Digiqole ad

Ban ki Moon arasaba abakandida muri Congo kwemera ibizava mu matora!

 Umunyamabanga mpuzabikorwa w’Umuryango w’abibumbye Nyakubahwa Ban Ki Moon yongeye gusaba abiyamamaza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuzitwara neza mu itangazwa ry’ibizaba byavuye mu matora ategenyijwe muri icyo gihugu kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Ugushyingo 2011.

Ban Ki Moon
Ban Ki Moon

Ibi akaba abiterwa n’imvururu zivanzemo ubwicanyi ku mpande zihanganye mu matora, Ban Ki moon aragira ati : “Amatora ni kimwe mu bigomba kugaragaza uko igihugu gihagaze mu busugire bwacyo ndetse no mu iterambere.”

Mu gihe cy’ibibazo nk’iki umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abibumbye arahamagarira abashinzwe amatora gukurikiranira hafi ibarurwa ry’amajwi ko byabaho mu mucyo no mugihe cy’itangazwa ryayo bikaba uko itangazamakuru rigakora akazi karyo neza.

Ban Ki Moon akaba atangaza ko afite icyizere ko zaba indorerezi z’abanyamahanga, zaba indorerezi z’abakandida bagomba kuba maso ku nzego zose z’amatora cyane mu bice amatora aberamo cyane cyane mu byumba agomba kuberamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ONI kandi akaba yaboneyeho no gushimira komisiyo yateguye igikorwa cy’amatora baba abo mu gihugu imbere ndetse n’imiryango mpuzamahanga yagize uruhare mu gutegura icyo gikorwa, aho yashimiye by’umwihariko uwo yatumye kumuhagararira gukurikirana igikorwa cy’amatora bwana Roger  Meece  ukuriye  ingabo za MONUSCO muri kongo,  ndetse anashima PNUD.

Akaba yabashimiye buryo ki bafashije abategetsi ba Congo mu gikorwa cyo kwiyamamaza anaboneraho kwibutsa Guverinoma ya Congo inshingano zayo zo gucungera umutekano maze igikorwa nyirizina cy’amatora kikarushaho kubaho mu mahoro n’umutekano usesuye.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

3 Comments

  • muri Afrika wagira ngo invururu nizo zidutunze! Abantu bashyize hamwe ntibakora ibyo bagomba gukora ngo bishoboke badateye induru?? icyo nicyo gituma abazungu badusuzugura, bakunva ko tukibayeho nko mu buhe byakera, nk’abantu batagira ubwenge! Dukwiye gushaka icyo dukora ngo tujye ku murongo muzima!

  • hari ikintu congo ikwiye kutwigira ho nk’igihugu duturanye bakumva ko amaacyimbirane ntacyo yabagezaho uretse kumena amaraso y’abaturanyi gusa icyo nabisabira ni ukwemera ibizava mu matora ntacyindi

  • Induruuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu! Asyi gari we!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish