Digiqole ad

Morgan Tsvangirai yabenze umugore yari amaze kumukwa

Ministre w’intebe wa Zimbabwe, Morgan Tsvangirai yavuze ko urukundo rwe n’umucuruzikazi Locadia Tembo arurangije, nyuma y’iminsi mike atanze inkwano.

Morgan Tsvangirai
Morgan Tsvangirai

Tsvangirai yavuze ko urukundo rwabo rwangijwe na bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe nawe, bityo akaba ahisemo kubivamo.

Tariki 18 Ugushyingo uyu mwaka, abahagarariye Morgan Tsvangirai batanze ibihumbi by’amadorari mu muhango wo gukwa Ms Tembo mu birometero 25 uvuye i Harare.

Gusa kuwa gatatu w’iki cyumweru Tsvangirai,59,  akaba yaratangaje ko ashidikanya ko, urugo rwe na Tembo umucuruzikazi w’imyaka 39 akaba na mushiki w’umwe mu badepite b’ishyaka rya Zanu PF bakeba be, rwazakomera.

Umugore wambere wa Morgan Tsvangirai, Susan, yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka iminsi mike umugabo we amaze kuba Ministre w’Intebe wa Zimbabwe.

Morgan Tsvangirai akaba kandi yatangaje ko atabenze uyu mwari we ngo yicecekere kuko yabimenyesheje umuryango we, kandi ko inkwano yari yohereje adafite gahunda yo kujya kuzigaruza.

Uko amatora y’umukuru w’igihugu ya 2012 yegereza, niko kurebana ay’ingwe bigenda bizamuka hagati ya Zanu PF y’umukambwe Robert Mugabe na Movement for Democratic Change (MDC) ya Tsvangirai.

Kuva mu 2009, aya mashyaka yombi asangiye ubutegetsi nyamara ntajya imbizi, mu myumvire no mu kuyobora Zimbabwe.

Usibye uku kubenga gushingiye ku mpamvu za Politiki, n’ubusanzwe muri Zimbabwe ngo ntawujya arongora (akora ubukwe) mu kwezi kwa 11 kuko ngo bibatera umwaku.

UM– USEKE.COM

2 Comments

  • Ntibyoroshye ibwo n’urukundo rw’abifuza kubana rugiye kuzamo na politike

  • kabisa birarenze ahubwo bafatire hafi bitagera murwanda

Comments are closed.

en_USEnglish