Digiqole ad

Joseph Kony yavuye ku itumanaho ry’abazungu ngo adafatwa

Nyuma y’aho ingabo z’Amerika zidasanzwe ziyemeje guhigwa bukware Joseph Kony uyobora LRA (Lord Resistance Army), uyu mugabo ngo yahagaritse gukoresha ibyuma by’itumanaho nka radio na telefoni zibonwa n’ibyogajuru yirinda ko bamenya ubwihisho bwe, muri iyi minsi yatangiye guhigwa.

Joseph Kony
Joseph Kony uri guhigwa bukware

Nk’uko bivugwa na the Monitor, Joseph Kony watangiye kwigomeka ku butegetsi bwa Museveni mu 1987,  ngo asigaye akoresha ubutumwa bwandikishije ikaramu kugirango abashe guhuza ibikorwa bya zimwe mu ngabo abana nazo mu mashyamba ya DRCongo aho akekwa.

Umwe mu ngabo ziri mu mutwe washyizweho kumuhiga Lt. Col. Rugumayo yagize ati: “Ubu Kony asigaye akoresha intumwa zijyana ubutumwa ku barwanyi, ibi bituma ibikorwa byo kumufata bitoroshye

Ariko tuzi imyitwarire ya LRA bitewe n’amateka. Ni yo mpamvu tumuhiga ndetse tukarwana na we aho afite ibirindiro“.

Kuba Kony adakoresha ibyuma by’abazungu mu bijyanye n’itumanaho, ngo bishobora kuzaha akazi gakomeye,  ingabo zidasanzwe z’Abanyamerika ziherutse koherezwa muri Uganda ngo zijye gushakisha Kony mpaka zimubonye.

Izi ngabo z’Abanyamerika zigizwe n’impuguke z’abakomando 100, zagiye muri Uganda ku itegeko rya Perezida Barrack Obama, mu nshingano bafite hakaba harimo kwambura inyeshayamba za LRA intwaro no gushyikiriza Joseph Kony ubutabera. Nubwo bamwe mu bagande bemeza ko izi ngabo zaje gukora ubushakashatsi kuri Petrole yabonetse muri Uganda.

N’ubwo ngo barimo barwanira ahantu hagoye cyane, umukuru w’ingabo zirimo kurwanya Kony, Col. Joseph Balikuddembe, aratangza ko bamaze gushegesha ingabo za LRA kandi ngo intego yabo yo gufata Joseph Kony bazahagarara igezweho.

Amakuru umuntu atakwemeza atangazwa n’umwe wari mu ngabo za LRA  witwa Richard Komakech Abwola, ubu wiyunze n’ingabo za UPDF za Museveni akaba aba ahitwa Nzara, avugako muri iyi minsi Joseph Kony atagitanga amategeko akomeye ku barwanyi be uko abyumva ngo kubera gusumbirizwa.

Abwola yagize ati: “Kony yabonyeko agomba kwiyoroshya kubera ko ari mu bihe bikomeye“, anongera ho ati “abarwnyi be bakomeye barigendeye kubera igitutu cy’ingabo za UPDF.”

Ku bwa Lt. Leonard Tusiime, ukuriye ingabo za UPDF ziba muri batayo  31, avugako bishe inyeshyamba 3 bakazambura imbunda zigezweho zitwa Micro-Galil, zikoreshwa n’ingabo zibungabunga amahoro mu Kongo zatarutse mu gihugu cya Guatemala.

Joseph Kony ashinja kwica abantu b’inzirakarengane muri Uganda cyane mu majyaruguru y’icyo gihugu, aho inyeshyamba ze zakunze kujya zica abantu bimwe mubice by’umubiri, ndetse no muri Kongo ngo zikaba zigenda zica abaturage.

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • iyi nyeshyamba banavugako ifite imiti ikoraho rikakaka kuburyo ngo iyo atayigira aba yarafashwe kera

Comments are closed.

en_USEnglish