Digiqole ad

Pretoria: Amabasade ya Congo muri Afurika y’epfo yatewe

Aba Congomani batuye muri Afurika y’epfo kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Ukuboza 2011 baramukiye mu myigarambyo, aho batatse Ambasade  ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Afurika y’epfo mu mu mugi wa Pretoria mu gihe abandi bari bakamejeje mu murwa mukuru I Johannesburg imbere y’ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’epfo rya ANC.

Aha polisi y'igihugu cya Afrika y'epfo yashushubikanaga abanyekongo bigaragambyaga
Aha polisi y'igihugu cya Afrika y'epfo yashushubikanaga abanyekongo bigaragambyaga

Nkuko byatangajwe n’umunyamakuru wa AFP wari uhibereye,  mu mujyi wa Pretoria abigaragambya bateye Ambasade bamenagura ibirahure  ndetse n’umuryango winjira mu nyubako  ambassase ikoreramo (gate) , ariko batanu muribo bakaba bahise batabwa muri yombi na police yo muri icyo gihugu.

Nyuma y’icyo gikorwa  bamwe mubigarambyaga bagiranye ikiganirao n’abanyamakuru bagize bati:  “ Ntabwo twishimiye uko ibyavuye mu matora mu gihugu cyacu byatangarijwe mu gihugu cya Afurika y’epfo aho kubera muri Congo!”

Abanyekongo batera ambassade ya congo i Johannesburg
Abanyekongo batera ambassade ya congo i Johannesburg

I Johannesburg ho abigaragambyaga bategekaga ko Afurika y’epfo itagomba kwivanga muri gahunda za Congo. Twabibutsa ko indorerezi zo muri Afurika y’epfo nazo ziri mu babashije gukurikirana amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gikorwa cyo gutora Perezida ndetse n’abagize inteko ishinga amategeko.

Biravugwa kandi  ko no kuwa kabiri w’icyumweru gishize ku kibuga cy’indege cya OR Tambo cya Johannesburg habayeho gukozanyaho hagati ya Police n’agatsiko k’abanyekongo baba muri icyo gihugu ubwo impapuro zo gutorerwaho zajyanwaga muri Congo,  umunsi umwe nyuma y’uko amatora nyirizina atangira.

Twabibutsa ko impapuro zose zigenewe gutorerwaho mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zasohorewe mu gihugu cya Afurika y’epfo muri bigo byigenga, aho igihugu cya Afurika y’epfo gitangaza ko nta ruhare kigeze kigira mu isohorwa ry’impapuro z’amatora.

Nkuko kandi bitangazwa n’umuvugizi  wa Minisiteri y’ingabo muri iki gihugu aravuga ko: Ingabo za Afurika y’Epfo zabashije gukurikirana mu mutekano usesuye iyoherezwa ry’ibikoresho  by’amatora kugera muri Congo.

INEZA Douce
UM– USEKE.COM 

9 Comments

  • Aba congman bose aho bari baba ari bamwe ariko? ntanumwe ukizwa koko? mundorere namwe mumujyi hagati yambaye ukuri!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ariko wagirango bari bafashe ku gatabi ko k’umugongo w’ingona(akamogi)!

  • Congman bamwa itabi ryo kumugongo w’ingoma,murebe kavuyo kari bube nyuma yo gutangaza ko Kabila yatsinze

  • Niko babaye nta gihugu na kimwe bageramo ntibateze akavuyo!!wagira ngo nta ndero bagira

  • abacongomani nitandukanije nabo!!

  • uhaze aranomba kandi iyo ufite igihe cyo gupfa ubusa uba ushinyagurira utagifite.birinde kudusatira kuko ntitubashyigikiye.

  • bazigaragambye hano iwacu maze urebe icyo tubakorera.nukonyine batabikora nibahagire ahandi hatari hano iwacu

  • Ariko bagiye bagira ikinyabufura koko!!!ndumiwe kabisa!

  • uko wabigenza kose kamere ntikurwa na reka,barahanurwa ariko ntibumva.gusa tujye tunabasengera Imana izabatabare naho kubwabo ntacyo bakwishoborera.

Comments are closed.

en_USEnglish