Ingabo za Amerika muri Uganda zirashaka Kony? cyangwa Petrole?
Mu kwezi gushize, President Obama yameje iyoherezwa ry’abasirikare 100 muri Uganda, ngo gukurikirana igikorwa cyo guhiga Joseph Kony umukuru wa LRA mpaka afashwe. Ibi ntibivugwaho rumwe kuko abaganda bamwe bemeza ko Amerika ije gushaka Petrole yavumbuwe muri iki gihugu.
Petrole iherutse kuboneka muri Uganda yateje ubwega muri iki gihugu, havuzwe ruswa mu guha amasosiyete yo mu Ubwongereza uburenganzira bwo gucukura iyi zahabu y’umukara, umwe mu baministre asabwa kwegura kubera gukekwaho ruswa.
Iki kibazo cya Petrole ngo cyanateje ibibazo mu ishyaka rya Museveni riri ku butegetsi rimazeho imyaka 26 rya National Resistance Movement, kuko ngo baba batarumvikanye ku buryo iyi petrole yasaranganywa.
Hakomeje kwibazwa impamvu Amerika ije gufasha mu guhiga Kony, nyamara amaze imyaka myinshi ashinjwa ibyaha bikomeye we na Lord Resistance Army bakorera mu majyaruguru ya Uganda.
Yoweri Museveni akaba aherutse gutangaza mu kiganiro n’abanyamakuru ko, abajyanama mu bya gisirikare bagera ku 100 boherejwe na Amerika, baje gufasha ingabo za Uganda mu bijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu guhiga Joseph Kony, ariko batazajya mu ishyamba kumuhiga.
Ambassade ya Amerika muri Uganda nayo ikaba yarahakanye ko ingabo z’igihugu cyabo zije gushaka Petrole iri muri Uganda.
Nyamara benshi bakomeza gushimangira ko ingabo za Amerika, byanavuzwe ko zitazava muri Uganda Kony adafashwe, zije gukora imbanzirizamushinga yo gucukura petrole nyinshi yabonetse muri Uganda, nta kibazo biteje yaba ku baganda cyangwa ku bindi bihugu nabyo byifuza kuri ubu butunzi inda y’Isi yihereye Uganda.
Kuva mu 2008, Joseph Kony na LRA ayoboye, yagabye ibitero birenga 2 400, abantu benshi babiguyemo, abana bagirwa abarwanyi ari bato, abagore bafatwa ku ngufu, abandi barashimutwa. Ngo ntibyumvikana uburyo USA ubu aribwo yohereje ingabo zo gukiza abanya Uganda Kony umaze imyaka itatu yarabarembeje.
Umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu i Kampaka witwa Stephen Oola, ati: ” Birababaje kuba President Obama igisubizo cye mu kwambura intwaro umutwe wa LRA ari ukohereza abajyanama mubya gisirikare, aho kohereza abayobora ibiganiro by’amahoro, Washington buri gihe niko ikemura ibintu, mu nyungu zayo”
Kuva mu 2008, Amerika yashyize agera kuri miliyoni 40$ mu guhiga Kony, nubu ariko ntibaramubona, arakikorera ibyo ashaka mu mashyamba ya Congo na Centre Africa no mu majyaruguru ya Uganda.
Ubu hari kwibazwa amatwara mashya noneho Amerika izanye yo gufata Kony, nubwo benshi bemeza ko kubera aya mafaranga yashyizemo nayo ije kuyagaruza ivoma kuri Petrole yabonetse muri Uganda.
Stephen Oola avuga ko yumva ubufasha bwa Amerika ubu butakabaye kohereza abaje gukora imbanzirizamushinga yo gukura Petrole muri Uganda, ahubwo yakabaye ifasha mu kugabanya ruswa iri kuvuza ubuhuha muri iriya Petrole ya Uganda itaranacukurwa bifatika.
Izi ngabo za Amerika ubu zatangiye kugera muri Uganda, New Vision ikaba yatangaje ko ukuriye ingabo za Amerika ziri mu butumwa muri Africa, General Carter Ham yavuze ko izi ngabo zitazava muri Uganda Joseph Kony adafashwe.
