Amikoro adahagije y’abahanzi , kutagenda neza kw’ibitaramo bya bamwe mu bahanzi kubera ubushobozi, gukora amashusho y’indirimbo ari ku rwego rwo hasi kuri bamwe n’ibindi, Nibyo Nasson abona ishoramari ryaza rigafasha abahanzi mu kuzamura umuziki wabo ku rwego rwo hejuru. Nasson yamenyekanye cyane muri muzika nk’umuhanzi ndetse akaba na Producer ‘utunganya indirimbo’ mu buryo bw’amajwi ‘Audio’. […]Irambuye
Candy Moon ni umwe mu baraperikazi bahoze mu itsinda rya Imperial Mafia Land ryabarizwagamo P-Fla na El Poeta. Nyuma y’aho aviriye muri Kenya aho yigaga ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ngo yasanze mu Rwanda nta muraperikazi ukihaba. Mu myaka ine ari muri Kenya, avuga ko yakomeje gukurikirana umuziki w’u Rwanda. Icyo yakomeje kubona ni uko mu baraperikazi […]Irambuye
Kutabaha umwanya ngo bagaragaze impano bafite, kubagirira impungenge z’ibyo bahuriramo nabyo, ndetse no kumva ko umukobwa ari uwo gukora akazi ko mu rugo gusa ubundi akaguma aho, ibyo byose nibyo Jody avuga ko ababyeyi bagifite iyo myumvire bagomba kuyireka hanyuma bagaha umwanya abakobwa bafite impano bakazigaragaza nka basaza babo . Jody Phibi ni umwe mu […]Irambuye
Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi Olomide ku mugabane w’Afurika, agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda nubwo hataramenyekana ugiye kumuzana. Mu mashusho (Video) yashyize hanze, yashimangiye ko tariki ya 03 Ukuboza 2016 azataramira abanyarwanda i Kigali. Ati “Muraho neza banyarwanda, muraho ab’i Kigali, ni Koffi Olomide, nishimiye kuzasusurukana namwe tariki 03 Ukuboza ku mpera […]Irambuye
Amag The Black ni umwe mu baraperi bakomeye mu muziki w’u Rwanda. Kuri we asanga kuba ururimi rw’ikinyarwanda rurimbwamo ataribyo nzitizi. Ahubwo uburyo umuziki wamamajwemo aricyo kibazo. Avuga ko usanga hari abavuga ko impamvu umuziki nyarwanda utamamara ku ruhando mpuzamahanga aruko benshi bawukora mu Kinyarwanda. Ariko kuri we ntiyemeranywa n’abavuga batyo kuko ngo nabo kuririmba […]Irambuye
Gukora indirimbo abazumvise bakazigereranya n’iz’abandi bahanzi bo hanze, kuba hari bamwe mu ba producers bifuza gukorera abahanzi bamenyekanye (Stars) gusa abataramenyekana ntibahabwe agaciro, ibi byose ngo biri mu mbogamizi aba producers bo mu Rwanda bahura nazo. Nshuti Peter uzwi nka Trackslayer umwe mu batunganya umuziki w’abahanzi mu buryo bw’amajwi ‘Audio’ ukorera mu nzu ya Touch […]Irambuye
Bruce Melodie umuhanzi umaze kugira izina rikomeye cyane mu muziki w’u Rwanda mu njyana ya RnB, kuba yaragize amahirwe yo guhura na Mimi la Rose waririmbaga muri Orchestre Impala ngo n’inzozi atigeze yibaza ko yazazikabya. Avuga ko abahanzi bato bafite amahirwe menshi yo kugira ibyo yigira ku bantu nk’aba. Bitari ukumva ko bashaka kwamamara by’igihe […]Irambuye
Ubusanzwe mu kinyarwanda “Kurasanira ku ruhembe” ni ijambo risobanurako akazi ukora cyangwa se ikintu ubamo cyane arirwo ruhembe rwawe. Rafiki Mpazimpaka ukora injyana ya Coga style nyuma yuko avuye mu itorero ry’abahanzi ryabereye i Nkumba, ngo kurasanira mu ruhembe niryo somo yahakuye. Kuri we avuga ko kurasanira ku ruhembe agiye gukora, ari ugushaka uburyo asangiza […]Irambuye
Ciney Aisha uririmba injyana ya HipHop ndetse akaba n’umushyushya rugamba mu bitaramo bitandukanye nka MC, ngo hari ibintu bitatu adashobora kwibagirwa mu gihe agikora umuziki cyangwa se n’igihe azaba yaranawuhagaritse. Mu myaka itandatu amaze akora umuziki dore ko yatangiye kumenyekana cyane nk’umuhanzikazi ukora injyana ya rapu muri 2010, yishimira kuba izina rye ryaramenyekanye mu buryo […]Irambuye
Mu murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero, mu mudugudu wa Byimana ho mu Karere ka Gasabo niho iyo nzu iherereye. Ni inyuma y’ikigo cy’ishuri cya Fawe Girls School. Ifite ibyumba 4 buri cyumba gifite douche na toilette. Ku bindi bisobanuro, wahagamagara kuri 0788841711/0728841711Irambuye