Polisi y’U Burundi yatangaje ko yafashe abantu batatu bafitanye isano n’urupfu rwa Hon. Hafsa Mossi, wabaye Minisitiri ndetse n’Umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba. Hon Mossi yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana mu mujyi wa Bujumbura tariki ya 13 Nyakanga 2016, ibyo Perezida Nkurunziza yavuze ko ari urupfu rwa kinyamaswa kandi rufitanye isano na Politiki. […]Irambuye
Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa yatangaje ko abasirikare batatu b’iki gihugu bapfiriye muri Libya nyuma y’uko kajugujugu barimo yahanuwe. Itangazo ry’iyo minisiteri riravuga ko abo basirikare bapfiriye mu kazi. Kare kuri uyu wa gatatu, Umuvugizi wa Minisiteri, Stephane Le Foll yemeye bwa mbere ko umutwe w’ingabo zidasanzwe z’Abafaransa ziri muri Libya. Ku wa kabiri, Ibiro Ntaramakuru, […]Irambuye
Evaristo do Espírito Santo Carvalho yatsinze Manuel Pinto da Costa wayoboraga Sao Tome na Principe, akaba yagize amajwi 50,1%. Pinto da Costa, yatsinze amatora mu 2011 nk’umukandida wigenga ariko mbere yari yarabaye Perezida wa mbere w’iki kirwa cyahawe ubwigenge na Portugal mu 1975. Uyu mugabo yabaye Perezida kuva ubwo kugeza mu 1991. Evaristo do Espírito […]Irambuye
Igitero cy’inyeshyamba ku kigo cy’abasirikare ba Congo Kinshasa (FARDC) ahitwa Tongo-Rusheshe mu gace ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016 cyaguyemo abantu babiri. Radio Okapi yatangaje ko amakuru ava mu ngabo za Congo Kinshasa avuga ko zapfushije umusirikare umwe undi arakomereka ndetse zinibwa imbunda yo mu bwoko bwa AK […]Irambuye
Imvururu zatangiye ubwo abasirikare bageragezaga gufata abantu benshi mu mujyi wa Gondar, nk’uko amakuru ya Al Jazeera abivuga. Nibura abantu 10, harimo abapolisi n’abasivile baguye mu myigaragambyo irimo kubera mu Majyaruguru ya Ethiopia. Imyigaragambyo yo kuwa kane n’iyayibanjirije mu minsi mike ishize mu mujyi wa Gondar yari igamije kwamagana icyo abaturage bita kwamburwa indangagaciro z’ubwoko […]Irambuye
Abantu batazwi bitwaje intwaro barashe kuri imwe mu modoka z’ingabo za Uganda, UPDF kuri uyu wa kane ubwo zerekezaga muri Sudan y’Epfo mu gikorwa cyo gufasha abaturage ba Uganda bari i Juba gutahuka. Imodoka yarashwe ni imwe mu makamyo yari atwaye abasirikare ba UPDF ubwo yari igeze ahitwa Pagiri, mu karere ka Magwi muri Leta […]Irambuye
Ingabo za Uganda zitwaje ibikoresho bya gisirikare biremereye kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga zambutse umupaka zerekeza muri Sudan y’Epfo, mu bikorwa byo gucyura abaturage ba Uganda babuze inzira kubera imirwano yabaye mu minsi ishize i Juba, nk’uko AFP ibivuga. Umurongo muremure w’ibimodoka za gisirikare 50, zeherekejwe n’ibimodoka by’intambara biriho imbunda ziremereye ni zo […]Irambuye
Pasiteri Evan Mawarire uheruka gufungwa mu cyumweru gishize azira gutegura imyigaragambyo, yongeye gusaba abaturage gukomeza imyigaragambyo banga kujya ku kazi. Mawarire yabwiye BBC ko abaturage bagomba kuguma mu ngo zabo ntibajye mu mirimo mu rwego rwo kugaragaza ko batishimiye ibikorwa bya ruswa, gukoresha umutungo wa Leta nabi n’ibura ry’akazi byugarije Zimbabwe, akavuga ko imyigaragabyo ari […]Irambuye
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, Moise Katumbi, uhatanira kuba Umukuru w’Igihugu yavuze ko yarozwe mu mugambi wa Leta wo gushaka kumuhitana. Moise Katumbi yabwiye Ibiro Ntaramakuru Associated Press (AP) ko Polisi yo mu gihugu cye yamuteye ibintu by’uburozi bitaramenyekana ubwo hari imyigaragambyo muri Gicurasi mu mujyi wa Lubumbashi. Katumbi nyuma y’imyigaragambyo yaberaga hanze […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Dr.Kizza Besigye umuyobozi w’ishyaka FDC ritavuga rumwe na Leta ya Perezida Yoweri Museveni muri Uganda yavuye mu buroko aho yeri agiye kumaramo amezi abiri, icyemezo cyo kumurekura cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Kampala. Muri iki itondo Kizza Besigye yazindukiye mu rukiko rukuru rwa Kampala n’urwandiko rusaba gufungurwa. Umuyobozi w’urukiko […]Irambuye