Digiqole ad

USA: Michel Obama n’abakobwa be barasura Afurika

 USA: Michel Obama n’abakobwa be barasura Afurika

Basuye Afurika mu bukangurambaga ku burezi ku bakobwa

Kuri iki cyumweru, (ejo/ Muri USA) Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michel Obama n’abakobwa babo, Sasha na Malia baratangira urugendo bagiye kugirira muri Afurika  mu bukangurambaga bwo kwimakaza uburezi ku bakobwa.

Basuye Afurika mu bukangurambaga ku burezi ku bakobwa
Basuye Afurika mu bukangurambaga ku burezi ku bakobwa

Ibiro bya ‘White House’ biratangaza ko uru rugendo rw’iminsi Itandatu, Michel Obama n’abakobwa be bazasura ibihugu byo ku mugabane w’Afurika birimo Morocco na Liberia.

Uru rugendo bazanakomereza muri Espagne, Michel Obama n’urubyaro rwe bazaba bari mu mushinga wiswe ‘Let Girls Learn’ (Mureke abakobwa bige) wa Guverinoma ya USA, watangijwe ku mugaragaro na Perezida Barack Obama mu mwaka ushize wa 2015.

Uyu mushinga watangijwe na Guverinoma ya USA, ugamije gufasha abakobwa babarirwa muri miliyoni 62 bacikirije amashuri yabo ku isi gusubira mu ishuri.

Tina Tchen uyobora abakozi bo muri uyu mushinga, yabwiye Abanyamakuru ko muri uru ruzinduko, Michel Obama azifatanya n’abakinnyi ba film muri Morocco, Meryl Streep na Freida Pinto.

Tina yavuze ko Michel Obama n’aba bakobwa bakina film muri Morocco bazaganira n’abakobwa b’abangavu (Adolescents) bakaganira ku mbogamizi bariho bahura nazo mu guhabwa uburezi.

Muri Liberia, Michel Obama azasura ibigo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitanza inyigisho z’amahoro muri iki gihugu cya Liberia.

Michel Obama kandi azasura ibigo by’amashuri, anabonane na President wa Liberia, Ellen Johansson Sirleaf nk’umukuru w’igihugu w’umugore watowe bwa mbere muri Afurika akaza no guhabwa igihembo cy’abaharaniye amahoro, kitiriwe Nobel (Nobel Peace Prize).

Uyu mufasha wa Barack Obama ari mu bategarugori bazamuye ijwi ryabo ubwo Boko Haram yafataga bugwate abakobwa 276 muri Nigeria, muri Mata 2014 ubwo yatangizaga ubukangurambaga kuri twitter, bwakorerwaga kuri Hastag yiswe #BringBackOurGirls (Mutugarurire abakobwa).

Umujyanama muri ‘White House’, Ben Rhodes yavuze ko uru ari rwo rugendo rwa mbere Michel Obama agiye gukorera mu duce dutatu dutandukanye (Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, muri Afurika ya Ruguru n’I Burayi).

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • MU BISANZWE ABARI KU BUTEGETSI BARI BAKWIYE KUBA AKARORERO KEZA IMBERE Y ABANDI KUKO NGO “UMWERA UVA I BUKURU UGAKWIRA HOSE”.

    • YEAH nigikorwa kiza gihesha uburenganzira ku bana babakobwa mu myaka irimbere
      bizadufasha kubijyanye nuburinganire.

Comments are closed.

en_USEnglish