Lil G agiye gushyira hanze album yise ‘Cyore’

Karangwa Lionel uzwi na benshi nka Lil G mu ruhando rwa muzika, agiye gushyira hanze album yise ‘Cyore’ izaba iriho indirimbo 12. Iki ngo ni igisubizo ku bakunzi b’ibihangano bye kuko byagiye byibazwa kenshi kuba adashyira hanze album y’indirimbo ze kandi ari umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki w’u Rwanda. Lil G yamamaye cyane […]Irambuye

Umukunzi w’igikomangoma cy’Ubwongereza aza kenshi mu Rwanda kwita ku bakene

Meghan Markle amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru mu Bwongereza ko ariwe umutima w’igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Harry wihebeye. Mu cyumweru gishize nibwo Prince Harry yemeje ku mugaragaro ko akunda uriya mukobwa usanzwe ari umukinnyi wa Filime muri Hollywood akaba akora n’ibikorwa byo gufasha abatishiboye mu Rwanda. Mu ntangiriro z’uyu mwaka Markle yaje gufasha impunzi ziri […]Irambuye

Cool Sniper ngo nta pfunwe aterwa no kuba ‘BodyGuard’ w’abahanzi

Uwihanganye Jean Claude (Cool Sniper) umwe mu basore bakora akazi ko gucunga umutekano w’abahanzi (BodyGuard) mu birori bitandukanye anakora ubuhanzi, ngo nta pfunwe bimutera kubera ko aba ari mu kazi. Uretse kuba ari akazi ngo aba arimo, yizera ko bishobora kumworohera kugeza igihangano cye ku muhanzi bari kumwe mu buryo bwo kukimwumvisha bityo akaba yagira icyo […]Irambuye

Iyo udafite ‘manager’ barakubindikiranya – Social Mula

Kugira umuntu ukurikiranira bya hafi ibihangano byawe, akakugira inama yuko wakwitwara, kandi akagufasha kubimenyekanisha hirya no hino, Social Mula abifata nki by’agaciro cyane kurusha umuhanzi wifasha muri byose. Avuga ko ukora ibihangano byawe rwose abantu bakabyumva rimwe cyangwa kabiri bikazimira bityo. Ariko iyo ufite ugukurikirana ngo bituma agufasha gutekereza ku cyatuma bihora byumvwa. Social Mula […]Irambuye

Izingiro ry’umuhanzi ukizamuka ni igihangano gifite ireme- Jay Keys

Abenshi baraza bagakora indirimbo imwe bakazimira, hari abigana indirimbo zo hanze ziganjemo amagambo yo gushyamirana hagati ya bagenzi babo ngo babone ko bamenyekana, n’abakora umuziki kugirango babamenye nta ntego yindi bafite ibyo byose ngo niho umuhanzi apfira ntamenyekane cyangwa se agahita amenyekana. Mubera Hamad Joshua ariko  ukoresha izina rya Jay_Keys mu buhanzi, ni umuhanzi nyarwanda […]Irambuye

Gospel na Secular byose kubikora ni umuhamagaro – Patient Bizimana

Patient Bizimana ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe. Kuba hari abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ nyuma bakazivamo, asanga nta wagaciriweho iteka kuko baba bagiye mu muhamagaro wundi. Kuri bamwe baririmba indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana, abandi bakaririmba indirimbo zirimo ubutumwa bufitiye sosiyete akamaro ‘Secular’, bose ni abahanzi ahubwo batandukanye ku myemerere. […]Irambuye

Mzee Asera ugaragara muri Video (Ni danger) ya Danny Vumbi

Mzee Niyirema Asera wari ufite imyaka 84 akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo ya Danny Vumbi yise ‘Ni Danger’ yitabye Imana azize indwara y’ubuhumekero (kubura umwuka). Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Ugushyingo 2016 nibwo Mzee yitabye Imana akaba yaguye iwe i Nyaruguru nyuma y’ibyumweru bibiri gusa afashwe n’iyo ndwara. Ntirushwa Charles […]Irambuye

Mugisha yizeye ko igihangano cye Gen Kabarebe azakishimira

MUGISHA Innocent ukunze kwitwa afande, ni umusore w’imyaka 20 ufite ubuhanga mu gushushanya. Avuga ko umunsi Gen Kabarebe yagejejweho igihangano cye azakishimira kuri we akazaba anakabije inzozi ze. Uyu musore yize muri Ecole d’Art de Nyundo ryaje guhindurirwa izina rikitwa ‘School of Art and Music’. Yaharangirije muri  2015 ahita ajya gufata amahugurwa ‘training’ muri Kigali […]Irambuye

Rabagirana Ministries yatangije inyigisho z’isanamitima n’ubwiyunge

Kuri uyu wa gatandatu  umuryango  wa gikristu ,Rabagirana ministries nibwo watangije ku mugaragaro inyigisho z’isanamitima n’ubwiyunge mu banyarwanda. Ubusanzwe bikaba byari bifitwe na Mercy Ministries International  nawo ukaba umuryango Mpuzamahanga wa gikristu usangiye intego zimwe na Rabagirana Ministries ariko wo ukaba warafunze. Ibirori byo gutangiza  kumugaragaro ibikorwa bya Rabagirana Ministries by’isanamitima byahuriranye no gutanga impamyabumenyi […]Irambuye

en_USEnglish