Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa kugirango iserukiramuco ryiswe Himbaza ritangizwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda, bimwe mu byamamare mu muziki bikomeje kugaragaza ko bishyigikiye icyo gikorwa. Umuhanzi Emmy we yagize ati “Iserukiramuco ridasanzwe, ntimuzabure kugirango muhakure ifunguro rya roho”. Abahanzi bakomeye barimo abakora muzika isanzwe ndetse n’abasanzwe baririmba indirimbo zo guhimbaza indirimbo zo […]Irambuye
Jacques Kibamba na Gira Christian ni abahanzi bo mu itsinda rya New Voice. Bose bari mu kigero cy’imyaka 18. Mu buhanzi bakora, bamaze gufasha abana 12 bafite ubumuga babishyurira amashuri. Abo bana bose bamaze gufasha, si igikorwa cya buri munsi. Ahubwo babikora iyo hari ubufasha runaka babonye cyangwa se hari aho bakoreye amafaranga. Bagenda bajya […]Irambuye
Alpha Rwirangira uri muri Amerika yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Yamungu’ ikozwe na company ikomeye ku isi izwi nka ‘Dangfilms’ isanzwe ikorera ibyamamare birimo na Davido wo muri Nigeria. Avuga ko ari akazi katari kamworoheye kuba yahabwa umwanya wo kwitabwaho n’iyo company. Ariko ashima Imana yatumye umushinga we ukorwa kandi ukitabwaho nkuko yabyifuzaga. Mu […]Irambuye
M1 umwe mu bahanzi barimo kurwana nuko injyana ya Dancehall yamenyekana cyane mu Rwanda, kuri we asanga Dj Pius ariwe muhanzi uhagarariye umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Avuga ko atatinya gushimangira ayo magambo. Nubwo kenshi usanga umuhanzi atifuza kwemera ko hari umurusha cyangwa hari urimo kwitwara neza ugereranyije nawe. Kuba Pius arimo gutambuka ku […]Irambuye
Ibi n’ibisa nk’amarenga kuri aba bahanzi bahoze muri iri tsinda ko bashobora kongera bagasubirana igihe icyo aricyo cyose. Danny Vumbi avuze aya magambo nyuma y’iminsi mike na Ziggy atangaje ko hari umushinga w’indirimbo bashaka guhuriramo urimo gutunganywa. Kuva aho babaye nk’abasesheje iri tsinda, buri umwe yatangiye gukora umuziki ku giti cye. Ariko bakavuga ko bakiri […]Irambuye
Mugabo Serge wamenyekanye cyane mu muziki nka SAJOU, no mu ikinamico y’Urunana nka Nizeyimana, avuga ko kujya muri Amerika bitazatuma adasukiranya umuziki no gukina ikinamico nkuko bisanzwe. Mu mezi abiri ashyize hanze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Rap nyayo’ n’Itabaruka ryanjye’, ubu Sajou ngo arimo gukora indi yise ‘Mpfuye ntaravuka’ nayo izazana n’amashusho yayo. Sajou yabwiye Umuseke […]Irambuye
Itsinda ryitwa ‘Arts’, ni urubyiruko rukora cinema ndetse rukamurika n’imideri mu Rwanda, rikaba ryarashinzwe muri 2012 ritangijwe n’abasore batatu aribo Remera Gaetan,UWITONZE Paulin na HAMULI Lubeni. Kuva icyo gihe bishyira hamwe bagashinga iryo tsinda, ubu bamaze kugera ku banyamuryango barenga mirongo itandatu (60). Uru rubyiruko rukaba rwarishyize hamwe kugirango rugaragaze impano rufite muri cinema ariko […]Irambuye
Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera indirimbo ye yitwa gutya, aratabariza abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ kuba bagenerwa ituro nk’agahimbaza musyi bazajya bifashisha mu bikorwa bitandukanye birimo transport n’imibereho. Uyu muhanzi ufite izina rikomeye cyane mu bahanzi bakora izo ndirimbo, ngo kuba yatinyuka akavuga atya arabizi ko ibizakurikira bitari byiza kuri […]Irambuye
Niyibikora Safi cyangwa se Safi Madiba mu muziki, ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys riherutse kwegukana irushanwa rya Guma Guma. Kuri we avuga ko umuhanzi utitabira ibikorwa byubaka igihugu azajya abibona nk’umukerarugendo kubera ko nta musanzu we uzaba ubiriho. Kabone niyo ngo yaba ari icyamamare bigeze he ibyo ntaho bihuriye no kuba […]Irambuye