Digiqole ad

Gbagbo Perezida wa kabiri urukiko rwa La Haye rugiye kuburanisha

Nyuma yaho Muammar Gaddafi afatiwe akicwa adashyikirijwe uru rukiko, no kunanirwa gufata Bashir perezida wa Sudani ushakishwa n’uru rukiko(ICC),  nyuma yo kuburanisha uwahoze ari president wa Liberia Charles McArthur Taylor, ku nshuro yarwo ya kabiri urukiko rugiye kuburanisha uwahoze ari umukuru w’igihugu, uyu ni Gbagbo wahoze ari perezida wa Cote d’Ivoire.

Uwahoze ari perezida wa Ivory Coast Laurent Gbabgo
Uwahoze ari perezida wa Ivory Coast Laurent Gbabgo

Kuri uyu wa kabiri nibwo indege yo mubwoko bwa kajuguju yakuye Gbabgo aho yari afungiye mu majyaruguru ya Cote d’Ivoire, mu karere kitwa Korhogo ashyikirizwa indege yagombaga kumujyana ahantu hatazwi nkuko umusilikare mukuru wa Cote d’Ivoire yabitangaje.

Kuri uyu wa gatatu nibwo umunyamakuru wa reuters yahamije ko yiboneye indege ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Rotterdam,  mu masaha make  urushorerane rw’imodoka zitwara abashinjwa ibyaha  zagaragaye kuri uru rukiko rwa La Haye, akemeza ko nta gushidikanya yari indege izanye Laurent Gbagbo muri uyu mujyi wa La Haye kuburanishwa.

Mu kwezi gushize nibwo uru rukiko rwatangije iperereza ku bwicanyi  n’ibindi byaha byabaye bwakurikiye amatora muri Cote d’Ivoire, bivugwa ko byatejwe na perezida Gbagbo ubwo yangaga kwemera ibyavuye mu matora .

Imyivumbagatanyo yaje guhitana bantu bagera ku 3000,  ikaza guhagarara ari uko ingabo z’Ubufaransa zifashije ingabo zari zishyigikiye uwari uhanganye na Gbabgo ariwe Alassane Ouatara bikarangira Gbabgo afashwe muri Mata uyu mwaka wa 2011.

Nubwo bimeze gutyo bwose Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye mu Ubuholandi, rwirinze kugira icyo rutangaza ku iyoherezwa rya Gbabgo kuri uru rukiko, bivugwa ko yajyanywe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri akahagera mugitondo cya kare.

Aha niho benshi bakomeje kuvuga ko impamvu yuko guceceka ntakindi ihishe uretse kuba Gbagbo nta kintu kigaragara ashinjwa mu rwego rw’amategeko, ibi kandi byaje kugarukwaho n’umunyamategeko umuburanira umufaransa Lucie Bourthoumieux ubwo yagiranaga ikiganiro na Reuters kuri telephone kuri uyu wa kabiri yagize ati:”nta kintu kizwi aregwa twigeze tugezwaho, iki ni icyemezo cya politike ntaho gihuriye n’ubutabera”.

Abakunzi ba President Gbagbo ntibari bwakire neza ijyanwa ry’uyu mugabo, bitewe nuko mu minsi ishize Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko Louis Moreno-Ocampo  aherutse gutangaza ko umuhungu wa Gaddafi Saif al- Islam ashobora kuburanishirizwa muri Libya aho kuba yajyanwa kuri uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Kuva uru rukiko rwajyaho mu 2002, Gbagbo abaye president wa kabiri uburanishijwe n’uru rukiko, nyakwigendera Col. Khaddafi yari yarashyiriweho impapuro zo kumufata ndetse na El Bashir wa Sudan ubu ushakishwa n’uru rukiko, akaba yaracitse kujya mu mahaganga ya kure.

Egide Rwema
UM– USEKE.COM 

8 Comments

  • Ababafaransa bamukozeho karabaye erega mayee!! Abanyafurika nyine ubwo nikuriya tuzajya turangira, niba ntagikozwe ngo twirengere!

  • sha uyu mugabo munzangaye niba atazira akamamo nka Gaddafi, arazira umwna w’umufaransa nta kindi.

    Mana tabara Africa iracyarenganywa!

  • ni auranishwe ibyo yakoreye igihugu cye, kandi nahamwa n’ibyaha aregwa, azabihanirwe n’amategeko.

  • Oya rwose Gbagbo ntabwo azira ubusa kuko yaratsinzwe mu matora yanga kuva ku butegetsi ahubwo ashora igihugu mu ntambara yishe benshi. We yabaye nk`umudemocrate ananirwa gutekinika ngo yigwizeho amajwi hakiri kare , mbese ahera mu kizere cyo gutsinda nk`uko umugore we yamuhanuriraga ko azakomeza kuyobora igihugu, nyuma ashaka kwiba amajwi bitagishobotse kandi na super powers batakimushaka.

    Yararwikondeye rero kandi il y avait moyen yo kureka ubutegtsi as a Doctor akinjira mu bundi buzima ntacyo bimutwaye. Gusa ngo hari n`abari baramuhanuriye ko atazatsinda amatora ariko yizera umugore we cyane kurusha abo bose!

  • Abafransa bararengana. Nibo se bashyizeho ubwironde muri Cote d’Ivoire bushingiye kucyo Gbagbo yise ivoirite: politiki ye yo kuvangura abenegihugu b’igihugu yitwa ngo arayobora aho kubahuriza hamwe. Ni we washoje intambara hagati y’abanyagighugu abacamwo ibice; barangije banze kumutora yanga decision populaire y’ibivuye mu matora kandi ari perezida wari usanzwe ku butegetsi. Ni we wakuruye intambara yishe bariye bantu 3000. Nabaryozwe rero. Abaperezida b’abanyagitugu erega akabo kashobotse!!!!!

  • IYO WEMERA IBYAVUYE MU MATORA NTAGO UBA UKANUYE UTYO.BIKUBERE ISOMO

  • iyo photo muyikureho kabisa! twarabibonye bihagije!

  • Reka bagbo ni impyisi bihehe akwiriye kubyishyura ese bihehe ijya mu bantu gute?

Comments are closed.

en_USEnglish