabwe kuri hoteli izwi mu mujyi wa Mogadishu. Abarwanyi ba al-Shabab baturikije imodoka itezemo ibisasu hanze ya hoteli yitwa Naso-Hablod, nyuma yo kwinjira barasa urufaya ndetse bakanafata abantu bugwate kuwa gatandatu w’iki cyumweru. Intumwa ya UN muri Somalia, yavuze ko Minisitiri […]Irambuye
Kuri iki cyumweru, (ejo/ Muri USA) Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michel Obama n’abakobwa babo, Sasha na Malia baratangira urugendo bagiye kugirira muri Afurika mu bukangurambaga bwo kwimakaza uburezi ku bakobwa. Ibiro bya ‘White House’ biratangaza ko uru rugendo rw’iminsi Itandatu, Michel Obama n’abakobwa be bazasura ibihugu byo ku mugabane w’Afurika […]Irambuye
Moise Katumbi uherutse gutangaza ko azitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 22 Kamena yakatiwe gufungwa amezi 36 (imyaka 3) no gutanga ihazabu ya miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika ahamijwe icyaha cyo kugurisha inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Moise Katumbi umaze iminsi ari mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagiye […]Irambuye
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwakatiye uwahoze ari Visi Perezida wa Congo Kinshasa igifungo cy’imyaka 18 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu. Ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga gufungwa imyaka 25, igihano kitaratangwa na rimwe n’uru rukiko. Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, uru rukiko rwahamije uyu mugabo […]Irambuye
Félix Kabange Numbi, Minisitiri w’ubuzima muri Congo yatangaje ko igihugu cya Congo ubu kibasiwe n’icyorezo cya ‘fièvre jaune’ kugeza ubu abantu umunani ngo nibo bamaze guhitanwa n’iyi ndwara. Congo ni igihugu gituranyi cy’u Rwanda. Ibice byo mu majyepfo ndetse no mu murwa mukuru Kinshasa nibyo byibasiwe nk’uko bitangazwa na Minisitiri Kabange Numbi. Ubuyobozi bw’igihugu cya […]Irambuye
Mu nama rusange y’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD) yabaye muri izi mpera z’icyumweru yanzuye ko nta biganiro Leta izagirana n’abatavuga rumwe nayo kuko ngo ari bo nyirabayazana w’imidugararo ya Politike n’ubwicanyi biri mu gihugu. Iyi nama rusange yabereye muri Stade ya Perezida Nkurunziza iri i Ngozi yitwa Rukundo. Muri iriya nama ngo nta […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu urukiko rwa Misiri rwakatiye Mohamed Morsi ikindi gihano cy’imyaka 15 nyuma ya Burundu aherutse gukatirwa, naho Abanyamakuru babiri ba Al Jazeera bahanishwa kwicwa badahari nyumwa yo kubahamya icyaha cyo guha igihugu cya Quatar amabanga y’inzego z’umutekano. Urukiko rwa Misiri rukorera I Cairo rwakatiye abantu 11 barimo uwahoze ari perezida Muhamed Morsi, […]Irambuye
Inzobere mu by’uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yagaragaje biteye inkeke uburyo Leta ya Pierre Nkurunziza ifata abanyeshuri bashinjwa kwandika mu mafoto ya Perezida bagamije kumusebya. Ibigo icyenda by’amashuri biri gukorerwaho iprereza, nyuma y’aho amafoto ya Perezida Pierre Nkurunziza yagiye yandikwamo mu bitabo. Ubu, abanyeshuri 80 bahagaritswe ku ishuri mu majyepfo y’igihugu. Mu yandi mashuri abanyeshuri […]Irambuye