Kabila niwe uri imbere mu ibarura ry’ amajwi y’amatora y’umukuru w’ igihugu.
Mu gihugu cya Kongo Kinshasa baracyari mugikorwa cyo kubarura amajwi y’ amatora y’ umukuru w’ igihugu, amatora yabaye ku wa 28 Ugushyingo 2011.
Mu cyiciro cya mbere cyatangajwe kuri uyu wa gatandatu ku wa 03/12/2011, Kabila araza ku mwanya wa mbere n’amanota 50%, abatavuga rumwe na Leta bishyize hamwe bafite umukandida Etienne Kissekedi, bo bafite 34%. Nk’ uko bitangazwa n’abatavuga rumwe na Leta, bemeza ko aya matora yaranzwe n’ uburiganya, bagasaba abayobozi batandukanye b’ ibindi bihugu ko bakumira ibibazo bizakurikira itangazwa ry’amajwi yose, niba badashaka ko ibyabaye muri Kenya na Zimbabwe biba ku butaka bw’ igihugu cya Kongo.
Human Right yatangaje ko aya matora yaranzwe n’ imvururu, zanahitanye abagera kuri 18, abagera ku 100 bagakomereka bikomeye. Mu gihe indorerezi z’ umuryango Nyafurika zivuga ko amatora yagenze neza, raporo y’ umuryango w’ ibihugu by’ ubumwe bw’ iburayi iratangaza ko hari ibitaragenze neza, aho abantu bamwe na bamwe bagiye batorera ahantu hatazwi.
Dore uko ibarura ry’amajwi rimaze gukorwa nkuko bitangazwa na President w’akanama gashinzwe amatora abitangaza :
Intara ya Bandundu
Ibiro by’amatora : 2480
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 35,64%
- Andeka 6095
- Bombole 6358
- Kabila 473995
- Kakese 5543
- Kamerhe 11800
- Kashala 3563
- Kengo 8569
- Mbusa 2405
- Mobutu 5905
- Mukendi 2748
- Tshisekedi 189765
Intara ya Bas-Congo
Ibiro by’amatora : 1885
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 67,85%
- Andeka 5823
- Bombole 4558
- Kabila 110804
- Kakese 9590
- Kashala 1934
- Kengo 3048
- Mbusa 1747
- Mobutu 1559
- Mukendi 2818
- Tshisekedi 432579
Intara ya Equateur
Ibiro by’amatora : 1679
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 22,80%
- Andeka 3714
- Bombole 4116
- Kabila 51105
- Kakese 2643
- Kamerhe 10080
- Kashala 3273
- Kengo 153622
- Mbusa 3463
- Mobutu 57051
- Mukendi 4382
- Tshisekedi 162443
Intara ya Kasai-Occidental
Ibiro by’amatora : 2110
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 45,29%
- Andeka 2990
- Bombole 1955
- Kabila 65989
- Kakese 1528
- Kamerhe 1923
- Kashala 1447
- Kengo 1251
- Mbusa 1368
- Mobutu 1544
- Mukendi 2973
- Tshisekedi 521671
Intara ya Kasai-Oriental
Ibiro by’amatora : 2335
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 45,52%
- Andeka 3863
- Bombole 2418
- Kabila 114553
- Kakese 1989
- Kamerhe 2407
- Kashala 1946
- Kengo 1544
- Mbusa 1772
- Mobutu 1649
- Mukendi 3150
- Tshisekedi 523511
Intara ya Katanga
Ibiro by’amatora : 4630
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 54,85%
- Andeka 7335
- Bombole 10689
- Kabila 1427694
- Kakese 5178
- Kamerhe 17288
- Kashala 2889
- Kengo 2994
- Mbusa 3267
- Mobutu 4358
- Mukendi 2409
- Tshisekedi 141616
Intara ya Kinshasa
Ibiro by’amatora : 344
