Digiqole ad

RDC: Amasaha make mbere y’amatora abantu barenga 10 bapfuye

kuri iki cyumweru, Radio Okapi yatangaje ko yabonye imibiri y’abantu barenga 10 mu buruhukiro bw’ibitaro bitandukanye muri Kinshasa, bishwe n’amasasu, ndetse n’ibikomere nyuma yo guhanga kw’abashyigikiye Joseph Kabila na Etienne Tshisekedi i Kinshasa, nubwo bwose kwiyamamaza byari byahagaritswe muri uyu mujyi.

Abayoboke ba Tshisekedi bari bamutegereje muri ubu buryo i Kishansa kuri uyu wa gatandatu
Abayoboke ba Tshisekedi bari bamutegereje muri ubu buryo i Kishansa kuri uyu wa gatandatu

Benshi muri aba bishwe ni abarwanashyaka bishyaka UDPS rya Tshisekedi ritavugwa rumwe na Leta. Police ikaba isa niyananiwe guhagarika ubwicanyi hagati y’impande zombi nkuko Okapi ibitangaza.

Bamwe mu barokotse nanone bashinje Police y’igihugu ko yagize uruhare mu rupfu rwa bamwe ikoresheje kubarasa. Hari nabicishijwe amazi ashyushye nkuko Radio Okapi ikomeza ibitangaza.

Ubu bwicanyi buri kuba kuri uyu wambere aribwo amatora ateganyijwe. Ubwoba ni bwose ku mpande zombi. Abanyamahanga benshi bakaba muri iyi week end barambutse imipaka ya Congo bagana mu Rwanda, Uganda, Burundi na Congo Brazzaville batinya imidugararo yakurikira amatora ko yabagiraho ingaruka.

Gouverneur wa Kinshasa André Kimbuta yasubitse “Meetings” zo kwiyamamaza zagombaga kuba kuri uyu wa gatandatu mu mujyi wa Kinshasa mu gusoza kwiyamamaza kw’abakandida Joseph Kabila, Etienne Tshisekedi na Vital Kamerhe bagombaga gukorera I Kinshasa mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuri uyu wa mbere tariki 28 Ugushyingo.

Joseph Kabila uri guhatanira kuyobora manda ya kabiri, yari kwiyamamariza kuri stade des Martyrs ari nayo stade  nini mu mujyi wa Kinshasa.

Mukeba we Etienne Tshisekedi ukuriye UDPS ishyaka rya rubanda riharanira demokarasi n’iterambere ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ryari kwamamaza umukandida waryo ahitwa” la place du cinquantenaire” muri metero 50 uvuye aho Kabila yari kwiyamamariza.

Naho Vital Kamerhe, umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe na leta nawe ngo akaba yagombaga kwiyamamariza muri stade ya Tata Raphaël.

Icyemezo cyo guhagarika kwiyamamariza muri Kinshasa kikaba cyafashwe mu rwego rwo kuburizamo ubugizi bwa nabi bwashoboraga gukurikira uku kwiyamamaza kw’aba bakandida.

Amasaha make mbere y’uko iki cyamezo gifatwa, mu gace kazwi cyane i Kinshasa kitwa ‘Kingasani’ abayoboke ba Kabila n’aba Tshisekedi batanye mu mitwe maze umugabo umwe arahagwa nyuma yo gukubitwa ibuye mu mutwe nkuko AFP yabitangaje.

Amatoray’umukru w’igihugu ndetse n’ayabagize inteko ishinga amategeko akaba ateganyijwe kuri uyu wambere.

Joseph Kabia akaba ari guhabwa amahirwe menshi yo gutorerwa mandate ya kabiri, nyamara ariko mugenzi we Mzee Tshisekedi akaba nawe atoroshye kuko afite abamushyigikiye benshi cyane bavuga ko barambiwe ubuyobozi bwa President Kabila bashinja ko yananiwe guha DRCongo amahoro.

Tshisekedi ubwo yageraga i Kinshasa avuye muri Bas-Congo
Tshisekedi ubwo yageraga i Kinshasa avuye muri Bas-Congo
Abambari ba Tshisekedi bakomwe mu nkokora babwiwe ko batari bwiyamamaze i Kinshasa
Abambari ba Tshisekedi
Aba nabo bari baryamiye amajanja ngo batabare nihagira akaba
Aba baryamiye amajanja ngo batabare barashinjwa ubwicanyi

Solange UMURERWA
UM– USEKE.COM

4 Comments

  • Politique……………..

  • Ese Congo kweli ko mbona ishaka kuyoborwa cyane n’aba Dictateur gusa amaherezo azaba ayahe, Dore da Etienne, Kamerhe,……… muri bariya bose ntawe ushobora kuzanira Congo amahoro ikeneye buretse Nyagasani wenyine gusa cyane ko bose bishakira akajyamunda zabo gusa.

    • Mugenzi wanjye irinde guca urubanza. Wabwirwa n’iki ko batazabigeraho?
      Wowe,tegereza ibiva mu matora.

  • Ni ukuri abaturage bazabigenderamo kandi bo
    batazi ibyo bazira ingaruka za politique twese turazizi abashinzwe uburenganzira bwa muntu plse! mube maso

Comments are closed.

en_USEnglish