Kujya kwiga USA ntibivuga ko nareka umuziki- Sajou
Mugabo Serge wamenyekanye cyane mu muziki nka SAJOU, no mu ikinamico y’Urunana nka Nizeyimana, avuga ko kujya muri Amerika bitazatuma adasukiranya umuziki no gukina ikinamico nkuko bisanzwe.
Mu mezi abiri ashyize hanze indirimbo zitandukanye zirimo ‘Rap nyayo’ n’Itabaruka ryanjye’, ubu Sajou ngo arimo gukora indi yise ‘Mpfuye ntaravuka’ nayo izazana n’amashusho yayo.
Sajou yabwiye Umuseke ko hari igihe biba ngombwa ko umuntu ahindura imbereho ye, bitavuze ko iyo mibereho isobanura kureka umuziki.
Ati “ Ntabwo naretse umuziki, naho ndi naho ndawukora. Ndi gukora ibikorwa byinshi kandi byiza kandi nizeye ko abakunzi b’ibihangano byanjye bazabikunda nubwo ntari mu Rwanda ngo mbikurikirane”.
Avuga ko afite account ya YouTube yitwa SAJOU music abafana be bashobora gukurikiraniraho ibihangano bye ndetse bakanamugira inama.
N’abakunzi b’ikinamico nabo ngo ntibakwiye kumva ko igice ‘role’ yakinaga hari undi uzagifata kubera ko adahari. Ko azakomeza n’ubundi kujya ayikina.
Uyu muhanzi yamenyekanye cyane mu ndirimo Over Ground, Buzacya yafatanyije na Man Martin ndetse n’Inshuti yakoranye na Knowless.
Kugeza ubu afite indirimbo zigera kuri 17 z’amajwi (Audio ) ndetse n’izindi esheshatu z’mashusho (video ).
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ndabona urenze papa,usigaye utugerera muri USA! ni byiza soyez courageux!
naho SAJOU turamukumbuye sana! kdi nyine akomeze ashyiremo imbaraga mumuziki kuko nabandi ntibicaye ubusa .akomeze atere imbere ahagararire igihugu cyacu mubahanzi bacu baba iyo.
Comments are closed.