ICC yakatiye Jean Pierre Bemba gufungwa imyaka 18
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi rwakatiye uwahoze ari Visi Perezida wa Congo Kinshasa igifungo cy’imyaka 18 nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Ubushinjacyaha bwo bwamusabiraga gufungwa imyaka 25, igihano kitaratangwa na rimwe n’uru rukiko.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, uru rukiko rwahamije uyu mugabo ibyaha bitanu by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Bemba yahoze ayoboye umutwe wa Mouvement de Liberation du Congo (MLC) ngo yari azi neza ko abarwanyi bakora biriya byaha ariko ntiyigeze na rimwe agerageza kubabuza.
Ibyaha yahamijwe ni ibyakorewe muri Centre Africa hagati ya 2002 na 2003 ubwo abasirikare be bari barinjiye muri iki gihugu guha umusanzu perezida Ange-Félix Patassé ariko nawe bikarangira ahiritswe.
Jean Pierre Bemba Gombo yabaye umwe muri ba Visi Perezida bane ba Congo Kinshasa kuva mu 2003 kugeza 2006, mu 2007 yatorewe kuba Senateri, muri uwo mwaka umucamanza Louis Moreno Ocampo yatangije iperereza ku byaha yakekwagaho nubwo ngo bavugaga ko atari we ugomba kubiryozwa ako kanya.
Gusa mu 2008 yafatiwe i Bruxelles kubera inzandiko zo kumuta muri yombi zihuse maze mu 2010 yoherezwa i La Haye, atangira kuburanishwa mu 2010, urubanza rwe rukaba rumaze imyaka ine, rwumviswemo abatangabuhamya 77.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Azanavamo , kandi wabona azavamo akanayobora CONGO.
Ibi byose ni Abazungu babikoze bashaka ko Bemba adatsinda amatora yo muri Kongo akaba Perezida w’igihugu, kuko babonaga ko inyungu zabo zahungabana aramutse abaye Perezida. Ahubwo bashyize imbere Kabira (fils) kuko we yari igikoresho cyabo.
uravuga ukuri kwambaye ubusa nibyope.
Bemba Numugabo Yihangane Kuko Asigaje Imywaka Micye.
Comments are closed.