Digiqole ad

Sudan y’amajyaruguru yangiwe kwinjira mu muryango wa Africa y’ iburasirazuba.

Bibiri mu bihugu bigize umuryang wa Afrika y’ iburasirazuba byanze kwemeza ko leta ya Soudan y’ amajyaruguru iba muri uwo muryango. Uyu muryango ufite icyicari gikuru  Arusha muri Tanzaniya, kuri ubu ugizwe n’ ibihugu bitanu aribyo, Kenya, Tanzaniya, Ouganda, Uburundi n’ u Rwanda. 

Nkuko byatangajwe na Daily Motion, ibihugu bibiri, aribyo Uganda na Tanzaniya nibyo byanze icyifuzo cya Soudan, kubera uburyo itubahiriza uburenganzira bw’ umugore.

Uyu mwaka muri Nyakanga, nibwo perezida wa Soudan Omer Hassan al-Bashir yandikiye umuyobozi wa EAC, Perezida Pierre NKURUNZIZA, asaba ko igihugu cye cyakakirwa mu muryango wa EAC (East African Community).

Mu nama ihuza abaminisitiri b’ ibihugu biwugize bashinzwe uyu muryango, niho hangiwe icyifuzo cya Soudan kubera impamvu zitandukanye, harimo kutubahiriza amahame ya demokarasi, uburyo bwo kutubahiriza uburenganzira bw’abagore, n’ ubwisanzure bw’amadini.

Ikindi ni uko ibihugu bigize uyu muryango bigomba kuba bihuriye ku mupaka, ariko Soudan y’amajyaruguru nta mupaka ihuza na kimwe mu bihugu bigize uyu muryango.

Umwanzuro wa nyuma kuri icyi cyemezo uzatangazwa nyuma y’inama izahuza abakuru b’ ibihugu bigize EAC, izaterana kuri uyu wa gatatu, ikazahuza ba Perezida Paul Kagame, Yoweli Museveni, Jakaya Kikwete, Mwai Kibaki na Perre Nkurunziza.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Kwangira Sudan y’amajyaruguru ni byo.Igihugu gikora genocide ku birabura muri Darfur kitwaje ko kiyoborwa n’abasudani bafite inkomoko ku barabu!Ahubwo sinumva ukuntu u Rwanda rushyigikira Sudan y’amajyaruguru kandi ruzi genocide ikorerwa black people Darfur. Ariko impamvu irazwi ni uko u Rwanda rushaka gupfurika ibibazo byarwo bya poltique by’inzitane rudakemura iwarwo rukibwira ko kujya kwihisha muri EAC ariwo muti. Ashwi. Urwanda rwabaye factory y’impunzi kuva muri 1959 kugeza ubu muri 2011. Uganda na Tanzania barabizi ibibazo by’u Rwanda nubwo urwanda rufite strategy yo kubihishahisha no gushaka kubipfurika mu kintu kigaye kini aricyo EAC. Ngizo inyungu u Rwanda rufite mu kwagura EAC hutihuti mu buryo budatekerejweho neza; nta no kubaza abanyarwanda icyo babitekerezaho; niba babyemera cyangwa se niba batabyemera.

  • therese nkawe bakugishije inama wamara iki? ushatse kuvuga ko abayobozi batazi ibyo bakora? ubwo rero nawe ngo utanze comment no sense. ntago umwanya wa comments aruwo kuvugiraho ubusa nuwo gutanga ibitekerezo byubaka

    • wowe se north sudan uyishimira iki?

  • njye mbabazwa n’umuntu nka Therese uvuga gusa just kuvuga!nk’ubwo ibyo uvuze bihuriye he n’iby’iyi sujet tugomba gutangaho comments?nta na hamwe bihuriye na gato!ndumva kuri wowe n’u Rwanda rutagakwiriye kuba muri EAC???ntaho utazasanga ibibazo muri buri gihugu..sooo,stop kuvuga ahubwo ibikuzuye umutima mu rwego rw’ibitekerezo byubaka!!!

  • Mukomere.
    Ibyo Therese avuga kuri North Sudan ni ukuri. Ntabwo nunva ukuntu igihugu nk’icyo cyasaba kwinjira muri EAC nta n’isoni gifite. Usibye uburenganzira bw’abagore no kwica abaturage ba Darfour ibihumbi n’ibihumbi, nakomgeraho ko badatanga uburenganzira ku kiremwa muntu muri rusange. Ndatanga urugero rw’ubwisanzure mu bitekerezo ku byerekeye freedom of speech, kuba umuntu yahitamo idini ashaka cg nta dini afite. Ibyo ntibyemewe muri icyo gihugu kigendera kw’idini rya kiislamu.Nakomgeraho ko kandi urebye North Sudan ntabwo nayishyira muri East Africa urebye kw’ikarita y’Afrika . Nshyigikiye rero igitekerezo cya Uganda na TZ. sinumva impamvu u Rwanda rwemera ko icyo gihugu gishyirwa mu muryango. Ntimwibagirwe ko North Sudan ishaka kujya mu muryango kugira ngo isopanye Sudan y’amajyepfo no kugira ngo ikomeze inyunyuze amazi ya Nil. That’s it.

  • murakabaho gusa !

Comments are closed.

en_USEnglish