Digiqole ad

Abagize itsinda ‘Arts’, bashishikajwe no kwiteza imbere babinyujije muri cinema

 Abagize itsinda ‘Arts’, bashishikajwe no kwiteza imbere babinyujije muri cinema

Iyi ni imwe mu mafoto azagaragara muri iyo filme irimo gukinwa ku biyobyabwenge

Itsinda ryitwa ‘Arts’, ni urubyiruko rukora cinema ndetse rukamurika n’imideri mu Rwanda, rikaba ryarashinzwe muri 2012 ritangijwe n’abasore batatu aribo Remera Gaetan,UWITONZE Paulin na HAMULI Lubeni.

Uru nirwo rubyiruko rugize 'Arts'
Uru nirwo rubyiruko rugize ‘Arts’

Kuva icyo gihe bishyira hamwe bagashinga iryo tsinda, ubu bamaze kugera ku banyamuryango barenga mirongo itandatu (60).

Uru rubyiruko rukaba rwarishyize hamwe kugirango rugaragaze impano rufite muri cinema ariko rukaba rufite n’intego nyinshi zo kugenda ruhindura.

Muri izo ntego bavuga bagomba guhindura, harimo  imyumvire ndetse n’imitekerereze ya bamwe mu rubyiruko bagenzi babo usanga barabaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubwiyandarike.

Ahubwo rugerageza kubagira inama babinyujije muri cinema bakora, bigisha urubyiruko yuko bakwirinda ibyo bikorwa bitabahesha agaciro, ahubwo babakangurira gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere.

Kiza Bahati umwe mu bagize iryo tsinda, yabwiye Umuseke ko bibabaza kubona umusore cyangwa inkumi igihugu gitezeho umuturage mwiza w’ejo hazaza yirirwa akora ibikorwa bimwangiriza ubuzima bitagira icyo byamugezaho nk’urubyiruko.

Ati “Tubinyujije muri cinema dukora, turashaka gufasha bagenzi bacu gusohoka muri ibyo bikorwa byo kunywa ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi ahubwo baharanira gukora kugirango bakomeze kuba abaturage babereye u Rwanda”.

Iri tsinda mu Ukuboza 2016 rirateganya gushyira ahagaragara film yabo yitwa (Anti drugs ) ikangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge birwugarije muri iki gihe.

Bavuga ko bazakomeza no gukora ibindi bikorwa bikomeza gukangurira urubyiruko kwirinda ingeso mbi ahubwo bakangukira gukora kuko aribyo byazabagirira akamaro kandi bikakagirira n’igihugu.

Iyi ni imwe mu mafoto azagaragara muri iyo filme irimo gukinwa ku biyobyabwenge
Iyi ni imwe mu mafoto azagaragara muri iyo filme irimo gukinwa ku biyobyabwenge

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

35 Comments

  • Keep it up My Brothers and Sisters iki nicyo gihe kbs!!!!

  • Never give up

  • congz to izina art, mukomereze aho tubari inyuma kandi murashoboye ndabemera,
    courage

  • We love you guys amaherezo yi nzira ni munzu.
    Muzagerayo soon kandi muri hafi

  • courage kbs

  • nimwe mugomba guhindura ibibazo biri muri cinema nyarwanda kandi turabizeye muri abahanga cyane ndabemera cyane, project yanyu ibibaho mubuzima ni nziza

  • ehhh kooko gkndo gyz and girlz murashoboye xana Izina art murikuduhimpinduka kbsa trailler ya mugo uziko banayisobanuye kuberukuntu ivuna

  • Izina art murabizi pe, mbifurije gutera imbere

  • Imana ibafashe nanjye mbafatiye iryiburyo murabantu babagabo

  • woooouuuu congz Izina Art!! Mukomeze ntimurekure mufite inshingano zikomeye kandi muri mu murongo mwiza wo kubaka sinema yacu.

  • Birashimishije Cyanee Kbsaaa Izina Art

  • nimwe twari twarabuze pe nabonye muzi acting icyo ari cyo tubatezeho impinduka

  • guyz nabonye muzi acting icyo aricyo murashoboye kandi tubatezeho impinduka, muri abahanga nakunze imikinire yanyu murusha benshi muba star binaha, courage

  • biragoye kubona urubyiruko rufite imyumvire nkiyanyu mukomeze mudufashe kuzamura cinema nyarwanda igere kurwego mpuzamahanga

    izina art keep it up

    • kbsa gushaka nugushobora kurimwe mufite ibyomushoboye bibatembera mumaraso mubihingire mubisasire ubundi bitangimbuto nziza mugihugu no kwisi hose!lzina art coulage nibwo bigitangira ingufu nyinshi zirakenewe

  • ewana narimbizi kbsa ko hari aho mugomba kuzagera none ndabona inzira irimo igenda iba ngari kbsa nimwe mpinduka zigihugu
    .nziza!gsa mudufashe iyo project itugereh vuba kndi igere kubanyarwanda twese!

  • wow!!! gyz nimwe twashakaga mur cinema KBS ejo bundi nabonye treilla ya mugo birantangaz wan sinarinziko no murwanda bakora biria courage KBS arko dukeney full movies zanyu tukazigura

  • ewana murabizi kbs muzigurire aka byeri

  • Really God continue to be with you and keep it up my friends, you’ll get successful.

  • Art turabakunda cyane kbsa tubari inyuma.

  • igitekerezo mwagize nikiza muzagikomeze wenda byatuma urubyiruko rujya mumurongo. tubari inyuma courage

  • Vrmt Arts munkoze kumutima mufite intego nziza kamdi ibyo bintu ni BYIZA namwe ubwanyu bizabafasha kubona uko mwiteza imbere cyane ko natwe mudufite tuzabafasha tunabashyigikira tubateze imbere!.

  • Ndabona muri munzira nziza iyaba urubyiruko rwose rwabyumvaga nkamwe kbsa ejo hi igihugu cyacu haba heza. mukomereze aho

  • iri tsinda ni agahebuzo rwose

  • nkunda ibikorwa byanyu nimwe twaridutegereje igihugu cyibatezeho byinshi.Turabashyigicyiye

  • Art nukuri sinari mbazi ubuse nzababona ute koko ko nakunze ibyo mukora. coulage pe

  • Mbega byiza biranejeje kongera kubabona nukuri ndabakumbuye cyane mbaheruka cyera

  • Ibi bintu ni byiza pe. mukomereze aho

  • Ndabakunze cyane!!

  • Kumbi ni mwebwe. yeweeee!!!!

  • Turabishimiye cyane!!

  • Wow guyz murashoboye kbs Izina Art Go be great

  • mbarinyuma muri byose. …..

  • ndabona mumeze gutera intambwe ifatika, ese ko nshaka gukorana namwe nanyura he?

  • Congz basore courage kbx

Comments are closed.

en_USEnglish