Petrole yabonywe mu burengerazuba bwa Uganda mu 2009, icukuwe ngo yagera ku tugunguru miliyari imwe n’igice, hafi kurenga iya Equatorial Guinea na Chad.
Ikoreshejwe neza, ngo yazamura ubukungu bw’igihugu cya Uganda ku buryo buri hejuru cyane, gusa ngo icunzwe nabi, yabyarira ibibazo Uganda nkibyo Nigeria irimo, aho ubu butunzi bwaciye igihugu mo kabiri.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
12 Comments
Ntamusirikare urimo hariya bariya ni aba engineers gusa baje kubireba byo ni uko babigenza niyo bashaka gukora ubushakashatsi hari igihe babyitirira abasirikare nko ku ndwara bakizanira aba doctors gusa mwe se ntimuzi ko hari abantu bajya darfur bambaye uniform kandi wenda bagiye guteka
Uganda nihame hamwe twese ubundi byari kutugirira akamaro ariko ubu usa, china na europe bigiye gusaranganya kahave pole banange
Mon cher ce comme ca le monde d’aujourd’hui, Igifi kinini gitungwa n’uduto, c’est aussi la loi de la nature.
wabigenza ute? ubu se Uganda cg Museveni haruwabarenganya? barusha se Sadam na Kadhafi Ingufu? barusha se Russian na China ingufu ariko se USA yateye Irak Russian na China bitabishaka byakoze iki?
ejobundi se batera Kadhafi haruko amahanga atabyamaganye What did they do for French and USA Nothing!!!!
ngiyo isiha rusahuzi uragawa
France yivumburiye ikiraka muri Libye, none na USA yivumburiye ikiraka muri Uganda. Sha Mu7 nadacunga neza biramukomerana.
Hahahaah, MONDE YA BENEFICE!!
mbega ngo buraba byiza?
Mu7 ararye ari menge kuko aba bazungu baje baje.Ikyo bashaka barakizi,nonese niba baje kurwanya cg gufata Kony,akaba yibereye muri Congo na Centarl Africa,kuki batamusanga muri ayo mashyamba,bakaba baje mugihugu.
Inyigo batangiye gukora se ni iziki??
Abagande barahombye gusa,kuko bari bagiye gukira,none ibifi binini byaje byarahiye.God be with Ugandans
ibifi binini bimira udufi duto niko bimera mu nyanja…
imana ibirebe african abarabu imana iduhe ibibunda bikomeye natwe twirwaneho na aba bazungu cyereka wa bateka ngo abasirikare bariya na abacukuzi ba petrore bavomye petrole ya irak irashije barashaka iya uganda museveni ivireho wangu hakirikare naho ubundi nibangamira umunyamereka arakwica tu yaje aje
ariko rwose ni akumiro, diamant yateje imyangaro muri za congo igerahp yitwa diamant y’amaraso(blood diamond) none rero ndabona petelori nayo igiye gusimbura diamant muri iki gihe! nsigaye mbona kugira peteroli ari igisobanuro cyo kugira ibibazo mugihugu ibyaba byiza ni ukutayigira! reba nawe urebye ibibazo bimaze kuvuka mu buyobozi bukuru bwa uganda bushingiye kuri iyi nkenya ngo ni peteroli nibyinshi cyane! ubwo koko abazungu bazaduha amahoro ryari kweri? barashaka ko twese tuzahinduka ibyihebe tukajya twiturikirizaho ibisasu mu mijyi yabo ubundi bakabona uburyo twababaye!? simbizi!
Njewe maze guta icyizere kuri Africa rwose. 1. abazungu ntanarimwe bazatureka, ntabwo tuzigera tuba independent, 2. gusubiranamo kwacu ubwacu bituma noneho bagira urwitwazo exemple Libya. Uyumukenya ngo ni Kony, bene aba nibo bazatuma abazungu baduheza muri Slavery.
mura nsekeje cyane “ngo france yivumburiye ikiraka muri libye none na usa yiboneye ikindi muri uganda” hahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.