Digiqole ad

Ethiopia yakiriye imirambo y’abantu bayo bapfuye bagerageza kujya muri Africa y’Amajyepfo

 Ethiopia yakiriye imirambo y’abantu bayo bapfuye bagerageza kujya muri Africa y’Amajyepfo

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn hari abavuga ko ategekesha igitugu

Aba bantu 19 bapfuye bazira kubura umwuka, basanzwe muri kontineri y’ikamyo mu gihugu cya Congo Kinshasa mu cyumweru gishize, imirambo yabo yagejeje muri Ethiopia mu gicuku cyo ku cyumweru.

Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn hari abavuga ko ategekesha igitugu
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn hari abavuga ko ategekesha igitugu

Abayobozi muri Leta n’abo mu miryango ya banyakwigendera baje kwakira imirambo y’abo bagabo, mbere byari byaketswe ko bakomoka muri Somalia, bakigezwa ku kibuga cy’indege Bole International Airport mu murwa murkuru,  Addis Ababa.

Taye Atske-Silasie, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, aba basore ngo ni bamwe mu bantu 95 bari bihishe muri kontineri y’ikamyo itwaye amafi n’ubunyobwa, baza kubura umwuka kugeza bapfuye.

Aba bantu ngo hakekwa ko bashakaga kujya mu bihugu byo muri Africa y’Amjyepfo.

Abantu benshi bashaka kuva muri Ethiopia mu buryo bunyuranyije n’amategeko biganjemo abakiri bato, bakunze gufatirwa muri Kenya no muri Tanzania, no mu bindi bihugu bya Africa mu bihe bishize.

Ni ku nshuro ya mbere Leta ya Ethiopia ku mugaragaro yakiriye imirambo y’abaturage bayo bapfiriye nzira bashaka kujya mu bindi bice by’Isi nko mu Burasirazuba bwo Hagati cyangwa mu bihugu bya Africa y’Amajyepfo.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nyamara ntidusiba kubwirwa ko abategetsi ba Ethiopia bazanye iterambere mu gihugu cyabo ndetse ko ngo bakwiye gutangwaho urugero! Ariko ubanza ngo igitugu kiri muri kiriya gihugu kidatanga ubwinyagamburiro ari naho hava ko abaturage bahunga igihugu bajya gushaka ubuzima muri Afurika y’epfo.

  • Hari igihe nibaza analysescz’ibinyamakuru hafi ya byose zikantangaza.Ubu ntomushobora kubona ikibazo gihari hagati y’abanyafrika ubwacu,kugeza aho abantu bihisha mu ma Containers bagapfiramo,bajya mu bihigu by’abavandimwe ba bo b’abanyafrika;butyo ngo mubikuremo inkuru ifatika,mukore n’ubuvugizi leta zikureho visa ku banyafrika???!!??
    Nimuve kuba Local,mufungure ibitekerezo,mureke ubunebwe,itangazamakuru ntirikabe urubuga rwo gusemura ibyanditse mu ndimi z’amahanga gusa. Nimufashe leta zanyu ku byo zigerageza gukora,mwerekaneko,koko,muri ubutegetsi bwa kane

Comments are closed.

en_USEnglish