Digiqole ad

(The Brothers) nta n’umwe urapfa, ntibakatuvuge nkaho tutakibaho- Danny Vumbi

 (The Brothers) nta n’umwe urapfa, ntibakatuvuge nkaho tutakibaho- Danny Vumbi

Danny Vumbi wahoze mu itsinda rya ‘The Brothers’

Ibi n’ibisa nk’amarenga kuri aba bahanzi bahoze muri iri tsinda ko bashobora kongera bagasubirana igihe icyo aricyo cyose.

Danny Vumbi wahoze mu itsinda rya 'The Brothers'
Danny Vumbi wahoze mu itsinda rya ‘The Brothers’

Danny Vumbi avuze aya magambo nyuma y’iminsi mike na Ziggy atangaje ko hari umushinga w’indirimbo bashaka guhuriramo urimo gutunganywa.

Kuva aho babaye nk’abasesheje iri tsinda, buri umwe yatangiye gukora umuziki ku giti cye. Ariko bakavuga ko bakiri kumwe.

Byaje kwerura bijya ku mugaragaro ko batazongera gukorana nk’itsinda ahubwo buri umwe afite gahunda ku muziki we n’undi atyo.

Danny Vumbi yatangarije Umuseke ko ababazwa n’abantu bavuga ‘The Brothers’ nkaho batakibaho cyangwa umwe muri bo yapfuye.

Ati “Abantu ntibakavuge izina ryacu nk’abantu batakibaho. Yego dusa nk’abatagikorera hamwe ariko turahari kandi ntibyatungurana kuba hari umushinga twakorana. Kuko dufite group ya Whatsapp uko turi batatu gusa hari ibyo tuhavugira”.

Akomeza avuga ko uko ari batatu we, Ziggy55 na Victor Fidele waje kwiyita Koudou, baganira ku mishanga myinshi ya buri umwe. Igihe cyose hari uwo bahuriramo.

Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya yise ‘Birabaye’ imwe mu ndirimbo abamaze kuyumva bemeza ko yandikanye ubuhanga.

Ku bijyanye nuko yitwaye mu irushanwa rya Guma Guma yegukanyemo umwanya wa kane mu bahanzi 10, yavuze ko aribyo yasabye Imana rigitangira. Ko n’ubundi arisubiyemo atakorohera abo baba bahanganye.

https://www.youtube.com/watch?v=u0LAuLBSv0w&spfreload=10

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Danny uri umuhanga kabisa uzahimbe nakaririmbo ka gospel.Keep it up bro,politique koko burya ntiwari umuhamagaro wawe iririmbire!Turakwibuka ku murenge wa Kintobo/Nyabihu.

  • Baraduhemukiye kuba barasenye #The Brothers# Nta group yo mu gihe cyabo yigeze ikora cyane nkabo. Nizere ko atari ubusambo no kwikunda byabatanyije. Iyo bakomeza bari kuba imbere ya “Urban Boys”

  • Iki gitipe ra!!

Comments are closed.

en_USEnglish