“RFI yatambutsaga ubutumwa buhamagarira abacongomani kwangana no kugirirana nabi” ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane tariki 5 na Lambert Mende, Ministre w’itumanaho n’itangazamakuru muri Congo Kinshasa, nk’impamvu y’ihagarikwa rya Radio Mpuzamahanga y’Ubufaransa, RFI. Kuva tariki 31 Ukuboza, RFI ntabwo yumvikana ku butaka bwa Congo, Lambert Mende avuga ko ubutumwa iyi Radio yatambutsaga bwashoboraga gutuma habaho […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, abashinjacyaha mu rubanza ruregwamo uwahoze ari president wa Misiri Hosni Mubarak, bamusabiye igihano cyo kumwica. I Cairo aho uru rubanza ruri kubera, Mubarak arashinjwa gutanga amabwiriza yo kwica abigaragambyaga bamwamagana mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize. AFP iratangaza ko Mustafa Khater umushinjacyaha muri uru rubanza yavuze ko icyaha Mubarak ashinjwa gikwiye […]Irambuye
Urukiko mu mujyi wa Cairo rwategetse ko igikorwa cyo gupima niba abakobwa bafungiye mu mabohero y’abasirikare ari amasugi gihagarara. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko umwe mu bapimwe ubusugi akaza kurekurwa, Samira Ibrahim, areze mu nkiko ko bamupimye ku ngufu. Samira, yashinjaga abasirikare bari bamutaye muri yombi kumupima niba ari isugi ku ngufu, nyuma yuko yari […]Irambuye
Nyuma yo kuvuga ko nawe yatowe, akanavuga ko azarahira kuri uyu wa gatanu, Police ya Kinshasa yaburijemo gahunda ya Etienne Tshisekedi yo kurahira muri Stade de Martyrs imbere y’abantu, abuzwa kandi kurahirira ku kicaro cy’ishyaka rye UDPS, biba ngombwa ko arahirira mu rugo rwe. Nyuma yo kujuragizwa na Police n’ingabo, abambari ba Tshisekedi babujijwe kujya […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri nibwo President Kabila Joseph Kabange yarahiriye kongera kuyobora Repubulika iharanira demokrasi ya Congo i Kinshasa. Uwo batavuga rumwe wemezako nawe yatowe Etienne Tshisekedi, akaba nawe yatangaje ko azarahirira kuyobora Congo kuwa gatanu tariki 23 kuri stade de Martyrs i Kinshasa. Imbere y’umukuru b’urukiko rw’ikirenga, Kabila yarahiriye Imana n’abacongomani kuzuza neza inshingano […]Irambuye
Nyuma y’aho hatangarijwe uwatsinze amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye ku ya 28 ugushyingo 2011, uwatowe kuba perezida Joseph Kabila Kabange aremeza ko nta kwiba amajwi kwabayeho. Perezida Kabila kuri uyu wa mbere mu kiganiro yagiranye itangazamakuru mpuzamahanga, yagize ati: “ Ndemeza ntashidikanya ko igikorwa cy’itangazwa ry’ibyavuye mu matora y’ukwezi gushize cyagenze neza , kandi nkaba ntaha […]Irambuye
Nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora itangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo, ko President Joseph Kabila ariwe watowe, Etienne Tshisekedi nawe yahise avuga ko ari President wa Republika iharanira Demokrasi ya Congo. Akimara kuvuga ibi, yavuze ko umuryango mpuzamahanga ugomba gukora ibiwureba, Tshisekedi akoze ibi nyuma y’uko we na Joseph Kabila imbere ya Roger Meece,uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa […]Irambuye
Joseph Kabila Kabange, 40, yongeye gutorerwa kuyobora indi myaka itanu Republika Iharanira demokrasi ya Congo, ku bwiganze bw’amajwi 8 880 944 angana na 48.95% by’abatoye, ibi ni ibyatangajwe by’agateganyo na Komisiyo y’amatora muri Congo kuri uyu wa gatanu. Uwo bari bahanganye bikomeye, Etienne Tshisekedi wa Mulumba, yamukurikiye n’amajwi 5 864 795 ni 32.33% by’abatoye ku mibare yatangajwe na Daniel […]Irambuye
Mu masezerano aherutse gusinywa, hagati y’abayobozi ba Cote d’Ivoire n’Umuyobozi wa banki itsura amajyambere ya Africa (BAD) Donald Kaberuka, yanzura ku bijyanye no kugarura BAD ku gicumbi cyayo i Abidjan muri Cote d’Ivoire. Tariki 27 Ugushyingo, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri i Abidjan, Dr Donald Kaberuka yasinye amasezerano na Daniel Kablan Duncan Ministre w’Ububanyi n’Amahanga yo […]Irambuye
Umwe mu bahungu ba Kaddafi “Saadi Kaddafi” n’umuryango we ubu bacumbikiwe muri Niger, batahuwe bashaka guhungira mu gihugu cya Mexico, ariko inzego z’ubutasi zo muri Mexico zabakomye mu nkokora. Uyu Saasi Kaddafi azwiho ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru. Nkuko byatangajwe na ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Mexico Alejandro Poiré, kuri uyu wa kabiri, ngo bavumbuye ko […]Irambuye