Impeta Gaddafi yambaye asezerana na Safia tariki 10 Nzeri 1970, hamwe n’ishati yari yambaye igihe bamwica byashyizwe muri cyamunara, bikaba bihagaze agaciro ka miliyoni ebyiri z’amadarali y’Amerika ($2million). Mbere yuko bamwicira mu mujyi avukamo wa Sirte, Gaddafi yari yambaye impeta y’umuringa (Silver) n’ishati y’ibara rya ‘beige’. Umunya Libya Ahmed Warfali, yatangaje ko ashaka gukura amafaranga […]Irambuye
Abantu barenga 100 baguye mu bitero by’ibisasu biteze, abandi bararaswa kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Kano, ibi bitero bikaba byahise byigambwa n’umutwe wa cy’Islam wa Boko Haram. Aba bantu ngo bapfiriye mu bisasu byaturikijwe n’imirwano yahanganishije police n’insoresore zirwanira uyu mutwe. Uburuhukiro bw’ibitaro bya Kano bikaba byari bicyakira imirambo no kuri uyu wa […]Irambuye
Umunye Congo wahoze ari igihangange muri Basketball ya NBA, Dikembe Mutombo, ubu arashinjwa uruhare mu icuruzwa ritemewe rya zahabu iva muri Congo ijyanwa muri America. Muri Werurwe 2011, indege (Private Jet) yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Goma, irimo ibiro 400 (kg) bya Zahabu n’amadorari y’Amerika miliyoni 4 (4millions $) cash, biza kujya gufungirwa muri Prison […]Irambuye
Mu gihugu cya Ethiopia ba bakerarugendo batanu b’Abanyamahanga bivuganywe n’abantu bitwaje intwaro bakomeretsa abandi 2. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa gatatu n’umuvugizi wa leta ya Etiyopiya Bereket Simon. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko abo bamukerarugendo 5 bishwe bari abo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi, barimo Umudage, umunya Hongiriya, Ububirigi, Umutariyani ndetse n’umunya […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri imitwe yitwaje intwaro yo mu bwoko bw’aba Touareg barimo benshi barwaniraga Col Mouammar Khadaffi, bateye imijyi itandukanye muri Mali. Ababonye ibitero by’izi ngabo bahamyako hakoreshejwe imbunda nini ndetse na za kajugujugu ubwo ingabo za Leta zinjiraga mu mirwano. Nyuma y’ihirikwa rya Col Mouammar Khadaffi muri Libya, aba Touareg yari yarazanye ngo […]Irambuye
Ngidi Msungubana wishimishaga ku mucanga (beach) akora ibyitwa “Surfing” yishwe n’ibikomere byinshi yatewe n’ifi y’inkazi yo mu bwoko bwa ‘Shark’. Ngidi uyu, 25, yapfuye kuri iki cyumweru gishize nyuma yo kurumagurwa n’iyi fi mu gihe yacakiranaga nayo agendera ku miraba (surfing on waves) kuri beach y’ahitwa Port St Johns . Ngidi, ubusanzwe ngo umenyereye cyane […]Irambuye
I Juba – Abantu bagera 57 nibo biciwe mu ntamabara zishingiye ku makimbirane y’ amoko muri Leta ya Jonglei, muri Sudani y’amajyepfo, izi ntambara ngo zikaba zanakuye abasaga 6.000 mu byabo, ibi bikaba byatangajwe na leta ya Sudani y’amajyepho kuri uyu wa gatanu. Ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters byatangaje ko byabaye kuwa gatatu ubwo abo mu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu nibwo urukiko rw’i Dakar muri Senegal rwanze ubusabe bw’Ububiligi bwifuzaga kuburanisha uwahoze ari President wa Tchad Hissène Habré. Ministeri y’Ubucamanza muri Senegal ibinyujije mu rukiko rukuru rwa Dakar, yavuze ko Ububiligi butujuje ibisabwa n’amategeko Senegal ivuga ko yakurikizwa mu kuburanisha uyu mugabo, bityo ko atakoherezwa muri kiriya gihugu cyo ku mugabane […]Irambuye
Abantu bane bishwe abandi umunani barakomereka, ku cyumweru tariki 8 Mutarama mu bitero bibiri ku baturage bishinjwa inyeshyamba za FDLR, ahitwa Fizi na Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa. Abayobozi baho, batangarije Radioikapi ko imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yavaga ahitwa Baraka igana Masisi itwaye abantu 20, yaguye mu gico cy’inyeshyamba […]Irambuye
Malam Bacai Sanha, president wa Guinea Bisau kuva muri Nzeri 2009 yitabye Imana kuri uyu wa mbere mu bitaro bya Paris nyuma y’iminsi myinshi mu bitaro. Kugeza ubu nta mpamvu iratangazwa y’urupfu rwa President Malam wari ufite imyaka 64, akaba yarabanje kuvurirwa i Dakar mbere yo kwerekeza i Paris mu Ubufaransa. Radio y’igihugu cya Guinea […]Irambuye