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 3,33%
- Andeka 148
- Bombole 214
- Kabila 23001
- Kakese 141
- Kamerhe 2594
- Kashala 94
- Kengo 534
- Mbusa 59
- Mobutu 222
- Mukendi 118
- Tshisekedi 42868
Intara ya Maniema
Ibiro by’amatora : 822
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 49,25%
- Andeka 1103
- Bombole 1853
- Kabila 220090
- Kakese 1410
- Kamerhe 21313
- Kashala 662
- Kengo 542
- Mbusa 611
- Mobutu 896
- Mukendi 640
- Tshisekedi 5895
Intara ya Nord-Kivu:
Ibiro by’amatora : 1164
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 21,81%
- Andeka 2506
- Bombole 2297
- Kabila 104839
- Kakese 2247
- Kamerhe 102373
- Kashala 1815
- Kengo 2415
- Mbusa 96272
- Mobutu 2825
- Mukendi 1846
- Tshisekedi 71494
Intara ya Province Orientale
Ibiro by’amatora : 2903
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 38,77%
- Andeka 16609
- Bombole 13634
- Kabila 515685
- Kakese 9741
- Kamerhe 50266
- Kashala 6108
- Kengo 28052
- Mbusa 15491
- Mobutu 31204
- Mukendi 8191
- Tshisekedi 107949
Intara ya Sud-Kivu
Ibiro by’amatora : 913
Ijanisha ry’amajwi amaze kubarurwa : 24,64%
- Andeka 1070
- Bombole 1610
- Kabila 167370
- Kakese 1569
- Kamerhe 116043
- Kashala 918
- Kengo 766
- Mbusa 820
- Mobutu 5500
- Mukendi 565
- Tshisekedi 33656
Egide Rwema
Umuseke.com
7 Comments
Biriya nibisanzwe nka missa ya mu gitondo, ninde se uyobewe aba president ba Africa bose bafite uba yabasizeho? Buriya amanyanga ye ntaraba menshi kubo akorera, umuturage ni client potentiel kuri bo! Biriya by’amatora yo muri Africa ntibikabacire ishati, mwiturize!!! Amabanga ya komisiyo y’amatora nibo baba bayazi
Iyo miryango isakuza ishobora kuba itazi Congo rwose . Kuko uburyo amatora agora ,uburyo Congo INGANA kugeza uyu munota ntako batagize rwose.Gusa abazatsinda bazayobore ukobikwiye n’abazatsindwa bihangane bayoboke.
Uko bimeze kose njye ndabona uko aya majwi apanze nibura muri Congo bigaragara ko buri wese hari aho yagize amajwi menshi. Yewe n`iyo bazibira umuntu ikigaragara ni uko bitazaba bikabije ku buryo njye mbona nta wuzagira 50% yewe n`uzagira menshi ari we uzahita uba prezida nk`uko itegeko ribigena azagira hasi yayo.
ariya matora ndabona ntamanyanga arimo kabisa
ABANYECONGO BARARUSHYWA NIKI?MURI AFURIKA TWATEYE IMBERE MURI TECHNOLOGIE TUJYA GUTORA TUZI UGOMBA GUTSINDA. TECHNOLOGIQEMENT KABILA AGOMBA GUTSINDA MAIS DEMOCRACIQUEMENT ETIENNE YATSINDA!!!! ALORS, TWE DUKORESHA TECHNOLOGIE. TECHNOLOGUE KABILA OYEEEE!!!
uzatsindwa wese azihangane yemere mubyavuye mumatora ntazateze imvururu
kuko abaturage bamaze gupha nibenshi
barekere aho babane mumaho numutekano
ndabona abanyekongo barusha abanyarwanda democratie, twe tubarusha ubugome kwica no gufunga abo tudahuje ibitekerezo… Bref Kabira arusha Kagame Democratie… Kagame namuhe amahoro Congo iruhuke intambaraaa…
Comments are closed.