Digiqole ad

RDC: Moïse Katumbi yakatiwe gufungwa imyaka 3

 RDC: Moïse Katumbi yakatiwe gufungwa imyaka 3

Katumbi yakatiwe gufungwa imyaka Itatu n’ihazabu ya Miliyoni 6 z’amadolari

Moise Katumbi uherutse gutangaza ko azitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa 22 Kamena yakatiwe gufungwa amezi 36 (imyaka 3) no gutanga ihazabu ya miliyoni 6 z’amadolari y’Amerika ahamijwe icyaha cyo kugurisha inzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Katumbi yakatiwe gufungwa imyaka Itatu n'ihazabu ya Miliyoni 6 z'amadolari
Katumbi yakatiwe gufungwa imyaka Itatu n’ihazabu ya Miliyoni 6 z’amadolari

Moise Katumbi umaze iminsi ari mu gihugu cya Afurika y’Epfo aho yagiye kwivuza, yakatiwe ibi bihano adahari.

Uyu muherwe wigeze no kuyobora intara ya Katanga akaza kwegura kuri uyu mwanya, yagiye kwivuriza muri Afurika y’Epfo nyuma yo gusagarirwa n’abashinzwe umutekano baburizagamo imyigaragambyo y’abamushyigikiye.

Uyu mugabo wagiye ajya kwivuza, yagiye nyuma y’umunsi umwe Leta ya Kongo ishyize hanze impapuro zo kumuta muri yombi ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo kwinjiza umucanshuro mu gihugu.

Leta kandi yamushinjaga kujya mu bihugu byo hanze kugambanira leta ya Kabila.

Moise Katumbi wahise yamagana ibi bihano yakatiwe, avuga ko ari ugushaka kumukoma mu nkora kugira ngo ibikorwa bye byo kwiyamamariza gutorerwa kuba Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bikomeze kudindira.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Murabeshya agati kateretswe n’IMANA ntagahubanganywa n’umuyaga. Ibi byose ngo atavaho yimamaza? Murabeshya, amaherezo y’inzira ni Munzu. BYANZE BIKUNZE KABILA AZASIMBUZWA.

  • Ariko Africa izagezahe? gahunda ni uguta muri yombi abo mudahuje imyumvire?

Comments are closed.

en_USEnglish