Aba Congomani batuye muri Afurika y’epfo kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Ukuboza 2011 baramukiye mu myigarambyo, aho batatse Ambasade ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Afurika y’epfo mu mu mugi wa Pretoria mu gihe abandi bari bakamejeje mu murwa mukuru I Johannesburg imbere y’ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’epfo rya […]Irambuye
Mu gihugu cya Kongo Kinshasa baracyari mugikorwa cyo kubarura amajwi y’ amatora y’ umukuru w’ igihugu, amatora yabaye ku wa 28 Ugushyingo 2011. Mu cyiciro cya mbere cyatangajwe kuri uyu wa gatandatu ku wa 03/12/2011, Kabila araza ku mwanya wa mbere n’amanota 50%, abatavuga rumwe na Leta bishyize hamwe bafite umukandida Etienne Kissekedi, bo bafite […]Irambuye
Ministre w’intebe wa Zimbabwe, Morgan Tsvangirai yavuze ko urukundo rwe n’umucuruzikazi Locadia Tembo arurangije, nyuma y’iminsi mike atanze inkwano. Tsvangirai yavuze ko urukundo rwabo rwangijwe na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe nawe, bityo akaba ahisemo kubivamo. Tariki 18 Ugushyingo uyu mwaka, abahagarariye Morgan Tsvangirai batanze ibihumbi by’amadorari mu muhango wo gukwa Ms Tembo mu birometero […]Irambuye
Nyuma y’aho ingabo z’Amerika zidasanzwe ziyemeje guhigwa bukware Joseph Kony uyobora LRA (Lord Resistance Army), uyu mugabo ngo yahagaritse gukoresha ibyuma by’itumanaho nka radio na telefoni zibonwa n’ibyogajuru yirinda ko bamenya ubwihisho bwe, muri iyi minsi yatangiye guhigwa. Nk’uko bivugwa na the Monitor, Joseph Kony watangiye kwigomeka ku butegetsi bwa Museveni mu 1987, ngo asigaye […]Irambuye
Nyuma yaho Muammar Gaddafi afatiwe akicwa adashyikirijwe uru rukiko, no kunanirwa gufata Bashir perezida wa Sudani ushakishwa n’uru rukiko(ICC), nyuma yo kuburanisha uwahoze ari president wa Liberia Charles McArthur Taylor, ku nshuro yarwo ya kabiri urukiko rugiye kuburanisha uwahoze ari umukuru w’igihugu, uyu ni Gbagbo wahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire. Uwahoze ari perezida wa Ivory […]Irambuye
Icyorezo cya SIDA cyashoboye guhitana abagera kuri 33.000 mu mwaka ushize wa 2010 mu gihugu cya Cameroun. Iki gihugu ubu kikaba kibarirwamo abagera kuri 570.000 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu baturage miliyoni 20 batuye Cameroun. Aba bakaba ari ababashije gupimwa. André Mama Fouda, Minisitiri w’ubuzima muri Cameroun, munama n’abanyamakuru i Yaoundé yatangaje ko n’ubwo […]Irambuye
Umunyamabanga mpuzabikorwa w’Umuryango w’abibumbye Nyakubahwa Ban Ki Moon yongeye gusaba abiyamamaza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuzitwara neza mu itangazwa ry’ibizaba byavuye mu matora ategenyijwe muri icyo gihugu kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Ugushyingo 2011. Ibi akaba abiterwa n’imvururu zivanzemo ubwicanyi ku mpande zihanganye mu matora, Ban Ki moon aragira ati : […]Irambuye
Bibiri mu bihugu bigize umuryang wa Afrika y’ iburasirazuba byanze kwemeza ko leta ya Soudan y’ amajyaruguru iba muri uwo muryango. Uyu muryango ufite icyicari gikuru Arusha muri Tanzaniya, kuri ubu ugizwe n’ ibihugu bitanu aribyo, Kenya, Tanzaniya, Ouganda, Uburundi n’ u Rwanda. Nkuko byatangajwe na Daily Motion, ibihugu bibiri, aribyo Uganda na Tanzaniya nibyo […]Irambuye
kuri iki cyumweru, Radio Okapi yatangaje ko yabonye imibiri y’abantu barenga 10 mu buruhukiro bw’ibitaro bitandukanye muri Kinshasa, bishwe n’amasasu, ndetse n’ibikomere nyuma yo guhanga kw’abashyigikiye Joseph Kabila na Etienne Tshisekedi i Kinshasa, nubwo bwose kwiyamamaza byari byahagaritswe muri uyu mujyi. Benshi muri aba bishwe ni abarwanashyaka bishyaka UDPS rya Tshisekedi ritavugwa rumwe na Leta. Police […]Irambuye
Mu kwezi gushize, President Obama yameje iyoherezwa ry’abasirikare 100 muri Uganda, ngo gukurikirana igikorwa cyo guhiga Joseph Kony umukuru wa LRA mpaka afashwe. Ibi ntibivugwaho rumwe kuko abaganda bamwe bemeza ko Amerika ije gushaka Petrole yavumbuwe muri iki gihugu. Petrole iherutse kuboneka muri Uganda yateje ubwega muri iki gihugu, havuzwe ruswa mu guha amasosiyete yo […]Irambuye