Digiqole ad

Muri Cameroun Igitsina gore kibasiwe n’icyorezo cya SIDA

Icyorezo cya SIDA cyashoboye guhitana abagera kuri 33.000 mu mwaka ushize wa 2010 mu gihugu cya Cameroun.

Iki gihugu ubu kikaba kibarirwamo abagera kuri 570.000 babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu baturage miliyoni 20 batuye Cameroun. Aba bakaba ari ababashije gupimwa.

André Mama Fouda, Minisitiri w’ubuzima muri Cameroun, munama n’abanyamakuru i Yaoundé yatangaje ko n’ubwo bashyizemo imbaraga mu gukumira ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, hanagaragaye imibare mishya y’abanduye mu mwaka wa 2010 bagera ku 50.000.

Mu bamaze kwandura muri uyu mwaka 60% ni igitsina gore, naho 70% by’abanduye bari hagati y’imyaka 15 na 24 ni abakobwa bakiri bato. Iyi mibare ikaba yerekana  ko icyorezo cya SIDA kibasiye cyane  kitsina gore kurusha igitsina gabo.

Mu gukomeza gukumira iki cyorezo no gufasha ababana n’agakoko gatera SIDA, Cameroun ikaba yarateganije akayabo k’amafaranga angana na miliyoni18,2 z’amayero, anakoreshwa mu kugura imiti igabanya ubukana bwa SIDA.

Kugeza ubu ibihugu by’Afurika byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, nibyo byibasiwe cyane n’ icyorezo cya SIDA ku isi kuko 68% by’abanduye ku Isi babarizwa muri ibi bihugu.

Igihugu cy’Afurika y’epfo nicyo kigaragaramo umubare munini w’abanduye. Mu baturage bagera kuri miliyoni 50 bagize South Africa, miliyoni 5,6 banduye SIDA.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

2 Comments

  • ngakitaro banange katubasabire nyo namanyi

  • natwe mu rwanda nuko nukuri abantu bihangane bitware neza baba abanduye ndetse byumwihariko abatarandura Imana ibidufashemo

Comments are closed.

en_USEnglish